Ubutumwa bwo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Banyarwanda bavandimwe mwazize jenoside muri 1994, muzira gusa ko mwavutse muri abatutsi,

Nifatanyije uyu munsi n’abayirokotse bose ngo tubibuke kandi dushime igikorwa cy’ubutwari cy’ingabo za FPR zahagaritse jenoside zikabohora igihugu cyacu dukunda cy’uRwanda.

Ndahamya ko nta yindi politiki izongera gukorwa itagamije kurengera ubuzima bw’abanyagihugu bose

Ntabwo hazongera kwemererwa ishyaka iryo ari ryose ryashingira umurongo ku moko

Ntabwo kandi ababyiruka bazongera kuremererwa n’amateka mabi ahubwo bazarushaho kwirukira imbere heza h’uRwanda

Nkaba mboneyeho uyu munsi gushima uburyo imvugo zikoreshwa mu mbwirwaruhame, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru zigenda zirushaho guhitamo amagambo atunga agatoki ba nyirabayazana nta kwitiranya

Mu by’ukuri, abagamije gupfobya jenoside bihutira kuyitirira ngo abahutu, bagasa n’abayifata nk’imirwano yabaye hagati y’amoko, nyamara abakoresha amazina atunga agatoki interahamwe n’abapawa ni bo batuma humvikana uburyo yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Nyuma y’aho Umuryango w’abibumbye utereye intambwe mu kunoza inyito n’uRwanda rwemera, ni byiza ko Abanyarwanda twakomeza guhitamo amagambo neza no kwamagana abanyamahanga bakomeje gukoresha imvugo zishyamiranisha amoko nk’uko byari intego ya ba gashakabuhake.

Harakabaho amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Bikorewe iParis, 07/04/2018

MPAYIMANA PHILIPPE,

Umunyapolitiki wigenga