Ubuhamya‬: ‎Ubwicanyi‬ bwakorewe abahutu‬ muri ‪Kibungo‬ (Kirehe)

Hari muri Gicurasi 1994, mu mibyuko y’amasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw’Akagera. Aka Kagera nari nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry’ ubwato (igice cy’ imbere gisongoye) nabashaga kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye. Ibi bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye). Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya ikome kurubaho rw’ubwato.

Mu ntangiriro za kuriya kwezi (Gicurasi 1994) nibwo navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko w’amasaka bashaka kwambuka ngo bahungire Tanzaniya.

Aba bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za segiteri Kigarama, Gatore…. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.

Ariko ntibyatinze abantu bari bambutse bari mu mashyamba ya Tanzaniya barongera barara bagaruka ijoro ryose bamaze kubwirwa ko zitari inkotanyi zari zageze muri Rusumo ko ahubwo bari abasirikari barinze umupaka wa Rusumo bakambitse ku musozi wa Kiyanzi (aho bitaga kwa Pomari). Ngo barimo batanga signe ko bahagaze neza.

Umunsi ukurikiyeho mu gitondo ku musozi wa Rusozi hiciwe abantu benshi ikivunge abacitse kw’icumu baza bavirirana babwira abantu ko inkotanyi bararanye nazo ko ndetse zishe abantu benshi zibatsinze ku muhanda ujya Kiyanzi kw’isoko.

Ubwo hongera kubaho guhunga mu gihiriri kw’abantu ariko jye sinaba nkibashije kongera kwambutsa abantu kuko ubwato nari maze iminsi nkoresha bwari bwaraye bumenetse ntegereje ko babunyinya. (imvugo y’ abasare bakoresha iyo bashatse kuvuga guhoma ubwato).

Ibintu rero byaje kuba bibi ubwo mu gihe gishyira nka saa munani inkotanyi zahingukaga ku gasanteri ka Kivuko (muri peyizana H) aho bita mu ikoni maze zirasa abantu urufaya bihita byumvikana ko abantu bari banze guhunga bari kwicwa. Ntibyatinze hahise hatunguka umugabo witwaga Riyazari (Eliezel) wari ufite iduka rikomeye aho muri H maze yicara hasi atwereka inda dusanga isasu ryanyuze mu ruhande rumwe rihingukira mu rundi.

Ati “inkotanyi zadufashe zitwicaza mu ikoni turenga nka mirongo itanu zitwahuranyamo amasasu abenshi bapfuye nanjye dore uko nabaye. Icyo gihe umuntu utari uzi koga yasubiye inyuma ajya kubunda mu masaka kuko ayo masasu atigeze ahagarara kandi noneho yakomezaga asatira uruzi.

Bikumvikana ko inkotanyi zari zirimo zirasa abantu umugenda barimo bagana ku ruzi bashaka kwambuka. Nubwo nari nzi koga, ndi umwe mu bantu basubiye inyuma ngenda ngana mu rugo iwacu nciye inzira yo mu mu byuko.

Kuva ku ruzi ujya iwacu, washoboraga kwambukiranya amasambu nk’icumi kuko byasabaga kurenga agasanteri kitwaga Kumbuga. Nari nanze kwiturira mu ruzi rero kuko aha ku Rusumo nari mpari nk’umushyitsi kuko nari narahaje nje gusura imiryango mpita ndaruka nikundira amazi sinaba ngisubiye iwacu kw’ivuko i Butare. Sinashoboraga rero guhungana n’abantu ntazi kandi narinzi ko umuryango wanjye ukiri mu rugo.

Nagezeyo nsanga nta muntu n’umwe uhari. Nasanze ahazirikwaga ihene zose zigihari ariko imwe yo bari bayikuyeho amaguru y’ inyuma yapfuye iri iruhande rw’ igitiyo ku buryo nahise nkeka ko ari abo twabanaga bashatse gukuraho inyama nke zo kuza kurira Tanzaniya. Gusa numvise ngize ikintu cy’icyoba cyinshi kuko nta gitiyo twari dutunze ndetse no mu baturanyi ntaho nari narigeze nkibona.

