17-19 GASHYANTARE 2017, UMWIHERERO WO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO 

1. Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yangiye Intumwa z’Ishyaka ISHEMA ryu Rwanda ziyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA kinjira mu Rwanda ku matariki ya 23/11/2016 na 23/01/2017, bakabuzwa batyo uburenganzira bw’abenegihugu bwo gutura urwababyaye no kurukoreramo ibikorwa bya politiki bemererwa n’amategeko igihugu kigenderaho ;

2. Nk’uko twabibamenyesheje kandi mu matangazo atandukanye twatanze guhera tariki ya 23 Mutarama 2017 twatangiye ibiganiro n’abagize opozisiyo y’u Rwanda twungurana ibitekerezo.

3. Bityo rero :

A. Umwiherero w’Abanyarwanda 30 biyemeje gutangiza guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro watangiye ejo kuwa gatanu tariki ya 17/01/2017, uzarangira tariki ya 19/01/2017. Urabera mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris.

B. Imyanzuro izafatirwamo ndetse n’urutonde rw’abazaba bagize iyo guverinoma bizatangazwa kuwa mbere tariki ya 20/01/2017 ku isaha ya saa yine za mu gitondo (10h00) za Paris.

C. Dushimiye abakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye n’umusanzu wabo kugira ngo u Rwanda rugere ku buyobozi bwa rubanda kandi bushingiye kuri Demokarasi.

Jeanne MUKAMURENZI