08/03/2019: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYIRAHAMWE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI B’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA.

Uwa 8 werurwe, bimaze kumenyerwa ku isi hose ko ari umunsi ngaruka mwaka wahariwe umwari n’umutegarugori. Uyu munsi umwari n’umutegarugori aho ari hose, azirikana ukuntu isi imutekerezaho, ikamuha agaciro, nawe akarushaho kwishakamo imbaraga zo gukomeza guharanira uburenganzira bwe,  dore ko mubice bimwe na bimwe by’isi ,hari  abagihohoterwa bakimwa uburenganzira bwabo ngo kuko ari igitsina gore.

Mumuco w’abanyarwanda murabizi mwese ko hari n’imyumvire yatumaga umwari n’umutegarugori ahezwa, agahozwa inyuma iyo mugikari.

Imwe mumyumvire ibigaragaza twavuga:

  • Nta nkokokazi ibika isake ihari: Ubwo ngo nta jambo umwari cg umutegarugori agomba kuvugira mu ruhame
  • Uruvuga umugore ruvuga ingongo y’umuhoro: Ubwo ngo ntacyemezo cy’umugore kigomba gushingirwaho, kigomba kwakirwa.
  • umugore arabyina ntasimbuka:Ubwo ngo agomba guhora acecetse mubiganiro mpaka byubaka.

Muri ibibihe bya nonene, hari benshi baca intege abana b’abakobwa bababwira imvugo yuzuye imyumvire nkene,ngo DIPOLOME ( Diplôme ) y’umugore ni umugabo n’ibindi , nyamara mu muco wacu nanubundi batubwira NDABAGA, bakanatubwira ko ngo” UKURUSHA UMUGORE AKURUSHA URUGO RWIZA’ .

Ubundi ngo abagore ni ba” MBUMBURUGO, ni” BAMUTIMA W’UW’URUGO”. Ibi nabyo bikerekana ubushobozi n’ubutwari bw’umugore.

Muri AFERWAR – DUTERIMBERE rero, turakataje mugukomeza kwerekana ko umwari n’umutegarugori bashoboye, kandi bafite imbaraga z’umutima n’iz’umubiri nk’iza basaza babo , bafite ubwenge n’ibitekerezo bikomeye byubaka , byiza nk’ibya basaza babo.

IMG-20150407-WA0005

Muri AFERWAR – DUTERIMBERE kandi dukomeje gushikama no kutagamburuzwa mu kwereka isi n’ibikomerezwa byayo , abo bose bafite ububasha kurusha abandi , ibibazo umwari n’umutegarugori b’impunzi z’abanyarwanda , cyane cyane abakiri mu mashyamba ya Repuburika iharanira demukarasi ya Congo , bakomeje guhura nabyo .

Abaherutse kubona vuba aha amashusho y’impunzi zabaga i MWESO ku imbuga nkoranya mbaga mwese mwiboneye uko inzirakarengane z’abana n’abagore zari zimerewe. Mwese murabizi ko FPR/RDF nyuma yo kunanirwa gucyura impunzi zo muri RDC kuruhembe rw’umuheto yafashe gahunda yo gukoresha imitwe y’aba mai mai bigometse kubutegetsi na zimwe mungabo za CONGO. Ubu rero barazihigira hasi kubura hejuru isi irebera.

AFERWAR – DUTERIMBERE, kuri uyu munsi wahariwe abari n’abategarugori irakomeza gutabariza izi nzirakarengane z’Abari n’Abategarugori, Abana n’abatishoboye ,cyane cyane abageze muzabukuru ( abasaza n’abakecuru ), isaba amashyirahamwe n’imiryango mpuzamahanga aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu , kwita kukibazo cy’izingorwa ,hagakorwa ubuvugizi intambara zigahoshwa, hagashakwa ibisubizo mu mahoro nk’uko n’ahandi ku isi bagiye babikora.

Umwari n’umutegarugori uribusome ubu butumwa kandi azi neza ko afite ububasha bwo kuvuga rikijyana aho ari hose iyo mumahanga, agerageze ubu butumwa abugeze aho ashobora kubugeza, nibwo araba yizihije neza  umunsi w’Abari n’abategarugori.

Murakoze murakarama

Umunsi mukuru mwiza w’ ABARI N’ABATEGARUGORI ku impunzi z’Abanyarwanda muri rusange no ku Abari n’Abategarugori bo muri AFERWAR -DUTERIMBERE by’umwihariko.

IMG-20170327-WA0004

MUKARUGOMWA  Thacienne

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori b’impunzi z’abanyarwanda

AFERWAR – DUTERIMBERE .