Abafana ba Rayon Sport 11 basabiwe gufungwa!

Nyuma yo gusubiza ibibazo babazwaga n’Umushinjacyaha, abantu 11 baregwa kuba mu mvururu zakurikiye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, basabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba uko ari 11 bakurikiranweho ibyaha bine, kwigomeka, gukoza isoni ubuyobozi bw’igihugu no gukubita Polisi, gusenya no guhutaza, ariko abaregwa babihakana byose.

Mu baregwa babiri nibo bafite ababunganira,Muhawenimana Claude na Ndacyayisenga Frank.

Umwe mu baregwa avuga ko atari kubabazwa no gutsindwa kuko afana mukeba wa Rayon Sports, APR FC, kuko yinjiye muri sitade nyuma yo kumva kuri radio ko muri sitade barwanye.

Yagize ati “Simfana Rayon kuko gutsindwa kwayo byanshimishije bityo nkaba nta ruhare nari kugira muri izo mvururu.”

Umushinjacyaha yavuze ko ibyabaye ari umugambi wari wateguwe, aho binjiranye amabuye, abaregwa bavuga ko mbere yo kujya muri sitade babanje gusakwa.

Benshi mu baregwa bavuze ko ubwo amabuye yaterwaga bari bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Umushinjacyaha yashinje Claude Muhawenimana icyaha cy’ubugome, amubaza uko yageze mu kibuga , avuga ko ibyo yita gukiza ahubwo ko byari ukujijisha ashishikariza abafana gutera amacupa n’amabuye mu kibuga.

Yakomeje avuga ko nk’Umuyobozi w’abafana yakabaye abazi bose.
Muhawenimana yabihakanye avuga ko hakurikijwe aho icyaha cyabereye naho yari ari bitandukanye, gusa akemera ko yinjiye mu kibuga gukiza.

Abahagarariye Muhawenimana, Me Bayisenge Irene na Placide Hategeka basabye ko mu gukurikirana umukiriya wabo harebwa amashusho yafatiwe ku kibuga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa Gatanu , tariki ya 2 Gicurasi 2014.

Source: Imenyesha.com