Abakekwaho gusogota umuhungu wa Ntawukuriryayo mu Bubiligi batawe muri yombi

Amakuru atangazwa n’ikiyamakuru izuba rirashe aravuga ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi itangaza ko Polisi yo muri icyo gihugu imaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera icyuma umuhungu wa Perezida wa Sena y’u Rwanda witwa Roger Ntawukuriryayo.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko Polisi itaratangaza amazina n’inkomoko y’abakekwaho guhohotera Ntawukuriryayo ubwo yacaga i Buruseli yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Kanama 2012.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Robert Masozera avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati; “Twishimiye akazi kakozwe na polisi ya hano; igisigaye twifuza ni uko abo bantu bashyikirizwa ubutabera bagahanwa.”

Robert Masozera yongeyeho ko Ambasade y’u Rwanda ikomeje gukorana neza n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha mu Bubiligi kugira ngo abahohoteye Roger Ntawukuriryayo bashyikirizwe ubutabera.

Amakuru ava i Bruxelles avuga ko Roger Ntawukuriryayo yari avuye mu munsi mukuru wari wakesheje hari amakuru atarabona gihamya avuga ko yari yasomye ku gatama, hari nko mu ma saa tatu ku cyumweru mu gitondo aho kuba ku wa gatandatu nk’uko byavuzwe mu binyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali. Yari kumwe n’inshuti ze maze bahura n’agakipi k’abasore bagendaga ahagana mu muhanda witwa Rue Neuve, maze habaho guterana amagambo, nibwo umwe mu bari mu rindi tsinda akuyemo icyuma agitera uwo muhungu Roger. N’ubwo bwose hari abatangiye kuvuga ko byakozwe n’abakongomani, nta gihamya ko uwabikoze ari umukongomani. N’ugutegereza ibizava mu iperereza.

Ubwanditsi