28 MUTARAMA :« Demokarasi ni ukudatinya amatora »!

Banyarwandakazi, Banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda,

1. Taliki ya 28 Mutarama 1961, ntiteze kwibagirana mu mateka y’u Rwanda. Uwo munsi, Nyiricyubahiro Gregoire Kayibanda, Dominiko Mbunyumutwa n’abandi barwanashyaka b’imena bakoze igikorwa cyahinduye bidasubirwaho amateka y’u Rwanda.

2. Bahamagaje abayobozi bose b’amakomini bari baherutse gutorwa na rubanda muri Kamena 1960,  bahurira i Gitarama (Place du marché public). Bari bafite igitekerezo cyo gukora IGIKORWA kitazibagirana . Kandi babigezeho. Taliki ya 28 Mutarama 1961, hafashwe ibyemezo bitandatu byahise bishyirwa mu bikorwa bihindura burundu icyerekezo cy’amateka y’igihugu. Ibyo byemezo ni ibi bikurikira :

(1)Gusezerera ingoma ya cyami

(2)Gutangaza Repubulika

(3)Guca Karinga n’izayo zose

(4) Gushyiraho  ibendera rya Repubulika y’u Rwanda

(5)Kugena Itegekonshinga rya Repubulika

(6)Gushyiraho inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika: Perezidansi,Guverinoma, Intekonshingamategeko, n’ubutegetsi bw’ubucamanza

3. Ibi byose bimaze gukorwa LONI ntiyashoboye kubisambura nk’uko yabisabwaga n’Umwami n’abiru be, bityo bigaragara ko nta bushobozi ifite bwo gusubiza inyuma amateka y’u Rwanda. Nibwo abayobozi b’ishyaka LUNARI bumvise ikosa riremereye rya politiki bakoze, mu gutinya no kwihunzaamatora yo mu 1960, iryo shyaka ryabaye nk’iryiteye inkota mu mutima. N’ubu abarikundaga baracyabyicuza.

4. Umunsi w’iya 28 Mutarama niwo watangiye rubanda rya banga rya politiki rihatse ayandi rikaba n’umutima wa demokarasi , ko “Ubutegetsi bwose buri mu maboko ya rubanda”.

5. Repubulika ya kabiri yakoze ikosa rikomeye ryo guhigika uguhimbazwa kw’italiki ya 28 Mutarama, nk’isabukuru ngarukamwaka ya Demokarasi na Repubulika. Kugeza n’ubu uwo munsi mukuru waribagiranye kandi nyamara aribwo wari ukenewe cyane kugira ngo ukomeze wigishe Abanyarwanda icyo Demokarasi aricyo kandi utoze urubyiruko akamaro ko guharanira iyo ndangagaciro isumba izindi.

6. Koko rero hari benshi bakora politiki batazi ibyo barimo, abenshi bakayikora baringiye kubona uburyo bwo gukurikirana inyungu zabo bwite, hakaba n’abayikora babitewe koko no guharanira inyungu za rubanda. Hatabayeho demokarasi ntawashobora kubatandukanya.

7. Demokarasi niyo iha umwenegihugu uwo ari wese amahirwe yo kuba yaganira na rubanda, akayereka imigambi myiza yifitemo, rubanda ikamwemera cyangwa ikamwamagana. Ibyo ntibyakunda hatabayeho demokarasi.

8. Nta yindi nzira ibaho tuzi yo guhosha umwiryane n’imidugararo, kuzana amahoro n’umutekano mu benegihugu  hatabayeho uburyo bwo gucyamura abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishaka kwihambira ku butegetsi no guhindura abandi benegihugu abagererwa n’inkomamashyi mbese nko mu gihe cy’ingoma ya cyami na gihake, ya yindi yari yarasezerewe taliki ya 28 Mutarama 1961. Demokarasi ni yo ifasha rubanda gucyaha cyangwa gushima Abanyapolitiki b’ukuri.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda,

Nta matora, nta demokarasi.

9. Isomo dukura muri ibyo byose ni uko demokarasi ubwayo itabaho hatabayeho amatora. Amatora ni wo mutima wa Demokarasi. Uburenganzira bwo gutora ntawe ukwiye kubukerensa mu gihe tuzi ko hari ababuharaniye kugeza bambuwe ubuzima.

10. Amatora y’abayobozi b’amakomini yabaye mu 1960, niyo yabaye intangiriro nyakuri ya demokarasi mu Rwanda. Abaturage bari baratsikamiwe na gihake bisubije uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi bibonamo.  Abatowe icyo gihe ni nabo nyine bahuriye i Gitarama, hari  taliki ya 28 Mutarama 1961, maze bafata icyemezo cyo gusezerera cyami na karinga birajyana, bitoramo Perezida wa mbere wa Repubulika, ariwe Nyakwibukanwishema Dominiko Mbonyumutwa, na we ashyiraho Guverinoma, abasigaye biremamo intekonshingamategeko,  abandi bahabwa kuba abakuru b’ubutegetsi bw’Ubucamanza.  Repubulika iba ivutse ityo. Ibendera n’indirimbo yubahiriza igihugu bisimbura Karinga n’imirishyo yayo.

11.Kuva uwo munsi kugera n’ubungubu u Rwanda ni Repubulika, byabaye nk’ihame ridakuka. Kugeza n’ubu abayobozi b’ishyaka LUNARI ntibaribagirwa icyaha cyabo gikabije cyo guhunga amatora no gukinira hanze y’ikibuga, kandi byarashoboraga kugenda ukunndi.

