Abacamanza baravuga ko bafatwa nabi, Urukiko rw’Ikirenga ruti “ntako tutagize!”

Urutonde rw’imishara mishya rwerekana ko umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze ahembwa amafaranga ahwanye 327,462 frw, uw’Urukiko Rwisumbuye ahembwa 373,221 rw mu gihe uwo mu Rukiko Rukuru ahembwa inshuro hafi ebyiri z’umushahara w’umucamanza wo mu Rukiko rw’Ibanze 696,520 frw.

Umwe mu bacamanza umaze imyaka 7 mu mwuga akaba na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze mu Rwanda, yatangarije Izuba Rirashe ingorane abacamanza bahura nazo.

“Batwijeje kera ko imishahara y’abacamanza izavugururwa, ariko n’ivugurura ry’imishahara mishya riragaragaramo akarengane, cyane cyane ku bacamanza bo mu Nkiko z’Ibanze n’Izisumbuye.”

Ikibazo abacamanza bo mu nzego z’ibanze bafite ni uko imishahara y’abo ku rwego rumwe nabo mu nzego bwite za Leta itangana n’iyabo, kandi n’ibindi bigenerwa abayobozi muri izo nzego bo batabihabwa.

Uyu mucamanza yagize ati, “Tekereza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yarahawe imodoka mu gihe twebwe tuyobora urukiko rurimo Imirenge icumi tutarahabwa na moto, aritwe dufite imirimo iremereye, ubwo se ahatari akarengane ni he ?”

Akomeza agira ati “Abacamanza ntibemerewe kugira undi murimo bawubangikanya, uretse kwigisha kandi nabyo bimaze gusabirwa uburenganzira. Nk’ubu kirazira ko umucamanza akora umwuga w’ubucuruzi, ubwo se wumva umuntu yatungwa n’uriya mushahara ?”

Imanza byibuze 50% zicibwa ziburamo ubushishozi buhagije.

Umushahara muto kandi ujyana n’akazi kenshi, aho umucamanza asabwa guca byibuze imanza 15 mu kwezi kandi kugira ngo ibirarane bitaba byinshi, hari aho bakuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Ibi bituma ngo hari imanza zicibwa nabi nk’uko umucamanza yabitangarije Izuba Rirashe.

“Buriya guca urubanza bisaba ubushishozi no gusesengura, ugahuza amategeko n’ubushishozi, ariko usanga akenshi kubera ubwinshi bw’imanza tugira bituma tudasoma cyane rimwe na rimwe ukibanda ku mategeko, kandi nayo burya hari amategeko arenganya aho kurenganura.”

Mu gihe abandi bakozi ba Leta bakora amasaha umunani ku munsi, ku mucamanza ho ni amasaha ari hejuru ya 13 kuko akenshi barangiza kuburanisha bagategura urundi rubanza, ari nako basabwa kwiherera kugira ngo batange imyanzuro ku zindi manza baba baburanishije.

Icyo Urukiko rw’Ikirenga rubivugaho

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko ntako rutagize rusaba inzego za Leta zigena imishahara kongerera umushahara abacamanza cyane cyane abo mu nzego z’ibanze no kuborohereza mu kazi, bahabwa imodoka.

Umuvugizi w’Inkiko Charles Kaliwabo yagize ati, “Ntako Urukiko rw’Ikirenga rutagize kugira ngo aba bacamanza bitabweho, si ubushake buke bw’urwego rubavuganira, ahubwo ikibazo cyashakirwa ahandi.”

Kaliwabo yongeyeho ko Urukiko rw’Ikirenga rwakoranye inama nyinshi na Ministeri ishinzwe abakozi (MIFOTRA), Primature na Ministeri y’Ubutabera, ariko ibintu ntibigenda uko umuntu abyifuza.

Kaliwabo ati, “Urukiko rw’Ikirenga rurabavuganira ariko sirwo rubagenera imishahara, twanasabaga ko umucamanza yahabwa imodoka imufasha mu kazi ke cyane cyane ko usanga banakorera mu misozi kandi batanemerewe gutega lifuti, ariko kugeza ubu ntibyemewe, si ubushake buke bw’Urukiko rw’Ikirenga.”

Mu bindi bibazo bicyugarije abacamanza, ni ubwigenge buke mu kazi kabo bitewe n’ababayobora cyangwa se abayobozi mu zindi nzego.

“Bibaho ko umuyobozi runaka aguhamagara kuri telefoni akakubwira ko ugomba gushishoza muri urwo rubanza, ariko akongeraho ko bafitanye isano. Ntabwo akubwira mu buryo bweruye ariko uba wumva icyo ashatse kuvuga !”

Uyu mucamanza utarashatse ko izina rye n’ifoto ye bijya ahagaragara kuko yumva byamugiraho ingaruka, avuga ko abacamanza akenshi bihagararaho bagaca imanza mu buryo babona ko bukwiye nubwo hari abateshuka.

Izuba Rirashe