Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Nyuma yo gutera ubwoba, kuri uyu wa kabiri gukubita ndetse no kunyaga, byasabye izindi ngufu z’umurengera FPR aho Abahinzi b’icyayi bahawe ruswa ngo bazajye mu gikorwa cyo kwibuka imyaka ine (4ans) uruganda rw’icyayi rwa Murindi leta irugurishije abanyamahanga.

Mu Karere ka Gicumbi mu mirenge igaragaramo ubuhinzi bw’icyayi ku wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 hagiye haba amanama ku bahinzi bafite icyayi muri kano karere, aho abitabiriye ayo manama bahawe buri wese agapapuro kariho izina rye na nimero y’umurima we w’icyayi ngo azafatiraho amafaranga agera ku bihumbi bine (4.000 Frws).

kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018 barimo kwizihiza imyaka 4 uruganda rw’icyayi rwa Murindi rugurishijwe na leta ahagana ku Murindi. Uwo munsi nibwo bahawe na bya bihimbi bine (4000frw) bari bemerewe.

Ese ikigamijwe kuri aba bahinzi ari ikihe?

Ntakabura imvano, n’ibi hari ababifitemo inyungu, abambere n’abayobozi bayobora ibyayi muri ibyo bice byo ku Murindi aho babiba muri abo bahinzi b’icyayi ingengabitekerezo yo kumva ko uwafashe atarekura, ko FPR ariyo ibabeshyejeho, dore ko ahahinzwe kino cyayi hose ari igishanga, kandi mwibuke ko babarura ubutaka bw’icyitwa igishanga cyose aho hitwa aha Leta.

Aha wakwibaza niba perezida watowe 99% mu matora aheruka, atangiye kujya atanga ruswa kugirango abaturage bajye mu bikorwa bye harimo nk’icyi cyo kwizihiza imyaka 4 uru ruganda leta irugurishije.

Kuri uyu wa Kabiri koko byagezweho aha ku Murindi, umunsi urizihizwa ndetse na bya bihimbi bine (4000frw) biratangwa kuri buri muhinzi, ndetse bakirizwa na za fanta, gusa ikintu nyamukuru bemerewe ni ukuzabaha agahimbazamusyi kuri buri muhinzi ku biro bye mu myaka ibiri, ubwo ni 2016, na 2017, aho bazahabwa 0,5 FRW ku kiro.

Abaguze uruganda mu myaka 4 ishize mu byo basezeranyije abahinzi harimo kubongerera amafaranga ku kilo, kuko mbere umuhinzi yafataga amafaranga 45 ku kiro, ubu afata amafaranga arenga 100 ku kilo, gusa n’ubwo bongereye amafaranga, imisoromere yacyo yarahindutse kuko ubu basoroma akababi kamwe n’akarimi mu gihe mbere basoromaga amababi 2 n’akarimi

Ushyize mu nyurabwenge n’ibi wabibonamo ruswa kuko ikigamijwe ari ukwibagiza abaturage ko FPR yabatwaye icyayi cyabo n’uruganda rwabo bishatse kuvuga ko umunsi umwe bashobora kuzabyuka bumva batagifite uburenganzira na bumwe bwo gufata amafaranga ava mu musaruro w’imirima yahoze ari iyabo igatwarwa muri bwa buryo navuze haruguru bw’uko ibishanga byose ari ibya Leta.

Mu nama y’abo bahinzi bari babwiwe ko hazaza Perezida wa Repuburika Paul Kagame, gusa siko byagenze ahubwo haje Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, uvuka aho ku Mulindi ndetse na Ministiri Mukeshimana. Aho bombi bagaragarijwe n’abayobozi b’uru ruganda ibyiza uruganda rwagezeho, n’uburyo ngo umuhinzi asigaye ahembwa neza, bagaragarizwa amavu n’amavuko y’uru ruganda, ndetse n’ibikorwa bateganya kugeraho kimwe ni’byo bagezeho birimo kugura amamashini mashya yasimbujwe ashaje muri urwo ruganda.

Twabibutsa ko imyaka 4 ishyize uru ruganda rugurishijwe na Leta rukegukanwa n’umunya Kenya.