Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barakemanga igenzura ry’imbuga nkoranyambaga z’abakandida.

Michael Ryan uhagarariye umuryango w'ibihugu by'u Burayi mu Rwanda na Perezida Paul Kagame

Nyuma y’aho ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, abwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza kwerekana ibyo bagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga amasaha 48 mbere y’uko babishyira hanze, kugirango bigenzurwe niba nta binyuranyije n’amategeko bashobora gutangariza rubanda birimo kubiba urwango n’amacakubiri cyangwa ikindi cyahungabanya umudendezo wa rubanda. Hari benshi batabyishimiye. Ndetse ibinyamakuru bimwe mpuzamahanga byibajije niba Perezida Kagame yaba adafitiye ubwoba imbuga nkoranyambaga.

Komisiyo y’ amatora kandi tariki 25 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko nibigaragara ko hari abarimo imbuga nkoranyambaga mu buryo bubangamiye amatora zizahagarikwa.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda berekanye impungenge kuri iki cyemezo mu nama yateguwe n’umuryango w’ibihugu by’u Burayi yarimo na Ministre w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye. Erica Barks-Ruggles, ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yagaragaje ko atewe impungenge n’iki cyemezo ndetse yifuza ko iki cyemezo asanga kibangamiye uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza cyasobanurwa neza. Peter Woeste uhagarariye igihugu cy’u Budage yavuze ko mu bihugu byabo naho bafite ibibazo biterwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bakwiza urwango ariko akibaza niba gucecekesha abaturage bose ari wo muti. Michael Ryan, uhagarariye umuryango w’ibihugu by’u Burayi we avuga ko iki cyemezo cyabangamira abakandida mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza kandi icyangombwa ari uko amatora aba mu bwisanzure abakandida bose bagashobora kugeza ku baturage gahunda zabo za politiki.

Ministre Busingye avuga kuri iki kibazo yavuze ko Komisiyo y’amatora ifite uburenganzira bwo gutekereza no gufata ibyemezo no gutanga umurongo ngenderwaho ariko ngo n’abaturage bafite uburenganzira nabo bwo kugira icyo bavuga kuri ibi byemezo.

Uretse aba bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda hari benshi bari bagaragaje impungenge zabo:

Uwaje kw’isonga mu kwamagana iki cyemezo ni Dr Frank Habineza, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda (Green Party) yamaganye iki cyemezo avuga ko ari uburyo bwo kuniga ibitekerezo by’abatavuga rumwe n’ishyaka FPR riri ku butegetsi, kuri we ngo ubu buryo bushobora gukoreshwa mu kuniga ibitekerezo binenga ubutegetsi buriho byatangazwa n’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ntabwo byarangiriye aho kuko Bwana Habineza yavuze ko nibiba ngombwa azitabaza inkiko akarega komisiyo y’amatora kuri iki cyemezo we abona kinyuranyije n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Undi wanenze iki cyemezo ku mugaragaro ni Ministre Louise Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko n’ubwo yubaha iyi Komisiyo, adashyigikiye na gato iki cyemezo guhagarikira Abanyarwanda imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari (uruhushya) cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko yemeranywa na Komisiyo y’Amatora ku ntego yo kwirinda amacakubiri, imvugo z’urwango n’ibindi byahungabanya umudendezo wa rubanda, ariko akavuga ko uburyo iyi Komisiyo ishaka gukoresha bwo atabwemera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kuburyo uwakora ibinyuranyije nayo yabihanirwa.

Yongeye ati: “Gukumira ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi nibyo ariko kuniga ibitekerezo bya rubanda sibyo. Abanyarwanda bagomba kuvuga ibyo batekereza mu bwisanzure mu gihe cy’amatora, amategeko yacu ahana abatukana ntahana abavuga… “

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko abanyarwanda benshi bajijutse, bakuze kandi basobanukiwe iby’amategeko, bityo ko abazakoresha imbuga nkoranyambaga babiba urwango, batukana cyangwa bakora ibindi bidakurikije amategeko, bazakurikiranwa bagahanwa uko amategeko abiteganya aho kugirango abenegihugu baniganwe ijambo babuzwa kugaragaza ibitekerezo byabo.

Diane Rwigara yabajijwe na Radio y’abadage “Deutsche Welle” kuri iki cyemezo cya komisiyo y’amatora ariko yirinze kugira icyo atangaza avuga ko ahugiye mu gushaka abamusinyira dore ko umukandida wigenga agomba gukusanya imikono 600 mu gihugu hose, kandi byibura akabona imikono 12 muri buri karere.

Padiri Thomas Nahimana we wabijijwe kwinjira mu Rwanda inshuro 2 zose yavuze ko iki cyemezo ari uburyo bwo kudakorera mu mucyo ngo FPR izabone uko yiba amajwi, ibi ngo akaba ari ugushaka kubuza abandi kuvuga dore ko ngo n’ibitangazamakuru by’igihugu byose FPR yabishyize mu kwaha kwayo nk’aho ari ibyayo.

Ben Barugahare