Nyuma yo kuburirwa irengero icyumweru cyose, Polisi iravuga ko Me Donat Mutunzi yiyahuye!

Me Donat Mutunzi (ibumoso) igihe yaburaniraga Dr Léon Mugesera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yahamirije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru iby’urupfu rwa Me Mutunzi, avuga ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi.’

Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku wa 19 zishyira 20 uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”

Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ [umwenda wo kwiyorosa].

Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.

Umuryango wa Me Mutunzi, uvuga ko yaburiwe irengero kuva tariki 13 Mata 2018, aho bamuheruka ajyanye abana ku ishuri nyuma bakamutegereza bakamubura.

Uvuga ko yaburanye n’imodoka bamuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa igacamo ubundi bikanga. Nyuma yo kugerageza telefoni ye igihe kirekire, ku wa Gatanu w’icyumweru nibwo yitabwe n’umuntu batazi arababwira ngo ‘bahumure aho ari ameze neza.’

Umugore wa Me Mutunzi, Ugirimpuhwe Valentine, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo yahamagawe no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera bakamubwira ko umugabo we yapfuye.

Ni gute uyu munsi ari bwo Polisi yibwirije guhamagara umugore we, imumenyesha ko umugabo we yapfiriye kuri Station ya Ndera, nyamara kuva akimara kuburirwa irengero kuva tariki ya 13/04/2018, Umuryango we warahise umushakisha ndetse unitabaza Polisi, bikarinda bigera magingo aya, Polisi itarigeze ibwira umuryango wa Me Mutunzi Donat washakishwaga n’umuryango we, yabonetse, yagejejwe kuri Polisi tariki runaka, ngo anasurwe? Ahubwo bakamubikira urupfu rwe gusa?

Ese kuri station ya Polisi imfungwa zihabwa amashuka cyangwa couvre-lit na nde? Bagiramo ibitanda? Wenda dufate ko kwiyahura bishoboka da, ahubwo ikitumvikana ni ukuntu umu Avocat yaba yari muri polisi kuva tariki ya 13.04.2018 ntibimenyeshwe umuryango we n’Urugaga rw’abavoka rumushinzwe??? Umukuru w’Abavoka abe yanashyiraho umwunganizi we wo kumuburanira kuko nta Avoka wiburanira. Amategeko anateganya ko Avoka wese ukekwa ho icyaha, Inzego za Leta zigomba kubanza kumenyesha urugaga rw’abavoka (Barreau). Uko amategeko avuga ko Barreau ibimenyeshwa ndetse ikajyana na police mu gikorwa cyo guta muri yombi cyangwa gusaka umwavoka (arrestation – perquisition).