1994-2020: UBUHAMYA BWANJYE – RWANDA POLITIKI: “KUKI ABATUTSI BO MU RWANDA BAHORA BIYENZA BAZURA AKABOZE BAKABANGAMIRA UBWIYUNGE?”

Iby’ubutegetsi bw’inkotanyi mu Rwanda bimaze kuntera iseseme. Njyewe Udahemuka Eric uvuka i Gakurazo ya Byimana nkaba mwene Nkejintwari Jean w’Umuhutu w’Umusinga na Mukarusine Viviane w’Umututsikazi w’Umunyiginya narabivuze kandi ndongeye mbisubiyemo: Nta mututsi n’umwe ushobora kunkanga cyangwa ngo ankangishe icyo aricyo cyose kuko amayeri yabo yose nyazi kanatsinda ntibanaturusha ubwenge bimwe birirwa bigamba ngo ni abanyabwenge abahutu bamwe babyumva bagahahamuka. Oya abantu bose bazi ubwenge.

Ariya maturufu yo gufata abahutu bose bakabita Interahamwe njyewe ntamfata kuko nzi neza ko imitekerereze yabo ishingiye ku gusuzugura abahutu no kubatesha agaciro hagamijwe kubakerereza muri revolution igamije gusubiza igihugu ku murongo. Imibereho yabo kandi ndayizi neza kandi ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nari mfite imyaka 16 ndabyibuka neza byose, ababikoze bose ndabazi ku buryo ikiza ari ukwiyunga hagamijwe kubaka igihugu kuruta gukomeza guhembera inzika n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda. Abahutu n’abatutsi twese twarapfushije kandi twese turababaye rwose kurya twari n’abavandimwe n’ubu tukaba tukiri bo kandi ga burya nta mupfu uruta undi, nta kababaro karuta akandi, nta n’urupfu rwiza rubaho.

Iyi taliki ya 07 Mata inyibutsa umwijima wituye ku Rwanda igihugu cyanjye ntigeze na rimwe ntekereza ko nagihunga kikisanga cyarohamye mu manga kimazemo imyaka 30 cyarabuze uwakivanamo. Ubu Kagame na FPR ye barimbuye abanyarwanda birirwa bivovota muri Kigali no mu Rwanda hose banjwa ngo barenyegeza urumuri rutazima ku Gisozi badafite n’umutima wo gusubiza agatima impembero ngo nibura biyumvishe uruhare rwabo mu koreka igihugu kimaze imyaka 26 cyarabasoneye.

Ndabyemera Abatutsi barishwe ariko nabo bishe Abahutu byagambiriwe

Ku italiki ya 06 Mata 1994 nari naraye kwa marume RUHANGARA Daniel wari utuye ku Buhanda bwa Kabagali. Nari ngiyeyo noherejwe na Mama umbyara wantegetse guherekeza mwisengeneza we Agatha akaba ariwe mwana w’imfura wa marume Ruhangara Daniel uwo. Uwo Agatha yari amaze iminsi 4 iwacu mu rugo asoje igihembwe cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere mu kibikira mu Byimana I Lourdes noneho n’ubwo yagombaga gutaha iwabo mu Kabagali kuwa Gatanu ahitamo kubanza kuza kuramutsa nyirasenge ariwe mama. Ubwo nanjye twahahuriye ku mugoroba w’uwo wa gatanu mvuye kwiga i Kabgayi tumarana iminsi 5 iwacu aganira na nyirasenge.

Ku italiki ya 6 Mata 1994 ndaye kwa Ruhangara, mu gicuku saa cyenda za mu gitondo gishyira taliki 07 Mata 1994 marume numvise akomanga ku cyumba nari ndyamemo numva avuga ngo byuka vuba usange nyoko indege ya Habyarimana bayihanuye ubu ABATUTSI TUGIYE KONGERA GUTEMWA kuko utinze hano bakwicana natwe. Yungamo ati ahari ubwo nyoko yashatse mu bahutu mushobora kurokoka. Iryo jwi ry’Imana ikimbeshejeho niryo ryavugiye muri marume akanyirukana njyewe numva ko ampemukiye kuko njyewe numvaga nshaka no kwihamirayo rwose ndetse mbanza no kumuburanya kenshi. Nzi abana benshi bahisemo cyangwa bahitiwemo n’abo bari bagiye gusura muri ririya joro bagahamana bikarangira bapfanye.