Ubwo ninjiye mu nzu nini mfite ubwoba noneho mbura umuntu n’umwe. Nshatse gusohoka, nahise mbona abasirikare batandatu b’inkotanyi baje bafite imifuka ibiri mu ntoki. Nibwo nari mbonye inkotanyi bwa mbere. Mbere nibazaga ko inkotanyi nazo zambara imyenda nk’iy’abasirikare nari nsanzwe mbona. Ngiye kubona mbona bambaye nabi ndetse n’inkweto zari zitandukanye kuko harimo umwe wari wambaye inkweto nk’ iz’abasirikare ba mbere. Undi yari yambaye inkweto z’umweru zitameshe zisa nabi, abandi bari bambaye bote nk’iz’abagoronome kandi ingofero zose zabo zarebaga imbere. Nabuze uko nkomeza ngo nsohoke mpitamo kwicara inyuma y’umuvure wari urambitse hafi y’ameza mu ruganiriro. Kuko uwo muvure wari umenetse ndetse urangaye cyane, nakomeje kwitegereza za nkotanyi.

Nibwo umwe yabanje ahambura ya mifuka noneho undi akora muri ya hene bishe akururamo inyama zo munda zose noneho ayishyira kuruhande. Undi nawe afata ihene yindi yari imaze iminsi yimye nuko ayishyira mu maguru hanyuma undi amuhereza cya gitiyo ayikubita mu mutwe ihene mbona irimo iratitira. Nuko nayo bayisatura inda barayifata hamwe na ya yindi ya mbere bazishyira mu mufuka baragenda.

Muri izo nkotanyi uko ari esheshatu babiri nibo bakoraga ako kazi mu gihe abandi bari basutamye bafite imbunda zabo bameze nk’abiteguye kurasa za hene ari nako bakebaguza. Nuko barahambira baragenda nanjye n’ubwoba bwinshi ndasohoka nkata inyuma y’inzu manuka ngana muri ya nzira y’amasaka nari nazamukiyemo.

Nkimara guhinguka mu muhanda wavaga Kumbuga ujya mu mujyi Kiyanzi, nibwo nasanze abantu barenga nka makumyabiri barimo abagore, abagabo, abana b’ abakobwa bato n’ uduhungu duto tubiri bishwe nabi kuko nkurikije uko bari bari kuvirirana, ntabwo bari bishwe barashwe. Noneho nsimbuka umuhanda ariko nitegereza neza twa duhungu duto tubiri uko twabaye kuko two twari twegereye ayo masaka yo nari nsimbiyemo.

Byagaragaraga ko batumenaguye imitwe kuko isura ntiyagaragaraga neza. Ikindi kandi umuntu wese mu bo nabonaga aho yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no ku mutwe. Nkimara kubona ibyo, nahise nibaza ko aho ndi kwerekeza ariho inkotanyi zari zimaze kwica abo bantu ziri. Nshatse gutambika ngo njye mu masaka yarimo umukocye muremure noneho ngo nze kwambuka nijoro mpita nkubitana n’ umugabo uri kuvirirana yicaye afashe munda. Arandembuza numva ngize ubwoba. Akomeje mbona nawe asa n’ufite ubwoba ni uko ndakomeza ndamwegera. Arambwira ati mwana wa, hoshi hunga inkotanyi zamaze abantu. Ati hirya aho niho zari zintsinze. Zaduhondaguye amasuka mu mitwe ziranoza n’umugore n’ abana banjye batanu zabishe. Ati dore uko zingize. Ndebye nsanga umugabo inyama zo munda ziraboneka. Zari zamusatuye inda igifu kiboneka. Umutwe ahagana kw’ijosi hari habyimbye cyane ngo zamukubiseho igisuka.

