Urubanza rwa Diane na Adeline Rwigara rugiye gutangira mu mizi.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018 aravuga ko urubanza rw’abo kwa Rwigara rugiye gutangira mu mizi.

Nk’uko ayo makuru ava muri bamwe mu bakorana hafi n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda abivuga ngo urubanza ruteganijwe gutangira tariki ya 07 Gicurasi 2018 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Muri urwo rubanza Diane Rwigara azaba yunganiwe na Me Pierre Céléstin Buhuru naho nyina, Adeline Mukangemanyi azaba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.