Ababuranira Félicien Kabuga barasaba ko yafungurwa by’agateganyo!

Me Laurent Bayon

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020, aravuga ko ababuranira Félicien Kabuga batangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020 ko batanze ubusabe bw’uko Félicien Kabuga yarekurwa ariko acunzwe n’ubutabera (liberté sous contrôle judiciaire).

Nabibutsa ko Félicien Kabuga ubu ufungiye muri Gereza y’i Paris (Prison de la Santé) asabirwa kurekurwa kubera izabukuru kandi hakaba hari impungenge z’uko yakwandura icyorezo cya coronavirus gikunze kwibasira abageze mu zabukuru. 

“Nta ngingo n’imwe mu ziteganywa n’igitabo cy’amategeko mpanabyaha ishobora gutuma Félicien Kabuga akomeza gufungwa kandi agifatwa nk’umwere kandi akaba atemera ibyo ashinjwa”: aya magambo akaba yanditse mu itangazo ryasohowe na Me Laurent Bayon na Me Nejma Labidi baburanira Félicien Kabuga.

Banongeraho kandi ko: “Kuba Félicien Kabuga ashobora kwandura icyorezo cya COVID-19, kubera ikigero cye cy’imyaka, ubuzima bwe budakomeye, ibi byaba impamvu yumvikana yatuma Félicien Kabuga yarekurwa acunzwe n’ubutabera (contrôle judiciaire) cyangwa akarekurwa agacungishwa uburyo bw’ikoranabuhanga (surveillance électronique)”

Abo banyamategeko bakomeza bavuga ko ubwo busabe bwabo bwashyikirijwe ubwanditsi bw’urukiko basaba ko uwo baburanira yasuzumwa na muganga. 

Félicien Kabuga azongera kugezwa imbere y’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020 i Paris, rugomba kwemeza cyangwa kwanga ko yoherezwa i La Haye mu Buhorandi ahakorera urwego rwasigaye rukora ibikorwa byasizwe n’inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia zarangije imirimo yazo (Mécanisme pour les tribunaux pénaux internationaux (MPTI) akaba arirwo rumuburanisha. Nabibutsa ko ababuranira Félicien Kabuga bifuza ko aburanira mu Bufaransa.