Agerageje guhaguruka ngo yiruke ahura n’icyuma cyo ku mbunda inkotanyi imwe yahise imusogota mu nda ariko aranga yinjira mu masaka ku bw’amahirwe ngo ntizamukurikiranamo. Ati ubu nanjye zizi ko namaze gupfa mwana wa. Naramubajije nti none se mbigenze gute ko nanjye bari bunyice? Nibwo ntangiye kurira n’ubwoba bwinshi. Ati iwanyu wowe ni hehe? Ndamubwira nti iwacu sino nari naraje gusura abavandimwe iwacu ni i Butare. Ati hoshi komeza iyo hepfo niho hari uruzi nugira Imana ntizikubone wihishe ku ruzi ntuzabura umusare utambuka akazakwambutsa. Ndakomeza ndarira ati mwana wanjye se ko nanjye ino ntahazi ko twaje duhunga abo bagome kuva i Nyarutunga zidukurikirana ariko zica abantu umugenda. Ati hoshi genda zitakuntsinda mu maso jyewe ndabona byarangiye. Ndamubaza nti nonese abantu bose biciwe hariya hirya ku muhanda nibo mwari muri kumwe? Ati twese twaturutse Nyarutunga duhunga inkotanyi zaje zijya Nyarubuye zitubuza inzira ijya Kankobwa niko kuza zitwicamo tutazi n’iyo tujya. Ati mu rugo iwanjye ni Nyabitare. Ati abo bose wabonye bamwe ni umugore n’ abana banjye. Abandi bari abaturanyi bacu. Ati iyo tumenya neza inzira ijya ku ruzi tuba twarambutse ejo ariko twageze ino tukayoberwa inzira twamenye icyerekezo ari uko duhingukiye Bukora aho bororera inka. Umugabo nakomeje kubona ko atavuga neza kubera umubabaro, ni uko ndahaguruka ndamanuka.

Ngeze hepfo numva amasasu ari kuvuga ku ruzi mpita nongera ndatambika nsa n’ugana Nyarwamura. Ngera mu rutoki rwinshi ni uko nicara mu nsina ndategereza ngo bwire. Iryo joro ryose amasasu yaraye ari kuvuga cyane cyane ahegereye kuruzi. Umunsi ukurikiyeho narazindutse ngo manuke mba mpuye n’inkotanyi ngisohoka mu masaka y’umugabo witwaga Legisanderi wari uturanye n’undi mugabo w’umurera witwaga Musaza, zirampagarika zirambaza ngo mvuye hehe?

Mpita ntangira kurira ariko ziranyegera zirambaza ngo ndijijwe n’iki? Ndavuga nti iwacu bose na bakuru banjye na barumuna banjye bose barapfuye none nanjye mugiye kunyica? Mbivuga ndira ndetse mfite ubwoba. Umwe muri bo arambaza ati: iwanyu ni hehe? Nti iwacu ni i Butare ariko nabaga kwa Nshimiye utuye i Kameya ariko we yahunze interahamwe naho njyewe ncikira mu masaka interahamwe ntizambona.Kugeza n’ubu nabuze uwanyambutse ngo anshyire Nshimiye Tanzaniya. Ibi ntabwo byari byo na mba nagira ngo zitanyica.

Umwe muri bo avuga anseka mugiswahiri ati: Acana na huwo mutoto asitupotezeye muda. Bari kumwe n’umukecuru witwaga Bizirema. Bari kumwe n’umugabo witwaga Sekaziga. Bari kumwe kandi n’abandi bantu bari bashoreye bagera nko kuri 15 barimo umuhungu umwe wari waranyigishije koga witwaga Kidamari.

Abo bantu bandi bari abo zari zafashe baturutse Ku murama. Bahita batambika nshaka gusigara bahita bavuga cyane ngo we Kado, inuka twende (bisobanuye ngo wakana we haguruka tugende). Twaratambitse tugera mu rugo rw’umugabo witwa Domiyani wari umudivantisiti ariko yari yaraye ahunze ni uko babaza wa muhungu witwaga Kidamari ngo: Iwanyu nihehe? Arababwira ngo ni hariya imbere gato.

Ubwo twaragiye tugeze imbere arababwira ngo aha niho mu rugo. Bahita badukatana twese. Tugezeyo bategeka ko abantu bose binjira bakatugira inama y’uko turi burare bakaturindira umutekano kuko twari tumaze kuba benshi. Bose babyiganye binjira munzu y’ uwo mugabo witwaga Samweli se wa Kidamari.

