Ababyinnyi 8 b’Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika


Ababyinnyi umunani b’Itorero Inganzo Ngari, riri mu ya mbere akomeye mu Rwanda batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe batorotse bakiva mu ndege.

Itorero Inganzo Ngari ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Gicurasi 2019. Bari batumiwe mu iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Africa Dance Festival’.

Inganzo Ngari zataramiye ahitwa Peter Jay Sharp Building mu Mujyi wa New York mu birori byo kwerekana imbyino n’umudiho wihariye mu kugaragaza akarango k’umuco wa Afurika.

Umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari, yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko “ababyinnyi batorotse, ndetse hari abatorotse ku munsi wa mbere”.

Iserukiramuco rirangiye, abandi babyinnyi mu bari bafite umugambi wo gutoroka na bo bahise bacika bagenzi babo bajya gushaka ubwihisho basigaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababyinnyi bahagurutse mu Rwanda ari 20. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019 abageze i Kigali ni 12 gusa mu gihe abandi umunani basigayeyo.

Muri iri serukiramuco, Inganzo Ngari bafatanyije n’umuhanzi w’imvugo Malaika Uwamahoro, Michael Wimberly, Kofi Osei Williams[percussionist] , Frank Molloy IV[percussionist], itsinda DanceAfrica Spirit Walkers ndetse na RestorationArt Dance Youth Ensemble.

Source: ISIMBI.rw

1 COMMENT

  1. Aba babyinnyi se bahunze iki ko naherutse mu Rwanda ari muri paradizo? Iri torero ko naherutse ribamo abatutsi gusa ubu bahunze iki ko birirwa bavugako abahutu aribo bipinga n’inyangarwanda? Ibiboneka nuko muri paradizo ya Kagame atariko bimeze, ubu bajyiye kuba indaya n’abayaya b’abazungu bataye Rwanda itemba amata n’ubuki, ko intore itaganya ubu bahunze iki koko?

Comments are closed.