Abagororwa 5 batorotse Gereza ya Rusizi

Kubera iyicarubozo rimaze iminsi rikorerwa imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Rusizi, bafashe icyemezo cyo gucika abaraswa bakaraswa abarokoka bakarokoka.

Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira iryo kuwa 26 Mata 2018, abagororwa batanu(5) buriye urukuta rurerure rukikije gereza ya Rusizi maze baracika. Iki gikorwa cyaje gikurikira igiherutse kuba nyuma y’ icyunamo aho abagororwa babiri(2) buriye gereza ya Rusizi ku manywa y’ihangu bagahagarara ku mabati kubera kwiheba maze abacungagereza bakabamanurayo.

Ibi byose bikaba biri guterwa n’ ibikorwa by’ iyicarubozo aba bagororwa barimo gukorerwa n’umuyobozi w’iyi gereza ya Rusizi ariwe HABIMANA Gérard udahwema kubabwira ko azabavunagura agasigara afunze za “kajoritizi”(ibimuga). Ibi akaba yarabibabwiye mu minsi ishize, dore ko atanatinye kubahohotera no mu cyunamo.

Tubibutse ko mu minsi ishize twari twabagejejeho inkuru y’uko uyu mucungagereza uyobora iyi gereza ya Rusizi HABIMANA Gérard yari yakomerekeje bikabije akoresheje inkoni abagororwa 18 abaka amatelefoni nyamara bikavugwa ko zinjira muri iyi gereza zinjijwemo n’umucungagereza witwa Mutamaniwa ushinzwe iperereza kuri iyo gereza mu buryo bwa “business” aziranyeho n’uyu DP HABIMANA Gérard (wasoma iyo nkuru yacu).

Amakuru dukesha umucungagereza uba kuri iyi gereza aravuga ko Ibi bikorwa by’iyicarubozo bikorerwa abagororwa bo muri gereza ya Rusizi bimaze iminsi bivugwa ariko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rukaba ntacyo rukorera uyu HABIMANA Gérard kandi amakuru baba bayatanze.

Aba bagororwa rero bakaba batangiye kwishora mu bikorwa by’ubwiyahuzi n’ubwihebe kubera gufatwa nabi. Dore urutonde rw’ amazina y’abagororwa (5) bacitse iyi gereza bitewe n’iyicwarubozo riri kubakorerwa:
Sibomana Adrien, Habanabakize Jerome, Nkurunziza Pascal, Munyeshuli Claude na Rwabukumba Fidel!

Imana ibabe imbere mu rugendo rushya batangiye.

Umukunzi wa The Reandan

Rusizi