Samuel ashatse kwinjira mu cyumba ngo azane imisambi abantu bayicareho baramubwira ngo yihorere ntabwo dutinda hano. Ubwo bigiye hirya gato baravugana (inkotanyi) abantu bari bicaye muri ruganiriro no mu kirongozi. Bagarutse njyewe barampamagaye ngo Kado, ngwino hano. Ndasohoka umwe anjyana inyuma y’inzu amfata ukuboko ngiye kumva numva amasasu menshi arapapaje muri ya nzu.

Kidamari yahise asohoka ahunga wa musirikare wari umfashe yahise amukubita isasu mukuguru nawe ahita ahenuka iruhande rw’ikibindi atangira kurira anwigira. Bamufashe ukuguru baramukurura bamusubiza mu muryango nawe bamuhondagura igisuka bagendanaga duhita tugenda barambwira ngo aba bantu nibo bishe bakuru bawe n’ababyeyi bawe bari baducitse niyo mpamvu tubahannye kuko bakwiciye abantu. Ngo wumvise? Ngo ntiwongere kurira rero.

Dore amazina nibuka y’abantu inkotanyi ziciye mu nzu kwa Samuel: Samuel, umugore we Rayisa, Kidamari, Nyiraneza umukobwa wakurikiraga inshuti yanjye Kidamari, barumuna babo aribo: Bakundukize, Donata, Beyata n’umwana muto w’incuke bitaga Rutwe. Bose nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cy’umukara. Hiyongeraho abagabo n’abagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye Nyamugari baje kwambukira mu byambu by’Akagera.

Ngarutse gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya muze kumbaza muransanga hano nta handi ndi bujye.

Yavugaga mu rugo rw’uwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga Afande Ino).

Ubwo twahise tujya kuba Bukora tukajya tuzana baje guhiga abantu bambuka bahunga. Aho bukora bari bayobowe n’umufande witwaga Emmanuel Gatembe. Uyu mugabo wari mugufi unanutse yari atinyitse mu gisirikare kuko iyo yabahamagaraga barihutaga cyane kandi birindaga gukora ibyo atababwiye. Twahuriye Bukora n’abandi bana b’abacikacumu harimo n’abaturutaga cyane.

Icyo gihe nari mfite imyaka 11 ariko harimo n’ibisore bifite nk’ imyaka 15 na 16. Abo rero natwe baradutegekaga kandi bakambara n’imyenda y’igisirikare. Dutozwa gukundana no kumvikana muri byose utabikoze agahanwa n’umuhungu witwaga Kagibwami (bamwitaga Kagi). Njyewe nakoraga umurimo wo guteka no kubaga inkoko n’ihene. Twajyaga mu giturage kuzihiga turi kumwe n’abasirikare baturinze barimo na Kagi.

Batubujije kwiga imbunda ngo tutazarasana ndetse bakatubwira ko nihagira uzabona mugenzi we ayegereye azabivuga. Batubuzaga kurya inyama z’ingurube ngo kuko zariye bene wacu interahamwe zishe. Mu kwezi kwa munani twahinduriwe imirimo kandi turatandukanwa. Aha niho nongeye kubona uko inkotanyi zari zikomeje kubaga abantu mw’ibanga rikomeye.
Iyo twabaga turi i Bukora twajyaga kumva tukumva amasasu aravuze tukavuga ngo hadui anapigwaaaaaa. Tukiyamira. Twabonaga inkotanyi zigenda mu gitondo izindi zitashye ntidusobanukirwe.

Ubwo bankuye Bukora banjyana i Kameya ku mashuri. Nasanzeyo impunzi nyinshi zigera nko kw’ijana. Babaga mu mashuri hafi ya yose ariko nashishoza nkabona ziganjemo abanyagisaka. Kandi abenshi bari abagore n’abana. Uti ese wabimenyaga ute? Bari bafite inkovu z’ imyotso miremire ishoreye mugahanga no kumatama yabo. Banyuzagamo bakavuga ibintu ntumva nkagira ngo ni abagande. Naje kubasha kuganira na Afande Ino wari warasigaye i Kagasa ku Ya cumi nk’umuyobozi kandi wankundaga. Nza kumuganiriza nsa n’umushimira kuko yankijije interahamwe. Arangije arambwira ati ujye ugira ubwenge kuko ziracyahari. Ati niyo mpamvu iyo zibeshye zigashaka gukora ikosa, turazihana. Nahise nibuka icyo guhana bisobanura mu gikotanyi. Noneho nza no kumubaza abantu baba mu mashuri y’i Kameya icyo bahakora ambwira ko ari nk’ibyo byose noneho aricecekera.

