Abagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda”

Byabereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, amakuru avuga ko barashwe n’Abasilikare bari kuri “Patrouille”.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’Abasirikare aho guhagarara babatera amabuye.

Nyuma yo kubarasa ngo baje gusanga bari bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda, zirimo kanyanga n’izitwa African jin amakarito atandatu.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko yizewe ufite ni uko bariya bagore bari bikoreye inzoga bishoboka ko bari bazivanye hakurya muri Uganda.

Imirambo yabo yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare.

Umuseke ngo wahamageye kuri telefoni Mayor w’Akarere ka Nyagatare, MUSHABE David Claudian ntiyahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, yabwiye Umuseke ko ari mu nama ko nyuma y’amasaha abiri bakongera kumuhamagara.

Andi makuru yizewe Umuseke ufite ni uko bariya bantu ngo barwanyije Abasirikare, bakabarasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha nawe Umuseke wamuhamagaye ariko ntiyafata telefoni, ntiyanasubiza ubutumwa bugufi wamwandikiye.