Rwanda: Abadepite bifatiye ku gahanga Human Rights Watch

Kennethy Roth, umukuru wa Human Rights Watch

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2017, nibwo mu Nteko Ishinga Amategeko habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri raporo yasohowe na HRW muri Nyakanga yise “All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho ivuga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagaragaje akababaro n’uburakari batewe ba raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW), basaba ko wirukanwa mu gihugu ndetse ukajyanwa mu nkiko, bitewe n’uko basanga icyegeranyo uheruka gusohora ku Rwanda cyari kigamije guhungabanya Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Depite Ruku Rwabyoma avuga kuri Kenneth Roth, umukuru wa Human Rights watch yagize ati “Natwandikeho uko ashaka, turacecetse, turacecetse. Hari abamukurikira ibyo avuze ugasanga babitwaye nkaho bifite ishingiro. Ni imbwa y’Interahamwe [Mumbabarire gukoresha iryo jambo mu nteko] isingiza uvuze nabi u Rwanda uwo ariwe wese.”

“Ubu yabaye noneho umuvugizi w’umukobwa umwe numvise wazuye abantu bakandika ilisiti y’abamushyigikiye. Ubu yagiye ku ilisiti ye aramushyigikira, aravuga ko akubitwa buri gihe aho afungiye hariya, we na nyina na murumuna we.”

“Mwemere batwandikeho ibyo bashaka kuko bamwe muri twe turacecetse […] Ntihakagira utuvugira ibimenyetso twe twabigaragaza uko biri kandi mu gihe nyacyo, ariko nyabuneka, uyu muntu nise intozo tumuhagurukire twese kuko ntasiba buri munsi.”

 

Depite Abbas Mukama

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas we yavuze ko HRW ikwiye kwirukanwa mu Rwanda, cyane ko Umuryango udaharanira inyungu (ONG) udakwiye gutesha igihe leta.

Yagize ati “Ndi kwibaza impamvu HRW, ni ONG, mwumve ONG idutesha umwanya idutesha agaciro. Abavuze ngo dusuzume imikoranire yacu, njye nasaba ko tuyirukana, kuko na BBC ibibazo yaduteye twarayirukanye kandi twakomeje kubaka igihugu cyacu. Igihugu ni igihugu, nta muntu wadukora mu jisho rimwe, kabiri, ntabwo byakwemerwa. Aba bantu bagaragaje ko bapfuye, ese twe dufite ubushobozi bwo kubazura? Bazutse se ntibahoze bavuga? Niba bigeze aho, niyo mpamvu nasaba ko twabirukana muri iki gihugu.”

 

 

 

1 COMMENT

  1. hashize igihe komisiyo yuburengaznira bwamurwanda itangajeko nshimiyimana vitus abenshya hhhhhhhhhhhhhha ubuse na diyane rwigara barabeshya nuko byangendecye rwigara nubu biriho yarabacitse tu hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh muzazira amaraso yabanyarwanda tu muri inyeshyamba zikorera murwanda

Comments are closed.