Arambwira ati nijye wagutumyeho ngo uve Bukora uze hafi hano. Nti ese kuki wankuye mubandi bana? Ati niwowe nabonye uzi ubwenge kandi ndashaka kuzakugira umugabo ugakura dore uri wenyine. Nti gute? (mbibaza nseka). Ati ndashakako bakwigisha kuroba ukajya undobera amafi yo kurya. Nahise ntanguranwa nti ndabizi. Ati noneho ejo uzatangira kuroba uzajyana n’umuhungu witwa Kanyandekwe. Uyu Kandekwe yari yaraturutse muri peyizana D muri segiteri Gisenyi. Yarobaga amafi akayajyana muri D ku gisirikare aho bitaga Kigongi. Noneho Afande Ino we akabura umurobera. Kanyandekwe yaje kwimurirwa muri pyizana E aho yaroberaga aho bitaga ku rutare rwa Muzungu. Ariko nawe naje kumva ko ngo yakoze ikosa bagashaka kumwica ngo agacikira muri Tanzaniya mu biyaga bya Kaberenge ho mubanyambo.

Nyuma Afande Kajuga Innocent arushaho kunkunda kuko namubereye umurobyi naba mvuye no kuroba abasirikare bashaka kuzinyaka nababwirako ari iza Afande Ino bagatinya. Uyu mugabo kandi yantumaga abakobwa n’abadamu babaga basa neza bakajya kumureba iwe ku Yacumi i Kagasa.

Nyuma haje kuza umusirikare w’umugome witwaga Afande Pio (bitaga Peace) ahindagura ibintu nanjye angurana na Kanyandekwe (waje gusubizwa muri E aranahunga) nkajya ndoba amafi nkayashyira kwigare nkayajyana i Kigongi muri D. Afande Ino ngo yahise ajya mu mujyi i Kigali.

Umunsi umwe ubwo namanukaga ngiye kuroba nk’uko bisanzwe hari mu kwezi kwa cyenda; abana bo muri za mpunzi z’i Kameya twari tumaze no kumenyerana twarahuye bavuye kuvoma ku ruzi bambwira uko byabagendekeye bagira bati: «Abagabo bose n’abasore n’abakobwa bakuru barabatwaye ntituzi aho babajyanye».

Harimo umuhungu wasaga naho yari mu kigero cy’imyaka 15 witwaga Budandi. Yahise yiyama bagenzi be ngo nimuzibe ahongaho. Uwo mubwira ibyo muramuzi? Ndamusaba nti nimumbwire ninsanga ari ibintu bikomeye ndabafasha kuva hariya. Undi mwana witwaga Ndoyiro ati: « Ni inkotanyi zabishe zibata mu kigega cy’amazi bukeye ziragaruka zidutegeka kubakuramo babajugunya mu musarani w’ishuri.

Narababwiye nti nimwihangane mwebwe ntacyo muzaba kuko hari umusirikare mushyashya waje udashaka ko abantu bazongera gupfa. Tukiri kuganira mfite umutego (twawitaga inyavu ya inchimbili kuko hapfaga amafi twitaga ngo ni isaradini) n’ingashya y’ubwato mu ntoki, inkotanyi zahise zimanuka zishoreye umugabo witwaga Kanyarwanda ngo wari utuye Mahama muri peyizana M. Uwo mugabo mubonye ndamumenya kuko nari narigeze guhura nawe njyanye amafi muri D i Kigongi yikoreye ibitoki hafi y’aho bita ku Cyanika ugisohoka neza mu ishyamba ryo muri yeri (peyizana R). Bari abasirikare batanu bashoreye abagabo 3 n’umusore umwe witwaga Mugenga nawe wari umurobyi. Bari bajyanye abo bagabo ku ruzi kuvoma amazi bafite n’ibijerekani.