Ubwo yahise ambyutsa ansohora shi-shi-tabona mbere y’uko ngenda naramubwiye nti ese, wampaye Agatha twari twazanye tugasubirana iwacu? Arabyanga ariko ahari iyo abyemera ntabwo Agatha yari gupfa ubu aba ariho. Naragiye nyura mu ngendo-mbi za Mukingi na Rugogwe n’amaguru saa kumi z’ijoro imbwa zambukiranya umuhanda nta we ucaracara nkibwira nti ubu igisimba kindiriye muri iri shyamba ninde wazamenya irengero ryanjye koko? Nyamara ntacyo nabaye kuko impuhwe z’Uwiteka zari zindiho kugeza n’uyu munsi zikinsakaye.

Nageze mu rugo nsanga bagisinziriye nkomanze Maman abanza no kwikanga yibaza uwo muntu ukomanga saa kumi n’igice kuko narihutaga cyane. Icyantangaje ni uko ari jye wamubwiye ko Indege ya Habyarimana yahanuwe we ntabyo yari azi kandi twari dufite radio. Inkuru mbi yaje inkurikiye ko Marume Ruhangara Daniel, umudamu we Colette, abana babo Gatunguru, Agathe, bose nkihashingura ibirenge Interahamwe zari ziyobowe n’iyitwaga ngo BUREGEYA zabatemaguye zigahita zibica bose muri icyo gitondo bagapfa ntihagire n’urokoka.

Ako nako ni agace k’akababaro kanjye kuko marume yarankundaga cyane kandi sinzongera kumubona. Ni ukuvuga ko iyo nibeshyaho amasaha nk’atatu gusa nanjye Interahamwe z’abahutu bene wacu bari guhita bantema ijosi filimi ikizinga. Marume rero ni Imana yamuvugiyemo imutegeka kunyirukana njyewe nibwira ko ampimye ariko we ashaka ko mbaho none koko ndiho kandi ndakomeye mu bitekerezo no ku mubiri.

Mu Byimana Interahamwe zishe abatutsi bake ariko inkotanyi zihicira abahutu ibihumbi

Ubwo nkigera mu rugo mama yahise ajya kwihisha ansigira abana tuva inda mwe 5 nkaba arinjye mfura ntangira uwo muruho wo guheka uruhinja yonsaga nanjye ndi muto Interahamwe zigahora ziza mu rugo zimbaza aho mama ari ngo ziteme rya zuru rye rirerire ariko nkababwira ko ntazi iyo ari kuko mama yari yampaye itegeko ko nzanjya mushyira umwana aho yari yihishe mu rufunzo muri rufuha munsi yo kwa furere i Gakurazo akamwonsa kabiri ku munsi.

Byose ni Imana yabikoze kuko ahari iyo banshyira ku gatunariko cyane bakanankubita nari gushyira nkahavuga ariko Interahamwe zarabimbazaga nahakana zikambwira ziti ubwo wanze kutubwira aho nyoko ari tugiye gusahura ibiri munzu byose musigarire aho nimuburara kabiri ako gasuzuguro kawe kazagushiramo utubwire aho nyoko ari ytumuteme. Nta kirengera nari mfite kuko Data yari yarapfuye ku italiki 10 Mutarama 1993 kandi nabonaga igihugu cyose gicuze ICURABURINDI ahantu hose ari umwijima ntawe urengera undi.

Mama ntabwo yatemwe n’imihoro y’interahamwe yaje kwitaba Imana azize uburwayi busanzwe ku italiki 07 Mata 2006 ndamushyingura mu cyubahiro akwiye abavandimwe barantabara ahabwa icyubahiro akwiye nk’umubyeyi. Ariko ikintu cyantangaje ni ukuntu niboneye n’amaso yanjye ko kwica abatutsi byabaye ahari bitewe n’umujinya w’indege ariko nkibonera neza ko umugambi wa Kagame na FPR wo kurimbura ABAHUTU wo wizwe neza kandi SYSTEMATIQUEMENT. Ngiye kwisobanura:

Mu Byimana ku gasozi mvukaho, abaturanyi twari tubanye neza rwose ibintu ari paradizo. Ku italiki ya 08 Mata 1994 haje umuhugu witwa Alexandre twahimbaga Langa-Langa akaba mwene NKERIBUGA Gabriel na Marita bari batuye ruguru y’iwacu rwose tugabana imbago z’imirima. Uwo Langa-Langa yari yarananiranye ishuri ribanza arivamo akubise umwarimu ajya kuba UMUBOYI i Kigali. Yagarutse yambaye IBITENGE BY’INTERAHAMWE afite inkota, imbunda, n’umupanga yambaye n’ingofero ya CDR.

