ABAHUTU BONGEYE KUBONA ISHA ITAMBA…

Nibwirako nta muntu numwe ukunda amahoro na Democratie kandi wifuzako ibintu byahinduka mu Rwanda wakwifuzako hari imbaraga nimwe ya opposition ikwiye kuvaho, ahubwo yari ikwiye kwiyongera kugirango ibintu bibashe guhinduka kandi vuba.

Ariko kandi iyo usubije amaso inyuma ukareba ibibaye muri iyi myaka 20, ishize cyangwa 26 (uhereye muri 1990) ukareba ibibazo igihugu cyacu cyakomeje kubamo, ugera kumwanzuro w’imigani y’Ikinyarwanda igira iti; “Urwishe ya inka”, “bazunva ryari?”, niyindi yerakana uko abanyarwanda by’umwihariko ba rubanda ndetse bo mu bwoko bw’Abahutu by’umwihariko basa naho bagira amaso ariko ntibabone, bakagira amatwi ariko ntibunve.

Icikamo kabiri rya RNC nibwirako ryakagombye kwibutsa abanyarwanda benshi baharanira impinduka, bifuza igihugu kigendera kuri demokarasi n’amahame ya Repubulika, ko UBU URUGAMBA ABANYARWANDA TURIHO RUSABA UBUSHISHOZI NO KWIRINDA GUKOMEZA GUKORA AMAKOSA YAKOZWE N’ABANYAPOLITIKE BIYITAGA cyangwa nanubu BIYITA INARARIBONYE.

Iri cikamo kabiri rya RNC ryongeye kutwerekako bigoye cyane gutandukanya FPR na RNC; ingero ntabwo ziri kure kuko usibye uko kuva FPR yatera muri 1990 yatangiranye no kwicana hagati yabari bayigize, wakongeraho n’AMARESHYABAHUTU (naringiye kuvuga amareshyamugeni), nikarita y’ubwoko yagiye ikomeza gukoreshwa kugirango babashe kwiyerekana hanze nkamashyaka ahuje ubwoko bwose bw’abanyarwanda kandi mubyukuri abo bahutu ari abo Rudasingwa yita “Abateruzi b’ibibindi”!

Impanvu rero ngira nti “Abahutu bongeye kubona Isha itamba…”; abakurikiranira hafi ibibera muri opposition bisa n’amayobera, muzi neza ko muri iyi myaka 4 cyane cyane 3 ishize, abahutu benshi bahisemo gukura agahu… bati ntawundi ushobora kuducyura, ntawundi ushobora gukuraho iriya ngoma ya Sekibi iri mu Rwanda usibye RNC. Imwe mu mpanvu abenshi bashingiragaho ngo nuko RNC irimo abahutu n’abatutsi, ngo nuko ishoboye diplomatie, ngo izi neza iriya systeme ngo niyo yonyine izashobora kuyisenya, nibindi. Ibyo ntawunbyanze rwose kandi abenshi ndanabunva…

Ariko rero niba mufite amaso abenshi mwakagombye kureba ko yamayeli nka ya FPR, RNC itigeze ihwema gukoresha kuva umunsi wambere yashingiweho; Ishyaka rya mbere ryitwagako rikomeye muri opposition ya FDU, ubu byagenze bite? Ririmo ibice bingahe? Naho FDRL yo irimo ibice bingahe? (IByayo tuzabigarukaho n’uruhare rwa RNC mukuyica umutwe, ifungisha kandi itanga abayobozi bamwe bakomeye bayo ba gisirikare, ndetse inakoresheje abo bahutu bitwako bari muri opposition), ibya PS Imberakuri n’ibindi.

Abanyarwanda kandi abarwanashyaka nyabo baharanira inyungu za rubanda rurimo kurengana, rubanda rwahindutse ingaruzwamuheto n’iyi ngomba ya Sekibi, iyi systeme yubatswe nabo bakomeje gusubiranamo kandi KUGEZA UYU MUNSI, ABABIRUKA INYUMA BATAZI ICYO BAPFA ARIBO UBWABO BAKIZI, dukwiye gufata umwanya tugasubiza amaso inyuma tukibukako hari ibindi bihe bibi nkibi twabayemo ariko revolution ya rubanda ikabidukuramo. Dukwiye kongera kwitekerezaho no kwemera abo turibo tugashyira ipfunwe twatewe n’ibinyoma by’umwanzi kuruhande, hanyuma TUGAHAGURUKIRA REVOLUTION YA II.

Dukwiye kuzirikanako uru rugamba Atari urwa none, kandi kuva imyaka irenga 400, URUGAMBA TURIHO NI URWA IDEOLOGIES EBYIRI ZITANDUKANYE; dukwiye guhitamo hagati ya Ideologie ya cyami nkiyo tubona mu Rwanda uyu munsi cyangwa Ideologie ya kidemokarasi na Republika yazanye ukwishyira ukizana kwa buri wese!

Nakwanzura ngira nti mucyo dufate umwanya dutekerezeho mu gihe twashyira hamwe tukarwanya umwanzi umwe, tukarwanya ideologie ya sekibi, y’ubucakara n’uburetwa, itumariye ku icumu. Mwibaze ibyo twageraho hamwe tudatatiriye igihango cy’ababyeyi bacu badukuye ku ngoyi ya cyami.

Turakongera kugira Demokarasi muri Repubulika y’u Rwanda

Umusomyi wa The Rwandan

Impirimbanyi ya Demokarasi