Kanyarwanda yarambonye aranyibuka ashaka no kunsuhuza bahita bamujomba imbunda ifunguye icyuma mu mugongo ngo hoshi, muziranye hehe? Bati kandi muze, ufite agasuzuguro nyamara turabonana. Umusaza bakimujomba urwo rwuma rw’imbunda mu mugongo yaratatse yitura hasi atangira kuvirirana amaraso mw’ishati yari yambaye. Bamukubise imigeri arangije arihangana areka gukomeza gutaka atora ikijerekani akomeza ajyana n’abandi kuvoma. Ba bana b’ abanyagisaka barataha nanjye nkomeza njya kuroba.

Icyo gihe hari mu kwezi kwa cumi na kumwe ‘94. Nageze imbere nsanga Kanyarwanda wo muri peyizana M bamwiciye munsi y’umuhanda hafi y’ahantu hari akayaga (dump) kitwaga kwa Yakobo munsi y’agasanteri ko Kumbuga hafi y’urugo rw’umudive witwaga Enoki wari ufite uruhara ariko wari warahunze. Uyu Kanyarwanda yatewe icyuma mu mugongo n’uwitwaga Bwena wari ubajyanye kuvoma amazi ku ruzi ngo bayazane Ku ya cumi aho Afande Pio (Peace) yari atuye n’abasirikare bari barinze impunzi zari zaraturutse i Bugande n’inka zabo. Uyu Bwena yari umututsi w’umudozi wadoderaga ku gasanteri ko Kumbuga aza guhungira Tanzaniya nyuma aza guhunguka ndetse yinjira no mu nkotanyi akajya yitwara nk’umusirikare.

Narakomeje njya ku ruzi nkimara gufata ubwato hepfo yanjye numva amasasu menshi aravuze. Numva induru y’abasirikare narinzi bahamagarana. Abo basirikare uko bari batanu ni: Mahoro, Ndagano, Jules, Munyamukore, hakiyongeraho na Bwena. Ngiye kubona hagati mu ruzi hepfo yanjye mbona wa musore Mugenga arimo koga bamurasa ariko arakomeza aroga kugeza ubwo asatiriye inkombe ya Tanzaniya. Agira ngo akuke yinjire mw’ishyamba rya Tanzaniya ahunge nubwo byabonekaga ko yarashwe, ingona yahise izamuka yogera hejuru iramufata imugarura mu mazi iramwibiza Mugenga apfa atyo. Narinzi ko birangiriye aho ubwo ndaroba ndanazibona nyinshi ku buryo butari busanzwe.

Ntashye ku mugoroba nahise mpura n’ ikirongo kirekire cy’abantu bagenda bazengurutswe n’ inkotanyi nyinshi. Abana bagendaga barira ba nyina babahoza. Nshishoje mu bantu bancagaho, nabonye mo na ba Ndoyiro na Budandi twajyaga dukina umupira ku kibuga i Kameya. Nahise nibaza ibintu bibiri: Wenda abo bana bamenye urupfu rwa Kanyarwanda na Mugenga bityo bakaba bazabibwira ababyeyi bikaba byateza ibibazo nti ni yo mpamvu babimuye babajyanye ahandi; Nti cyangwa se babonye tuganira bakeka ko bari kumbwira uko ababyeyi n’abavandimwe babo bagiye bicwa. Bakaba banze ko bazagira uwo bereka cyangwa bakamubwira wa musarani utabyemo ba bantu bakuwe mu kigega cy’amazi. Nazamutse umutima utari mu gitereko kuko nanakekaga ko bashobora no kwicwa nka ba bantu ba mbere nagiye mbona.

Mu basirikare bari babamanukanye harimo Afande mukuru Gatembe Emmanuel, Afande Peace noneho ntangazwa no kubona Afande Ino nawe wari wiyiziye kandi yari yarimukiye i Kigali. Naragiye ntanga imboga kwa Afande Peace, izindi zijya i Bukora kwa Afande Emmanuel. Bukeye nsubira kuroba nsanga ba bantu babishe bose babajugunya mu ruzi rw’ Akagera ahitwa kuri Managana.

Managana iyi naje gusanga yariciweho abahutu benshi kuko nahasanze imitwaro y’impunzi itandukanye nk’imyenda iri mu bikapu, imisambi izingiye hamwe ari myinshi, ingofero nyinshi z’abasaza n’iz’abasore, ibitenge n’ ibitambaro byo mu mitwe….