Ubwo yazaga mu Byimana atashye iwabo yari kumwe n’abandi basore 4 tutigeze tumenya aho bakomoka ariko nyuma naje gutekereza mbihuje n’andi makuru nagiye mbona nsanga bishoboka cyane ko baba bari abakomando b’inkotanyi bagiye bakwirakwizwa ku misozi mu kwica abatutsi kuko twayobewe aho bakomoka kandi bagakomeza kugenda bica abantu nyuma bakaza kuburirwa irengero bafatanije na Langa-Langa hamwe na Kawayida wo mu Bayahudi hakurya i Mahembe.

Uwo kiburabwenge Alexandre alias Langa-Langa yahise ajya kwica se wo muri batisimu witwaga BIMENYIMANA Vianney wari utuye haruguru y’umuhanda ubagabanya nawe uyu akaba yari na musaza wa mama wanjye mwa se wabo. Amaze kumuvumbura aho yari yihishe mu ruseke kwa Muganantagara i Nyarugali yaramuzamuye ari kumwe na Bucocori wo kwa Ngoboka bamwambitse amapingu bamwicaza ku mugina w’imiswa wari ku irembo rye. Langa-Langa yamusize aho amurindishije Bucocori ajya iwabo gutyaza umupanga wo kumwicisha. Iki kintu nkimenye cyarambabaje ndaturika ndarira kuko Bimenyimana yadukundaga cyane kandi agafasha mama cyane nyuma y’urupfu rwa Data.

Nyina wa Langa-Langa Mukecuru Marita (aracyariho) wari mu nzu yumvise umuntu utyaza umupanga ibikoba biramukuka arasohoka asanga ni Alexandre amubajije icyo awutyariza amubwira ko agiye kwica Vianney. Ni uko nyina aramubwira ati Alexandre nta soni ugiye kwica Vianney so wo muri batisimu twaturanye tugahana umuriro tugasangira inzoga tugasangira byose urumva ibyo ugiye gukora aribyo? Marita yabonye ko atamwumva noneho ashyiraho SIGNATURE YA KIBYEYI ahagarara mu marembo kugira ngo amubuze gusohoka ariko Alexandre wari wamaze gufata icyemezo abangura umupanga ngo ateme nyina amuvire mu nzira amutema ugutwi niko kuberereka aragenda atema SE WO MU BATISIMU aramwica.

Icyo kintu cyababaje Marita cyane kugeza n’uyu munsi kuko atabashije gukiza umuturanyi we nyamara murebe ukuntu inkotanyi aho unga abanyarwanda ahubwo zibahuhura NKERIBUGA Gabriel se wa Langa-Langa yasabye Marita umugore wa Bimenyimana Vianney ariko inkotanyi zirabyanga zifunga NKERIBUGA azizwa icyaha cy’umuhunguwe atigeze atuma(kubyara nabi) amara imyaka 13 muri gereza ya Gitarama anavuyemo apfira mu rugo yarabuze kirengera aba azize icyaha cy’umuhungu we kuko Langa-langa we twumva ngo yatoromeye muri Congo niba akinabaho simbizi. Hari n’abandi batutsi biciwe mu Byimana n’interahamwe ariko abagore babo n’abana babo Interahamwe zikabareka ubu bakaba bariho. Amazina yabo ndayazi yose.

Dore ingero zimwe: Lazaro Interahamwe zaramwishe ariko umugore we Mukarugema Alphonsine n’abana be bariho uretse imfura ye yishwe. NTIZIMIRA Jean Marie ukomoka I Gitisi na Nyamagana yishwe n’interahamwe ariko umugore we MUSABYIMANA Photide n’utwana twe tubiri RUYUNDO na MUTSINZI barahari, Gerivasi se wa MUPAGASI Interahamwe zaramwishe ariko umukecuru we Marisiyana arahari n’abana be, N’uwo Alexandre wishe Vianney ntiyigeze akora ku bana be Emerthe, Wellars,…n’umugore we Aimable n’ubwo nta cyemeza ko iyo baba bari hafi aho nabo atari kubica.

