AMATEKA Y’UKURI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA AKOMEJE KUJYA AHAGARAGARA.

Uwahoze ari Ambassadeur w’Ububiligi mu Rwanda mbere ya 94 Bwana Johan SWINNEN ejo kuwa 16/4/2018 yatanze ikiganiro ku byo yahagazeho kuri jenoside yo mu Rwanda 1994. Yasohoye igitabo mu rurimi rw’Iki Néerlandais yise “Rwanda mijn verhaal” (Rwanda, mon récit /mon histoire). Ngo azagihindura nyuma mu gifaransa. Kigura 29,99€.

Gusa hari ibintu yatinzeho avuga ko ashima ku ngoma ya Juvenal Habyarimana, nko kuba yari yiteguye gushyira mu bikorwa umugambi w’amahoro, demokarasi, ubwisanzure bw’amashyaka menshi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ndetse anemera gusinya Amasezerano y’Amahoro y’Arusha kuwa 04/08/1993 kubera kwifuza gusangira ubutegetsi no kuvanga ingabo ku mpande zombi, etc., ko hari na byinshi by’iterambere yari yaragejeje ku banyarwanda agereranyije n’ubundi butegetsi bwabanje ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ngo iby’Amasezerano ya Arusha byishwe n’umugambi w’ibanga (agenda caché) FPR yari ifite, kuko yanze ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezarano y’Amahoro y’Arusha yari yararangije gusinywa.

Kandi yahakanye yivuye inyuma ko jenoside itigeze itegurwa, kuko na TPIR yananiwe kugaragaza uwaba yarayiteguye.

Gusa yirinze kuvuga uruhande rwaba rwarateje jenoside n’urwari ruyifitemo inyungu.

Mu gitabo cye atinda cyane ku kintu cy’uko nta perereza ryisanzuye ryakozwe ku ihanurwa ry’indege ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, mugihe iryo perereza ari ryo ryonyine ryagaragaza uwatumye jenoside iba kuko mbere guhera kuwa 01/10/1990 hakozwe ubwicanyi ku mpande zombi zarwanaga, intambara ikaba yaranateye benshi kuva mu byabo ntibanabisubiramo.

Ikindi yashimangiye ni uko Gén. Maj. Paul Kagame wa FPR ari we wanze ko ONU yohereza ingabo zo guhagarika jenoside.

Yemeza ko yaganiraga cyane na Prezida Habyalimana ndetse n’uruhande rwa FPR ku buryo byageze ho aho mu nama Umwami Léopold Baudouin yagiranye na Habyalimana i Buruseli, Leta y’u Rwanda yamutunze agatoki mu gushyigikira FPR cyane, atarabifite mu bitekerezo.

Hari n’ibyo yanenze atarya iminwa ku mpande zombi, nko kuba Perezida Habyalimana yaravugiye mu Nteko muri 1990 ko iby’uko ubwoko bwakurwa mu ndangamuntu, ariko ntibishyirwe mu bikorwa, ariko ko bitakwitwa iteganywa cyangwa itegurwa rya jenoside, cyane ko igandagurwa ry’abanyepolitiki ryakozwe hagati ya 1990 no kuya 06/04/1994 byakorwaga n’impande zombi kubera intambara yari yashojwe na FPR, abantu bakica bihorera.

Yananditse kandi ku byo FPR yamubwiraga kuri Radio ya RTLM, ariko akayisubiza ko na Radio Muhabura atari shyashya, kuko amaradiyo yombi yabibaga inzagano zishingiye ku moko y’abazishinze, bitandukanye n’ibyakorerwaga kuri Radio y’igihugu.

Yanagarutse ku kintu cy’uko atishimiye uburyo gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” yaba yaratangijwe na FPR igamije gucisha abahutu bugufi ikaba yaratumye aho umuhutu wese iyo ava akagera, yaba uwa mbere na nyuma ya jenoside yitwa umujenosideri, bityo bikaba ari ipfunwe ridateze kuzashira mu bahutu igihe FPR ivuga ko nta moko akibaho.

Ibindi bisobanuro birambuye ni ukuzabyisomera mu gitabo cya Ambassadeur Swinnen yashyize ahagaragaraku munsi w’ejo, agaragaza amakosa ya MRND na FPR mu byabaye mu Rwanda.

Byanditswe na:
Jean Rukika
London, 17/4/2018