Managana iyi iteye itya: Iyo uri kuri Managana ureba hakurya gato ni mu isumo ry’uruzi rw’ Akagera. Ni imanga itagira icyatsi cyangwa igifunzo kandi ndende ku buryo ishobora kuba ifite nk’uburebure bwa 40m. Iyo uyihagaze hejuru, ushobora gusunika n’ikirenge akabuye kakamanuka kakagwa mu mazi. Ni ahantu umuntu atanyura ngo arangare kuko yaruhukira mu ruzi.

Mbere yo gusoza reka mbwire abaturage ba Kagasa muri peyizana G urupfu rw’umugabo witwaga Jyaruwa w’ umurobyi warobeye inkotanyi amafi menshi zikamuhemba kumubaga nyakubaga. Uyu Jyaruwa niwe wahoze ari resiponsabure wa serire Kagasa. Akimara guhunguka hari mu 1996 avuye mu nkambi muri Tanzaniya, inkotanyi zaramwifashishije mu kumubaza amakuru y’abantu bari bakenewe. Ariko iwe murugo ku tubari two ku Yacumi hari harabohojwe n’umusirikare ufite umuryango munini wari waravuye i Bugande. Ndetse baza no kumuhenda ubwenge iyo nzu barayimugurira bamwishyura ibihumbi 150. Amaze guhinga amasambu ye, nibwo inkotanyi zamufashe zimufungira mu mwobo zimufungana n’ uwitwaga Gisubi Ndindabahizi wakomokaga i Bugesera ariko akagira n’imiryango aho muri Kagasa ari naho yakoreraga umurimo wo kuroba.

Babakuye mu mwobo bari bafungiyemo mpari kuko nari nazindutse nshona umutego mushya (inyavu). Babajyanye muri peyizana A aho bita Nyarwamura munsi yo ku Rusozi maze njyana nabo kuko bantumye imishipiri yari yasagutse ntinda kuyibona. Aho nyiboneye Afande Peace abandi bayobozi bitaga JM (cyangwa Jean Marie) arambwira ngo ninkurikire Munyamukore na Jules kandi nihute ndabafatira mu nzira bataragera i Bukora.

Narirukanse ndinda ndenga Bukora ntarababona. Narakomeje ndiruka cyane ariko ngeze mw’ikoni ry’aho bita muri Kabiri mbona bo bari guterera agahanda kagana aho bita ku cyarabu hari n’ikibumbiro inka zanyweragamo aho bakahita muri gatatu. Icyo gihe hari mu gitondo nka saa kumi nimwe n’igice. Hari hatangiye kubona. Ubwo narihuse ngeze kuri cya kibumbiro mbona bamanutse agahanda kajya Ku rusozi kanyuze mw’ishyamba. Naramanutse ndakurikira ngiye kubona mbona umuhanda ugana ku Rusozi barawuretse bakase iy’ishyamba basa n’abagaruka Nyarwamura munsi neza yo Kumurama. Bageze munsi y’igisozi gihari bicaza Jyaruwa na Gisubi nanjye mba mbagezeho. Nahise nsangayo abandi basirikare barimo uwitwa Murefu, Nsaguye, na Rudakubana. Jules arambwira ngo kandi shahu ibi bintu uba wiha kureba Imana n’itazabikubaza n’abantu bazabikubaza. Mu by’ukuri nari nsigaye kubona aho bica umuntu nkabona ari ibintu bisanzwe kabone niyo nabaga nsanzwe muzi. Nabahaye ya mishipiri yakoreshwaga dushona imitego y’amafi mbabwira ko ari Afande Peace untumye (Pio).

Ubwo bafashe ba bagabo bose n’ubundi bari baboshye amaboko bababoha amaguru n’amaboko babafatanije umwe areba ukwe n’undi ukwe. Jyaruwa na Gisubi baboshywe ukwabo hanyuma n’abandi bagenda bababoba babiri babiri. Babategekaga gupfukama babikora bagahenuka bakongera bakababyutsa. Barababwiraga ngo banze gupfukama ngo basabe imbabazi z’ibyaha bakoze ariko barabikora banze bakunze.