Inkotanyi zarimbuye abahutu mu Byimana

Kugira ngo nereke abasomyi ko ibyo mvuga atari amakabyankuru, uyu munsi nahisemo kuvuga amazina y’abahutu bishwe n’inkotanyi aho mvuka mu Byimana kandi ukabona ko bo zabishe zabiteguye neza kuko zicaga n’uruhinja, n’iyonka yewe n’uri mu nda, zibasanze mu ngo zabo. Dore abahutu bishwe n’inkotanyi mu Byimana zibasanze mu ngo zabo cyangwa zibakusanirije hamwe mu nama:

Emerte, Restuda, Basile, abana 9 bo kwa Data wacu Iyakaremye Vincent inkotanyi zasanze mu rugo barimo gusekura ubugari mu isekuru zikabicisha umuhini w’isekuru, Kayumba twahimbaga Kilo wari utuye ku gasozi tubagikanye wishwe n’inkotanyi agambaniwe na Munyankindi w’umututsi warokotse imipanga y’interahamwe ahishwe n’abahutu, Mugasa, Rayimondi n’umugore we w’umututsikazi witwaga Mukamurenzi mwene Simeone na Felicita duturanye hamwe n’utwana twabo twose, Ferdinand wo kwa Nibyobizi fransisiko duturanye, Mariko n’abana be 6 n’umugore,

GIPYISI, Nzagahimana n’umugore we n’abana babo, Nzabahimana n’umugore we n’abana, Sezikeye, Edouard Rukemanganizi, Sebazungu n’abana be n’umugore we, Munyandinda na Philibereti umwuzukuru we, NYIRUMULINGA Nicodeme n’umugore we n’abana be bose, NGOBOKA, SEBISHWI Thomas, NSENGIYUMVA Fidele wari Konsiye wa Secteur yacu ya Kamusenyi wahishe abatutsi mirongo ariko inkotanyi zikamuhemba kumwicira ku mbuga yo kwa Ndengabaganizi Innocent imbere y’imbaga y’abatutsi bari bahungutse bavuye i Kabgayi,

Mukeza Pierre umugabo wa Alodie wo kwa Iyamuremye Jean Data wacu, Kanimba n’umuryango we wose, Mukaruhivu wagambaniwe na MUTAYIBANDA Pierre w’umututsi nawe warokotse ahishwe n’abahutu nyuma ariko nawe akaza kwicwa n’inkotanyi zimurogeye muri MITZIIG muri BAR URUYANGE igihe yari urugumesitiri wa Komini Mukingi / akarere ka Ntenyo. Uyu Mukaruhivu akaba ari nyirabukwe wa KANYARWANDA Cleophas wategekaga banki ya CEPGL,

Muganga Madalina madamu wa Evode wari umuganga ku kigo nderabuzima cya Byimana n’abana babo bari kumwe mu rugo aho inkotanyi zari zakomerekeye ku rugamba zarashe Madalina amasasu mu nda arimo kuzipfuka(kuzivura namwe mutekereze kwica umuntu urimo kukuvura ngo udapfa ariko wowe ukamwica) bagapfana n’umwana wabo twiganaga primaire wari inshuti yanjye cyane twicaranaga ku ntebe witwaga MUGABO Zephilin, SENGEGERA Barthazar wari umupfumu wa Sogokuru wanjye, RUBERANZIZA, Gerard RUSHUGU, SIBOMANA Jean Baptiste wari Directeur wa primaire nigagaho, Innocent,… n’abandi benshi ntashobora kwandika hano.

Kuki Odette Nyiramirimo akomeza kuzura akaboze kandi yarakijijwe n’abahutu???

Uru rutonde rwose nanditse hano hejuru nari ngamije kubereka ko mu Rwanda hose ku misozi abahutu bishwe n’inkotanyi ari amamiliyoni menshi cyane ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ubutabera. Nyamara inkotanyi zabishe zibahoye ubusa zikomeza kwenyegeza urwango mu muryango nyarwanda zijijisha abaturage n’abana bavutse nyuma ya ’94 bo bakagira ngo ni ukuri. Uwo mutego w’inkotanyi n’abatutsi barokotse bamaze imyaka 26 barawuguyemo biyibagije ko igihugu kiruta byose.

