Rwanda: abasiganwa ku magare baratsinda ariko agahimbazamusyi bemererwa ntibagahabwa!

Ubwo Joseph Areruya yari ageze ku kibuga i Kanombe avuye muri Cameroun aho yegukanye Tour de l'Espoir

Abasiganwa ku magare bari guhesha ishema u Rwanda kurusha indi mikino yose. Areruya Joseph  yegukanye amasiganwa atatu akomeye muri Africa mu mezi atatu gusa. Gusa nubwo we na bagenzi be bitanga bakanezeza abanyarwanda kugeza ubu bategereje uduhimbazamusyi bemererwa kuva mu mwaka ushize amaso ahera mu kirere.

Mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi b’ikipe z’igihugu mu mikino itandukanye, Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo muri 2014  yemeje ko izaringaniza uduhimbazamusyi dutangwa ku makipe y’igihugu yahesheje u Rwanda ishema mu marushanwa mpuzamahanga.

Ikipe irenze ikiciro (qualifiers) nko mu gushaka itike y’imikino yo muri Afurika ihabwa miliyoni (1 000 000Frw/kuri buri mukinnyi) naho yagera ku mikino ya nyuma igahabwa miliyoni eshatu kuri buri umwe wabigizemo uruhare, abakinnyi, abatoza, abaganga n’umuyobozi wa ‘delegation’.

Urugero; muri CHAN2016 ubwo u Rwanda rwageraga muri 1/4 rugasezererwa na DR Congo buri mukinnyi n’umutoza yahawe miliyoni eshatu z’ishimwe.

Mu gushaka itike ya CHAN2018 barenze ibyiciro bibiri basezerera Tanzania na Ethiopia bahawe na MINISPOC miliyoni ebyiri (barenze ibyiciro bibiri) kujya muri ‘Finals’ za CHAN bagombaga guhabwa miliyoni eshatu ariko bumvikana na MINISPOC ko bazigabanira ibihumbi 200 $ atangwa na CAF kuri buri kipe yageze mu mikino ya nyuma ya CHAN nk’uko umwe mu bari bagize ‘delegation’ y’Amavubi yabibwiye Umuseke.

Aha buri umwe mu bari bagize ‘delegation’ y’abantu 30 azabona nibura miliyoni eshanu (5 700 000 frw) nibagabana ariya 200 000$. Aya atanga irushanwa rirangiye.

Bemerewe na MINISPOC ko bazayagabana aho kuyashyira mu isanduku ya Leta nk’uko bisanzwe.

Guha uduhimbazamusyi Amavubi birihuta, ariko mu gusiganwa ku magare ntibyihuta kuko hashize amezi bategereje.

Areruya Joseph na bagenzi be batwaye Tour du Rwanda yakinwe mu Ugushyingo 2017, nyuma y’amezi abiri batwara isiganwa rikomeye kurusha andi muri Afurika ‘La Tropicale Amissa Bongo’ yo muri Gabon none muri iyi Week-end begukanye ‘Coupe des Nations de l’Espoir’ yaberaga muri Cameroun.

Bazenguruka imihanda banyonga ku zuba no mu mvura, bahaye ishema igihugu batsinda mu Rwanda, batsinda muri Africa, bavugwa hose muri Africa no ku isi, bakirwa nk’intwari mu Rwanda bavuye muri Gabon, ariko bategereje uduhimbazamusyi ngo nabo bishime baraheba.

Umwe mu bakinnyi bitabiriye aya marushanwa yose  yabwiye Umuseke ati

“Turi mu bihe byiza kandi turishimye kuko turi kugera ku ntego yacu yo gushimisha abanyarwanda no kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Gusa iby’amafaranga y’ishimwe byo ntabyo dushaka gutekerezaho kuko amasiganwa yose twakinnye twanatsinze ntayo twabonye. Tubishyizeho umutima bishobora gutuma ducika intege turabyirinda cyane, gusa biradutangaza kuko tubona baratwihoreye.

Mu cyumweru gitaha tuzakina shampiyona ya Africa. Ibyo batwemereye mbere ntibarabiduha ariko tuzagerageza. Morale ishobora kutaba ari 100% nawe urabyumva ariko tuzakomeza tugerageze twitange nta kundi.”

Hasigaye iminsi umunani ngo aba bakinnyi bakine shampiyona ya Afurika izabera mu Rwanda. Barasabwa kwitanga kandi bakennye kuko bitandukanye n’abakinnyi b’umupira w’amaguru cyangwa indi mikino y’intoki, mu magare abakinnyi ntabwo bahembwa na club zabo zo mu Rwanda. Amafaranga abatunga ni utu duhimbazamusyi batarahabwa na MINISPOC.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi muri MINISPOC ushizwe imikino ariko ntibyashobotse ndetse ntiyasubije ubutumwa twamwoherereje.

Source:

Roben NGABO
UMUSEKE.RW