Harimo ababashije guhita bapfukama ariko abandi byakomeje kubangira bitewe nuko wasangaga hari umuntu muremure wabohanywe n’umugufi; cyangwa umuntu munini cyane wabohanywe n’ umuntu unanutse bikabije. Aba bantu bose hamwe bari cumi na babiri kuko bari amakipe atandatu ikipe igizwe n’ imbohe ebyiri. Ubwo ni nako babateraga imigeri mugatuza.
Gisubi na Jyaruwa byari byabagoye cyane kuko Gisubi yari umusore ubyibushye kandi muremure. Naho Jyaruwa yari agasaza gato gato kananutse kandi kagufi ariko bidakabije. Bageze aho ariko basobekeranya amaguru birakunda nuko Jules aturuka imbere ya Gisubi naho Munyankore aturuka imbere ya Jyaruwa. Bari bacometse ibyuma by’imbunda kuminwa yazo maze barajombagura kugeza ubwo abo bagabo bombi bahengamiye iruhande rumwe.

Ariko uretse Jyaruwa byabonekaga ko yahise apfa, Gisubi witwaga Ndindabahizi we yari agihirita dore ko yari anabyibushye cyane. Noneho Munyamukore akura pistolet kuri porteur ya Rudakubana hanyuma arasa Gisubi kabiri mu mutwe ahita aceceka na Jyaruwa bamurasa isasu rimwe mu mutwe we ryanapfuye ubusa kuko byari byarangiye.

Twatashye dusubiramo inkuru y’ukuntu Mugenga yariwe n’ingona tugeze Bukora Munyamukore arasigara ngerana Kuyacumi na Jules twenyine icyo gihe Afande Pio ngo yari yagiye mu nama aho bita Rushonga. Abo basirikare bandi bose babaga i Bukora kwa Afande Gatembe.

Mbere kandi yo gusezera reka ngereranye ubushobozi n’amazina y’aba bagome nkurikije uko bubahwaga cyangwa batinywaga n’abasirikare bato. Impamvu nshaka kuvuga ibi ni uko ntari bwasobanukirwe n’ amapeti yo mu gisirikare.

Afande Gatembe Emmanuel yari imibiri yombi kandi akavuga yitonze. Yari muremure bidakabije afite ubwanwa bwo hejuru y’umunwa bucye cyane. Ashobora kuba yari nka capiteni kuko iyo yazaga yabaga ari kumwe n’ abasirikare benshi.

Afande Pio (bitaga peace) yari inzobe itukura neza. Munini w’amaso manini ariko wasaga n’utinywa n’abantu benshi bishoboka ko yari afite nk’ipeti rya Liyetona kuko yageraga buri munsi aho abasirikare bose babaga bakorera. Nabonaga acisha macye cyane iyo Gatembe yazaga kandi ukabona akenshi asubiza ibyo abazwa.

Afande Ino (Innocent) wankundaga cyane yari muremure birenze urugero. Akaba yari ananutse ariko agakunda guseka no kuganira n’abantu bose nyamara akagaragara buri gihe mu gikorwa cyo kwica abantu nta mbabazi na nkeya kabone n’iyo babaga ari abana bato. Uyu niwe wiyiciye umukecuru Bizirema ndetse anategeka ko bamuterura mu gikote yambaraga yanze gukomeza kugenda.

Narangiza mbabwira ko imirambo y’abicwaga nk’iyo nasubiraga kunyura aho biciwe, sinongeraga kuyihasanga. Gusa ndahamya ko abantu biciwe ku mashuri i Kameya bo babajyanye Nyakarambi kuko bataburuwe n’abaturage babashinja ko ari abatutsi bishe muri jenoside.

Hari byinshi ntagiye mvuga kuko mu myaka igera hafi kuri ibiri, ibyo nabonye birenze ibyo inyamaswa zikora kandi sinabona aho mbyandika. Njya nkurikirana kandi nkabaririza iherezo ry’ibi bisurere (aba basirikare) byari byarigabije Nyamugari simenye iyo barengeye.

Ubutaha nzabagezaho uko navuye muri Rusumo nkajya kuba i Mayange mu Bugesera n’uko ninjijwe mu gisirikare cya RDF. Uko nagiye Congo nuko nahunze igihugu.