Nk’ubu uriya mubyeyi Dr Odette Nyiramirimo urimo kuzura inzika ngo mu 1973 abahutu bamusohoye muri taxi yari yanditseho ko itwara abahutu gusa ubu yumva koko umubyeyi w’imvi z’uruyenzi ibi byubaka abanyarwanda??? Ese ko atavuga ko abahutu aribo akesha kubaho? Ko atavuga ko RUSESABAGINA Paul ariwe wamurokoye muri Hotel des Mille Collines? Nyamara igihe Paul Rusesabagina yari ku ibere rya FPR uyu Odette Nyiramirimo yirirwaga amusingiza hose muri Kigali avuga ko iyo atamugira atari kuba akiraho, amutumira bagasangira byose reka sinakubwira.

Ariko se umuntu arasaza agasazira ubusa koko??? Dr Odette Nyiramirimo ubu se ntabona ko hari amabisi aba yanditseho ko atwara abarokotse gusa? Ubu se umwana w’umuhutu yayinjiramo Atari uwo muri FARG? Ubu se nabyo tuzabiryoze abarokotse ubutegetsi bwa Kagame nibumara guhirima??? Oya rwose!!! Ibintu by’inzika za myaka na rindi ntabwo byubaka u Rwanda. Abatutsi niba barananiwe gukunda abahutu no kubaha agaciro bakwiye mu gihugu cyabo, kandi koko byaranze, nibemere ko muri kamere y’amaraso yabo harimo kwanga abahutu no guhora iteka babatesha agaciro ariko nibura bakwiye guceceka bakarekera aho gukomeza kuzamura inzika z’ibyabayeho mu myaka 40 ishize.

Ariko se Dr Odette Nyiramirimo ubu ibintu abona bibera i Kigali abyigiramo iki? Ubu se Kizito Mihigo yakundaga byasaze ari hehe? Uwamubaza aho yagiye yahavuga??? Ubu se Inkotanyi zanyiciye abahutu b’abaturanyi ba data mu maso twari duturanye mu Byimana ariko njyewe zikanga kunyica Lt Gen. Kabandana Inocent ambwira ngo aba anyishe ariko ibyo mbonye birahagije ninjyanire aho, nanjye nzabiryoze Kabandana FPR niva ku butegetsi???

Kabandana naba atagihari ahwanye na Kagame umunsi ingoma ye yahirimye nzabiryoze abana ba Kabandana? Kubera iki se? Ndwana n’iki se? Ubu se Ambasaderi muri RD Congo Vincent Karega natsindiye akazi muri MININFRA akakanyima akihayobora akambwira imbonankubone nko ntabwo yampa akazi gakomeye ntaravuge Uganda, ubu nanjye ingoma ya FPR nimara guhirima nzabimuryoze cyangwa nzabiryoze abana be???

Oya rwose, ubu se abanyarwanda nibakomeza kuzura no kwihemberamo inzika zigamije GUHORA bizarangirira he? Ubu se niba uwasohowe muri bus mu myaka 47 ishize akibibitse njyewe Kabandana yiciye abasenyeri mu maso nazavuga ibingana iki mbonye uruvugiro? Ubu se twe amahano twakorewe n’inkotanyi umunsi twabonye uburyo bwo kuyashyira ahagaragara isi ikatwumva twongeyeho guhora no kubiryoza ababidukoreye mwumva igihu kitazashya kigatokombera??? Banyarwanda nimwige gukundana kandi erega kwiyunga bihera kuri wowe ubwawe. Kandi icyemeza ko wiyunze nawe ubwawe bimenyekanira ku kakuvamo.

Dr Odette Nyiramirimo, niba wishakira umugati muri FPR nibawuguhe uwusige na Marigarine wongereho n’ubuki ariko usigeho gukomeza gukinisha igihugu cyawe hato ibyo mvuze bitazakugirirwaho ugatangara kandi iga gukunda abahutu kuko nabo ni ibiremwa kandi ni nabo ukesha kuba ukiriho. Ibi ubizi kundusha. Yezu ati muzabamenyera ku mbuto bera: Matayo 7:16!!!

Yanditswe na Eric Udahemuka
E-mail: [email protected]
Taliki 08 Mata 2020

NB: Mpaye uburenganzira ibitangazamakuru byose bibishaka gutangaza iyi nyandiko, Umuntu wese usoma iyi nyandiko yamvunnye nyandika akanayisangiza abandi araba anteye inkunga ikomeye.

