Rwanda/France: Gutinya ubutabera bitumye ibihugu byombi bicana umubano!

Gen James Kabarebe yatinye kwitaba ubutabera bw'ubufaransa

Yanditswe na Ben Barugahare

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ntabwo umeze neza na gato. Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhamagara uyihagarariye mu gihugu cy’u Bufaransa kubera ihamagarwa rya Gen James Kabarebe n’ubucamanza bw’u Bufaransa ku maperereza y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Uhagarariye Leta y’u Rwanda mu Bufaransa ufite icyicaro i Paris, Jacques Kabare yahamagawe i Kigali “by’igihe gito”.

Ibi byaturutse kw’ihamagarwa rya Gen James Kabarebe n’umucamanza w’umufaransa ushinzwe ibyo kurwanya iterabwoba kugira ngo ahuzwe n’umutangabuhanya ngo amushinje imbonankubone kuba yaragize uruhare mw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Nk’uko ngo amakuru ikinyamakuru Jeune Afrique cyabonye ava mu bantu bari hafi ya Perezida Kagame abivuga  ngo gucana umubano ushingiye kuri za Ambasade ari ibintu bishoboka cyane. Umwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga yavuze ko gucana umubano n’u Bufaransa bizabaho nta gisibya keretse gusa impamvu itera ibi byose ivuyeho!

Asubiza umuperezida w’igihugu kimwe cyo muri Afrika y’uburengerazuba wari ugaragaje ko ahangayikishijwe n’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagize ati: “ntabwo ari andi maperereza atangiye ahubwo hakomeje asanzweho, urakoze kwibutsa Perezida Kagame ko ubutabera bw’u Bufaransa bwigenga.” 

U Bufaransa ntabwo bufite ubuhagarariye mu Rwanda kuva Michel Flesch yagenda mu 2015, Leta y’u Rwanda ikaba yaranze kwemera kugeza ubu uwo Ubufaransa cyashyizeho mushya.