NYUMA Y’ABA AFRIKA Y’EPFO, ABAYOBOKE BA RNC MURI MOZAMBIQUE, NTIBATANZWE MUBAJE GUSHYIGIKIRA RAYON SPORT FC.

Kuri uyu wa gatatu taliki 18 Mata 2018, muri stade ya Zimpeto iri i Maputo umurwa mukuru wa Mozambique, habereye umukino wo kwishyura wahuje ikipe ya Costa do Sol y’i Maputo na Rayon Sport yo mu Rwanda.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, Rayon Sport yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0. Ni mu mikino yo mu matsinda mu marushanwa y’amakipe yo muri Africa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup). Uyu mukino ukaba waje kurangira ikipe ya Costa do Sol itsinze 2-0. Nyamara kubera ko Rayon Sport yatsinze byinshi mu mukino ubanza, niyo yabonye itike yo gukomeza.

Rayon Sport yasesekaye i Maputo kuwa mbere taliki ya 17 z’uku, ku masaha y’igicamunsi, maze yakirwa Ku buryo budasanzwe n’abanyarwanda b’ingeri zose baba muri Mozambique.

Ku masaha y’umugoroba yifuje kujya gukora imyitozo maze Costa do Sol iyigerera mu kebo bayigereyemo ubwo yari i Kigali, (dore ko binubiye uburyo bafashwemo), maze iyima ikibuga bituma abanyarwanda baba muri Mozambique bihutira kuyishakira aho ikorera imyitozo ndetse kubera ko icyo kibuga nta matara cyari gifite kandi bukaba bwari bwije bihutiye kuzana imodoka zabo bamurikira abakinnyi bakora imyitozo. N’ubwo umuyobozi wa Diaspora nyarwanda yo muri Mozambique, Bwana Louis BASIGA, atabikomojeho ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Igihe.com, yatangarije iyi nkuru, Abayoboke ba RNC bari Ku isonga muri iki gikorwa.

Si ubwa mbere abayoboke ba RNC, bagaragara mu bikorwa byo gushyigikira Rayon Sport, kuko n’ubwo Rayon Sport iheruka muri Africa y’Epfo ubwo yakinaga n’ikipe yaho Mamelodi Sundowns kuwa 18 Werurwe 2018, abayoboke ba RNC nabwo bagaragaye muri Stade bari inyuma ya Rayon Sport.

Umwe mu bayobozi ba RNC, i Maputo, twavuganye utashatse ko amazina ye yatangazwa, yagize ati: “Erega usibye ikibazo cy’abantu bake bakimeze nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera, ubundi abanyarwanda ntacyo dupfa! Rayon Sport ni ikipe ya rubanda, RNC ni Ihuriro Nyarwanda, ubwo se watandukanya ute RNC na Rayon Sport? Twaje kuyishyigikira nkabishyigikira. Ikindi kandi ni n’umwanya mwiza wo kwereka n’abanyarwanda bose ko tubazirikana ko mu gihe cyose byaba ngombwa aho umunyarwanda yaba ari hose ko RNC ishobora kumutabara, kwifatanya nawe cyangwa kumufata mu mugongo.”

 Mu gihe mu bihugu byo mu Burayi usanga iyo hagize igikorwa gihuza abanyarwanda baba batarebana neza bamwe bavuga ko ari intore abandi ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuri iyi stade ya Zimpeto, abanyarwanda umupira urangiye banyuranagamo banezerewe abenshi mu mpuzangano za Rayon Sport (ubururu n’umweru) n’iza RNC (imipira y’umuhondo n’ingofero z’umweru byose biriho ibirango bya RNC), kandi nta kibazo na kimwe cyahabaye cyangwa se ngo police ibe yabahagaze hagati. Ibi rero bikaba byerekana ko koko sport atari intambara, kandi ko abanyarwanda bazi ko ari abavandimwe. Bikaba bitanga ikizere cy’u Rwanda ruzaza ruzira munyangire.

Umusomyi wa The Rwandan

Maputo