2 COMMENTS

  1. Imana izahorera amaraso yabahutu yose yamenetse. Ayo maraso yabahutu yose ahora atabaza Imana ngo uzaduhorera ryali? Si kera Imana igiye kumanura uburali bwayo kunkozi zibibi zose aho ziva zikagera, intangiriro ni Coronavirus, ibizakurikiraho biraremereye cyane. Abategetsi bisi bigize ibihangange bategetse ko abahutu bicwa bagahanagurwa kwikarita yisi bitwaje gusahura Congo kandi bihishe mumutaka wa FPR inkotanyi bategura ububisha bwabo guhera 1987 – 1990 mu kurimbura urwanda nabanyarwanda kugeza barangije imigambi yabo mibisha. Guhora nukw’Imana bazabona ishyano. Abatutsi bishwe ni 800,000 abahutu bishwe ni million 8,000.000.000

  2. Udahemuka Eric,

    inkuru yawe ndayisomye, irimo ukuri kwinshi kandi urakoze kumenyesha abanyarwanda twese amahano yabaye mu Byimana n’i Gakurazo, utanga ingero zifatika ziyongera ku zindi zari zisanzwe zizwi. Kabandana uwo yarezwe n’umubyeyi Espérance (radiyo ubumwe) kubera umwana we wicanywe n’abasenyeri i Gakurazo, gusa aracyakingiwe ikibaba ntacyo yakozweho. Ahubwo ntibigarukire aha, uzatange ubuhamya bweruye ku maeradiyo no mu bashakadhatsi, maze ubwo buhotozi nabwo bumenyekane. Kuba aba-tekinisiye b’inkotanyi baba barazsanye n’iyo kabombo y’iwanyu birashoboka cyane kuko Gitarama na Butare zakozwemo na tekinisiye karahava, cyane cyane Butare.

    Ariko kandi hari icyo tutumvikanaho, ukireke kandi ukosore:

    Kuki uterura inyandiko yawe wikoma abatutsi bo mu Rwanda? tuvuge abarokotse jenoside , ndetse ukabakomatanyiriza hamwe na FPR? sigaho rwose sibyo. Nk’uko wabyanditse abatutsi bo mu Rwanda nabo ntibibereyeho, sibo bazarota iyi ngoma ihigamye! Uti nyiramigizegute Nyiramirimo Odette? !!! ubundi uti FPR yishe abahutu yabigambiriye! none se ugira ngo abatutsi bo mu Rwanda bo yarabasize?

    Abantu nk’aba ba Odeta n’abandi bayoborwa n’inda bakibagirwa Imana n’abantu, ntugoma kubakomatanya ngo abatutsi bo mu Rwanda twese utwambike urwango. None se ugira ngo ba Odetta Nyiramatiko abo no mu bahutu b’iyi ngoma ntibuzuyemo? Bamporiki iyo yifata ku gahanga agatuka nyina ugirango hari aho aba aduhishe? none uramutandukanya ute na Nyiramirimo? Bamporiki iyo avuga ngo ntiyigeze yumva cangwa abona umuhutu wiciwe za tingitingi na zayire, ubwo si inda iba imuvugisha nka Odeta? Honorable/guverineri ntavuze ukomoka i Byuma waniciwemo (wakozwemo n’abamutamika) iyo yihanukiriye kuli tweeter akavuga ko muli sitade i Byumba nta muhutu wahiciwe babeshya, ko ari benewabo, ko abari muli sitade icyo gihe inkotanyi zabagororeye bose, ko bariho abazi ubu badamaraye bameze neza, nk’uwo urumva ari bwoko ki? ni umuhutu? ni umututsi? ni ikindi kintu? uramutandukanya ute na Nyiramirimo?

    Abantu nk’abo ujye ubagaya, ni urukozasoni, ariko ntuzanemo ibyo kugira abatutsi bo mu Rwanda twese nka nyiramirimo. Oya. None se ugira ngo abahutu banga abatutsi ni bake kimwe n’ abatutsi banga abahutu? Bene aba bantu bataye ubumuntu ntawe bagombye kurangaza ngo yikome ubwoko ubu n’ubu. None se tuvuge ko abahutu bose bameze nka honorable uwo cg Bamporiki cg abandi baryi b’ingoma yica kandi nabo yarabiciye? ibyo bisahiranda bitagira roho bifite ubwoko bwabyo bwihariye butari hutu na tutsi na twa. Ikindi ni uko agatsiko k’abasajya kayogoje u Rwanda utagomba kukabariramo abatutsi barokotse jenoside kuko nabo kabagerereye kabakoramo. Ahubwo mwe abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda nimuce akenge mumenye ko uwabahekuye atarunamura icumu, maze mwisungane mwirwaneho! Ngiyo inama.

    Ubeho

Comments are closed.