12. Isomo rya kabiri twakwigira aho ni uko guhunga amatora byari icyaha gikabije ejo hashize , bikiri icyaha gikomeye n’uyu munsi, kandi bikaba bizakomeza kuba icyaha kijyana mu rupfu n’ ejo hazaza. Uhunze amatora aba yikuye mu kibuga cya politiki  , agasa n’uwahawe ikarita y’umutuku kubera amakosa ye.

13. Nta matora yoroshye yigeze kubaho mu Rwanda, nta n’ahandi aba, nta n’igihe azabaho. Amatora ya demukarasi ni urugamba nk’izindi zose. Abiyemeza kururwana bagomba gukenyera bagakomeza.   Abishuka ko bazajya mu matora ngo mu gihe nta “nta risque “ n’imwe izaba ikiriho nta buryo batakora rya kosa twakomeje kuvuga ryo kuyahunga no kwikura mu kibuga. Bene abo bakwiye kwigira mu kiruhuko cy’izabukuru, ibihe byarahindutse !

13. Mu mwaka w’2003, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu yagerageje kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu, twabonye uko byagenze, icyakora ntibyabaye guta igihe. Ku bazi gushishoza nk’abanyapolitiki, icyo gikorwa cyari umunzani utanga igipimo cy’aho imyumvire ya rubanda igeze : Abaturage baratinyutse batora uko babyumva batitaye ku ngaruka byabagiraho, ubutegetsi bwa FPR buhinduka rubebe n’ igisambo cy’amajwi izuba riva!

14. Mu mwaka w’2010, Madame Victoire Ingabire Umuhoza yasize byose ajya mu Rwanda agamije guhangana na Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, aho ari ubu turahazi. Nyamara igikorwa cy’uwo mubyeyi nticyari ikosa nta n’ubwo cyari ukwihuta . Cyari ikizami gihawe Abanyapolitiki ba opozisiyo kandi uwatsinzwe si Victoire Ingabire!  Umugabo umwe agerwa kuri nyina ,dusanzwe tubizi. Komora inzovu ntibishobora guharirwa abategarugori abagabo bigaramiye!

15. Iyo uteranyije 2003 ku 2010 bitanga icyerekezo CY’2017:  Rubanda irahari habuze Abalideri batinyuka, bazi kwifatanya no gukorana na rubanda, ubundi uwahekwaga akigenza ku manywa y’ihangu.

16.Mu gihe uwagennye ko ingero zombi zo mu 2003 n’2010 zizahora zimufasha guca intege abadasanganywe nyinshi, bikagamburuza ubutwari bw’abashaka impinduka, biragaragara ko  hari ibanga rimwe rishobora kuba ryaramwihishe, ni uko ibihe bihora bisimburana iteka kandi akaba nta bapfira gushira.

Hari urubyiruko rwa Nouvelle Generation rwamaze kumenya neza  ko ntawe uhabwa uburenganzira bwe ku isahani, bityo ko demokarasi itazazuka mu Rwanda hadatanzwe ibitambo bitari bike. Koko demokarasi ni ubukungu bukomeye umwana w’umuntu yakwemera no kumenera amaraso ye.

17. Uwakwicara hasi agasuzuma neza umubare munini cyane w’abagore n’abagabo b’Abanyarwanda b’intwari, baba abari mu gihugu cyangwa abagihunze, ukabarura abicwa n’inzoga ndetse n’itabi buri munsi, ukitegereza umubare w’abazira impanuka zo mu muhanda buri cyumweru, ukongeraho uw’abanigirwa mu maguru y’indaya buri kwezi, ugateranyaho abasaga ibihumbi ijana Kagame yicira ubusa buri mwaka…….yagakwiye kwibaza ati  “guharanira demokarasi mu Rwanda  byo bimaze kudutwara bangahe “?

18. Ndahera aha nshishikariza urubyiruko gushyira mu gaciro, tukifashisha ya mibare twize mu mashuri abanza, tugateranya, tugakuramo ndetse tugakuba, tukibaza kandi tukisubiza! Demokarasi ni indangagaciro ihatse izindi mu gihugu nk’u Rwanda cyamunzwe n’ingoma y’igitugu nyuma y’akangarateke rubanda yarimo ku ngoma ya gihake. Guharanira demokarasi nta gihombo kirimo, gukomeza kuyirengagiza ni ukubura byose nk’ingata imennye, kuyitangira tukaba twayimenera n’amaraso yacu, BIRAKWIYE KANDI BIRATUNGANYE.

19.Ngiyi impamvu, mu izina ry’Abataripfana bose kimwe n’abo tureba mu cyerekezo kimwe, nongeye gutangaza kuri uyu munsi w’iya 28 Mutarama ko ku italiki nk’iyi umwaka utaha w’2016, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizasesekara mu Rwanda,  kuko ryo ridateganya guhunga amatora yo mu 2017, mbese nk’uko Ishyaka LUNARI ryabikoze rikiyahura bidasuburwaho, dore turiho turibuka ko imyaka ishize isaga 54.

20.Nifurije umunsi mwiza abakunda Repubulika y’u Rwanda bose,

Umunsi w’ibyishimo ku bigeze gusogongera ku byiza bya demokarasi

Umunsi w’amizero ku rubyiruko rusonzeye kwandika izina mu gitabo cy’abitangiye kubaka u Rwanda ruha amahirwe angana abana barwo bose rutabavanguye.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 28 Mutarama 2015,

 

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017.