1/7/2015: Duhimbaze Isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda dusezerera umuco mubi wo kuba INDOREREZI !

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

Banyarwandakazi , Banyarwanda, baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

1.Ku italiki ya mbere Nyakanga,  Abanyarwanda bagifite umutima wo gukunda igihugu bibukana ubwuzu italiki nziza u Rwanda rwabonyeho UBWIGENGE, dore imyaka ishize ari 53.

2.Koko rero ubutegetsi bw’Abakoloni baturutse mu mahanga ya kure ntibwarangwaga  no guharanira inyungu z’ibihugu bikolonijwe. Ahubwo umukoloni yagenzwaga mbere na mbere no gusahura ibihugu yigaruriye agamije gukungahaza icyo akomokamo,  ibyo bikamutera gufata uwakolonijwe nk’umuntu wo hasi cyane, utazi ubwenge, utazi ikimufitiye akamaro,  bityo akamucisha bugufi bitavugwa.  Muri rusange, akarengane kakorwaga n’Abakoloni niko katumye abakolonijwe bahumuka, barisuganya, bageza n’ubwo biyemeza kwivumbura.

3.Nibyumvikane neza ko UBWIGENGE(Indepandansi)  bw’igihugu ari indangagaciro ikomeye cyane ibihugu byinshi byaharaniye, birayirwanirira ndetse abaturage babyo batari bake bemera no kumena amaraso yabo kugira ngo bayigereho.

4.Ndibutsa ko hari umwihariko w’amateka y’u Rwanda tudakwiye kwibagirwa. Ni uko Abarwanashyaka baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda bagombye kubifatanya n’urugamba rwo kwigobotora ingoma ya cyami na gihake , babonaga neza ko irusha iy’Umubiligi amakare n’ubugome mu kurenganya rubanda rugufi.

5.Niyo mpamvu bashyize ingufu mu kubanza kubona inzego zishingiye kuri demokarasi mbere yo  gusezerera Umukoloni w’Umubiligi . Niko byagenze.

6.Koko rero ntacyo byajyaga kuba bimariye rubanda rugufi gusezerera Umubiligi ukareka gihake igakomeza guheza abasokuruza bacu “ MU BUJA”.

7.Reka rero tubisubiremo twishimye, kubona UBWIGENGE  taliki ya 1Nyakanga 1962, byari amahirwe akomeye cyane ku Rwanda no ku Banyarwanda.

8.Kubona ubwigenge ni uguhabwa ububasha bwo kwitorera abategetsi b’abenegihugu.

9.Kubona ubwigenge ni ukugira ububasha bwo kwigenera imishinga y’iterambere rifitiye rubanda rugufi akamaro.

10.Kubona ubwigenge ni ugusezerera ikiboko na shiku, ni ukugira ububasha bwo kwiyubakira igihugu mu nyungu z’abenegihugu ubwabo.

11.Kubona ubwigenge ni ukwishyira ukizana, ugahinga umurima wawe kandi ukazasarura ibyo wejeje, ni uguhahira urugo rwawe kandi ukarya ibyo wakoreye ntawe uguhagaze hejuru.

GUSA MURI IKI GIHE  AYO MAHIRWE  ARAGENDA AYOYOKA !

Dasso

Ngiyi imikorere ya FPR-Inkotanyi

12.Mu guhimbaza isabukuru y’ubwigenge ku ncuro ya 53 , ntitwakwibagirwa akaga gakomeye igihugu cyacu kiri kongera gusubiramo uko imyaka igenda isimburana.

13.Ako kaga twese turakabona kuko kakuruwe n’ishyano ry’intambara yatangiye taliki ya 1 Ukwakira 1990, itangijwe n’umutwe wa FPR-Inkotanyi,  wimika ingoma y’igitugu gikaze  kuva muri Nyakanga 1994.

14.Akaga turimo ni uko Repubulika ya gatatu iyobowe na FPR-Inkotanyi  yataye umurongo, ihindura kamere y’ubutegetsi, ubutegetsi bukomoka kuri rubanda ibusimbuza ubutegetsi butangwa n’imbunda n’iterabwoba,  imikorere yabwo  ikaba ifite byinshi ihuriyeho n’iy’ingoma ya cyami na gihake twari twarasezereye mu 1959.

