Urujijo rukomeye ku ihohoterwa, iyica rubozo, ifatirwa n’itezwa cyamunara ry’ imitungo ya rubanda mu Rwanda.

Anne Rwigara yitegereza uko imitungo y'umuryango we itezwa cyamunara

Yanditswe na Ben Barugahare

Hashize iminsi leta y’u Rwanda iteje cyamunara itabi ry’uruganda Premier tabbaco rw’umunyemari Nyakwijyendera Rwigara Assinapol, imitungo y’uwitwa Sengayire Jean Baptiste hamwe n’indi mitungo y’ abandi banyarwanda batandukanye mu buryo bw’akarengane n’amayobera.

Dukomereze ku karengane k’umunyemari Ndegeyingoma Anaclet wapfuye urupfu rw’amayobera Nyuma y’aho yafunzwe, agakubitwa, agakorerwa ibikorwa by’iyica rubozo we n’umuhungu we Cyuzuzo Jean Félix. Nyuma y’aho yaje kwicwa ariko Cyuzuzo Jean Félix yaje kugira amahirwe aratoroka ahungira mu gihugu cya Canada.

Umuryango we wose uratabaza aho ujyiye guhera ishyanga bakaba barambuwe imitungo yose ikaba irimo gucungwa na leta y’u Rwanda.

Uretse n’uyu muryango ubwawo, n’incuti za hafi zihangayikishijwe n’akarengane uyu muryango uri guhura nako.

Umuturanyi wa hafi w’uyu muryango utashatse ko dutangaza izina rye, n’agahinda kenshi yagize ati: “ aka ni akarengane kadasanzwe, kwicirwa umubyeyi, imitungo y’umuryango yose igafatirwa ugaterwa ubwoba kugeza naho uhunze igihugu”.

Yakomeje agira ati: “ iyi leta irananiwe cyane aho igeze n’aho kwandavura muri rubanda rusazwe ishinja abantu ibyaha bidafite hepfo na ruguru bikarangira yigabije n’imitungo yose”.

Ubusanzwe uyu mwana w’umusore witwa Cyuzuzo Jean Félix yari umunyeshuli mu gihugu cya Canada. Igihe cyarageze cyo kujya gusura umuryango ariko ibyo gusura kwe byamubereye bibi cyane kuko yahise ajya muri gereza ataramara n’icyumweru mu rugo aho yari afunganwe na se umubyara.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko uyu musore yafunzwe akekwaho gukorana n’imitwe hamwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta iriho byose bikorera hanze y’ u Rwanda.

Naho se umubyara nawe akaba yarashinjwaga gusebya ubutegetsi buriho ndetse no gutera inkunga imitwe irwanya ubutegegetsi ku buryo bw’amafaranga ndetse n’ibitekerezo abinyujije ku muhungu we Cyuzuzo Jean Félix. Gusa ntibyaje gutinda ise baramwivugana aho yapfuye urupfu rw’amayobera, ibintu byashegeshe umuryango wose bigatera rubanda kwibaza byinshi.

Imitungo ya nyakwigendera Ndengeyingoma Anaclet yarangije gutezwa cyamunara na leta y’u Rwanda ku mpamvu zitamenyekanye mu buryo bufifitse. Haba mu bantu bose bagize umuryango nta muntu n’umwe wamenyeshejwe impamvu n’imwe ku itezwa cyamunara ry’iriya mitungo. Tubibutse ko abagize umuryango bose bahungiye hanze y’igihugu kubera gushyirwaho iterabwoba no guhohoterwa na leta y’ u Rwanda.

Ese iherezo ry’ iyi leta y’igitugu rizaba irihe, aho abantu babaho ntabwisanzure bafite mu buzima bwabo bwaburi munsi? Ese iyi leta yaba yifuza ko ubutunzi bwose bw’abantu bwose buba ubwayo?

Icyi ni ikibazo gihuriweho n’abantu benshi tutirengagije ibiri kuba ku muryango wa Diane Rwigara bihangayikishije isi yose, ndetse n’indi miryango myinshi iri kuzira akarengane mu gihugu cy’u Rwanda.