15.Aka kaga turimo karaturuka ku bategetsi bokamwe n’ingengabitekerezo yahoze ari ya LUNARI y’uko bo bavukiye gutegeka, rubanda y’Abanyarwanda ikaba igomba kubabera abaja n’abagaragu.

16.Akaga turimo karaturuka kuri Perezida Paul Kagame urangije imyaka 21 ku butegetsi, akaba kandi ashoje manda ze ebyiri z’imyaka 14 yemerewa n’Itegekonshinga ariko bikaba bigaragara ko inyota ikabije y’ubutegetsi ikomeje kumutera  kwitabaza uburiganya n’iterabwoba kugira ngo ahindure ingingo y’101 y’iryo tegekonshinga bityo rimwemerere kwibera umwami w’u Rwanda, uzakurwaho n’urupfu.

17.Aka kaga karaterwa n’uko mu Rwanda nta mukuru wahanura abandi ukiharangwa, abakabikoze bose barangije guhindurwa Abagererwa n’Inkomamashyi nsa, abandi baracecekeshwa.

NONE SE DUKORE IKI ?

kayibanda_kennedy

18.Mu guhimbaza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 53, turamagana twivuye inyuma iyi Repubulika ya gatatu yiyuburuyemo ubutegetsi bwa cyami na gihake bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma, ivanguramoko  n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

19.Turahamagarira abenegihugu kudakomeza kuba indorerezi ahubwo bagahagurukira kwitanga ngo gutabara igihugu cyabo amazi atararenga inkombe burundu.

20.Turahamagarira abenegihugu b’u Rwanda kwisubiza ububasha bwo kwishyiriraho amategeko no KWITORERA ABATEGETSI batari Abahinza n’Abatware bakorera inda zabo n’iy’Umwami wabo gusa.

22.Turabashishikariza mwebwe rubyiruko gutangira kwisuganyano kwitegura amatora yo mu 2017 kugirango  tuyahindure “IGIFARU” kizasezerera bidasubirwaho ingoma y’igitugu n’itarabwoba, kikatugarurira ISHEMA ryo kubaho nk’abenegihugu bishyira bakizana mu Rwababyaye.

23.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizakomeza kwibutsa Abanyarwanda ko rubanda itakaza ubwigenge , igahinduka  ikivunge cy’Abagererwa n’Inkomamashyi ari uko twabyemeye.

24.Tuzakomeza gutoza abenegihugu ko tudakeneye intwaro zisesa amaraso kugira ngo tuvudukane abadusubije mu buja maze tubereke ko turi igihugu kigenga.

25.Niduhaguruka tukisuganya, tukanga agasuzuguro, muzirebera ukuntu uwahekwaga mu ngobyi azagomba gushyira ibirenge hasi akigenza.

26.Umunsi mwiza ku benegihugu bafungiye mu Rwanda no mu mahanga, baba abari muri Gereza zinyuranye cyangwa abari mu ngo iwabo ariko bakomeje kubuzwa ubwigenge bubakwiye, bagahatirwa kubaho bubitse umutwe ,kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi.

27.Mugire umunsi mwiza wo guhimbaza ubwigenge mwebwe mpunzi z’Abanyarwanda mukumbuye gusubira mu byanyu mu Rwababyaye,

28.Umunsi mwiza w’Ubwigenge n’amizero ku benegihugu bari mu kaga mu mashyamba ya Kongo,

29.Umunsi mwiza wo kwicengezamo icyifuzo cyo guharanira ubwigenge ku Banyarwanda mwese mwahisemo kwitangira abandi mukora politiki irwanya igitugu.

30.Nitwirinda gukomeza kuba INDOREREZI, buri wese agafata icyemezo cyo gutanga umuganda we, tuzatsinda bwangu iyi gihake ya Kagame, dore ko atari ubwa mbere rubanda nyarwanda yaba itsinze abami.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

 mu matora ya Perezida yo mu 2017