Abakozi ba WASAC baramagana ikimenyane n’icyenewabo bishingiye kuri James Musoni

IBIBAZO BISABA GUHAGURUKIRWA.

Twe abatanze iyi raporo turi abakozi bakorera Ikigo gishamikiye kuri MININFRA aricyo WASAC Ltd bitewe nibyo tubona bitagenda mu mikorere yacyo cyane ishingiye ku miyoborere ndetse no mu migenzereze mu itangwa ry’akazi aho usanga bihabanye cyane n’ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kugeza ku bayobozi basaga 1,300 bari muri Fawe kuwa 28/03/2018. Nyakubahwa yagarutse cyane ku mikorere idahwitse aho abayobozi bamwe muri za minisiteri cg se ibigo bitandukanye usanga bigwizaho inshutsi, imiryango bakabuzuza iruhande rwabo mu kazi ibi ugasanga byica akazi. Yakomeje avuga ko hari ababibona ariko ugasanga ntawe uvuze, ese ngo kuki ntawuvuga cg ngo abigaragaze?

Natwe ni kuri iri jambo dushingiye tugaragaza ibyo tubona bikorwa muri iki kigo bihabanye cyane nibyo Nyakubahwa avuga ndetse bishobora kuba ari icyorezo cyugarije ibigo byinshi bishamikiye kuri MININFRA kuko na bagenzi bacu bakora hirya no hino mu bindi bigo usanga bararize bakihanagura. Tukaba dusaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse bityo imikorere tugiye kubagaragariza hepfo idahwitse na gato ahubwo ubona intego yayo ari ukongera kuryanisha abanyarwanda bacikamo ibice cyane bidashingiye ku moko ahubwo bishingiye ku irondakarere n’itonesha.

Bijya gutangira Ikigo cyitwaga EWSA cyagabanijwemo kabiri gikurwamo ibigo bibiri aribyo WASAC Ltd na REG Ltd ndetse mu minsi yakurikiyeho hari abari abayobozi munzego zitandukanye bagiye bahagarikwa kuko mu bigaragara natwe twemera impunduka ko zari zikenewe hakazanwamo amaraso mashya mu bigo bishya byari bimaze gushingwa.

Mu minsi yakurikiye twaje kubona hoherejwe itsinda ry’abapolisi ngo rizajya rikurikira ndetse rikanarwanya imikorere mibi ishingiye kuri ruswa nibindi byaha mu nzego soze.

Aboherejwe muri WASAC Ltd ni aba bakurikira:

KARISA Benon uyu akaba ariwe Muyobozi wabo yaba muri WASAC Ltd na REG Ltd mbese akora ku mpande zombi.

KAGARAMA Silas: Akorera mu Ishami ritanga amasoko (Procurement Management Unit)

KANDWANAHO Julius: Akorera mu Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Umutungo (Administration and Logistics Unit)

MURISA Johnson: Akorera mu Ishami rishinwe ubucuruzi (Commercial Department)

MUKAYUHI Joselyne: Akorera mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (IT Unit)

Irinsinda rya polisi n’irikorana umunsi ku wundi n’abakozi ndetse no mu mana atandukanye abafite amapeti (ranks) zo hejuru KARISA Benon na KAGARAMA Silas bajya no muri management meeting. Kuri iri nsinda kandi hiyongeraho n’irindi tsinda rya police field operations tunashimira cyane kuko rikora akazi gafatika rikumira abajura rikaba riyobowe na CIP BUGINGO NYAMWIGEMA.

Icyaje kudutera kwibaza byinshi ndetse bigatuma dukora niyi report naho usanga aba bapolisi bavuzwe hejuru batari bariya bashinzwe field operations mu by’ukuri bataraje gukora icyabazanye ahubwo barinjiye mu miyoborere y’Ikigo ku buryo tudatinya kuvuga ko aribo basigaye banafata ibyemezo byose kuko ibikorwa byose ku nzego zindi iyo birangiye bibashyikirizwa ngo babijyane muri vetting. Aha tukaba tubona iyi vetting bitwaza ari baringa kuko niba ari system yemewe na Leta y’u Rwanda ibyo tubona byaba bigaragaza ko ibyo Nyakubahwa avuga bitandukanye n’imikorere bityo bikaba bitera kwibaza byinshi.

Aba bapolisi twe tubona atari akazi kandi kabazanye ahubwo ubona barazanywe no gushyira mu bikorwa imigambi ya Leta niba atari iyumuntu runaka cg se akaba ari agatsiko kikorera icyo gashaka ntawe ushinzwe kukagenzura dore ko nta mukozi numwe ubatinyuka ahubwo usanga bafite iterabwoba ryinshi no kwiyemera bikabije.

Amakuru yizewe dufite ni uko baje basanga uwitwa BARIGYE Georges ufitanye amasano na MUSONI James bityo bakishyira hamwe bakubaka akazu ko gushyira mu bikorwa imigambi y’agahomamunwa ishingiye ku irondakarere. Ibi tuvuga tugiye kubaha ingero zifatika n’usoma iyi nkuru wese atiriwe ashishoza aza guhita abona ibyo tuvuga. Ni gute hatangwa akazi ku myanya hafi ya yose ifata ibyemezo mu Kigo ugasanga 99% ihawe abantu bavuye Uganda gusa, ese koko iyo vetting twumva ngo irakorwa irayungurura igasanga abujuje ibisabwa, abahanga, abadafite ubusebwa ari abavuye Uganda gusa? Ese niba Polisi hafi ya yose yashyinzwe mu Kigo igashyirwa mu mashami yose y’Ingenzi yaravuye Uganda, key staff bose bazanwa bakaba baravuye Uganda, baziranye hagati yabo ese Ikigo murumva kigana he koko? Ese twe abakozi tugikoramo twibaza iki? Imyanya isanzwe ifite abayikoramo kandi akazi kagendaga neza ariko ngo hakenewe change, ese nta internal promotions zicyemewe mu Rwanda by’umwihariko muri WASAC Ltd, ese niba umukozi ari acting akora neza ni ngobwa ko hatangwa cg se haseswa andi mafaranga ngo hakorwe recruitment y’abandi babasimbura?Ese abo bakozi baba bafite amashuri asabwa bagashakirwaho abandi byo nibiki, ese twaba twigira iki koko ko usanga twiyuha akuya tutarya abana n’imiryango ibayeho nabi cyane , duhora mu madeni ngo turebe ko twakwiga ariko ugasanga ntagaciro bifite? Mu gihe bamwe usanga no kwiga babona izo za bourses????

Umutungo ugenda useswa hakorwa amafuti nkaya aba bavuzwe bagakwiye kuwuryozwa naho ubundi ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya igihe imikorere nk’iyi igenda ifata intera ikomeye ndetse ugasanga ntakiyikoma mu nkokora kandi ugasanga abantu barashize mu mitima ariko bakabura uwabarenganura kuko uwo barega niwe baregera bagahitamo kuruca bakarumira. Ese uru nirwo Rwanda rwifuzwa koko?

Namwe nimurebe izi ngero ku bakozi bashya babaye recruited recently ndetse baba bemejwe niyo vetting.

1 Manager Human Resource
Emmanuel MUGIRE
Uganda
2 Human Resource Mgt Officer
Agnes NUWAGABA
Uganda
3 Capacity Building and Training Officer
Apophia UMUTONI
Uganda
4 Head of Career and Performance
Chrissy RURISA
Uganda
5 Manager Administration and Logistics Manager
RWABUGANDE Benon
Uganda
6 Procurement Officer
Jolly KYARISIIMA
Uganda
7 Security Mgt Officer
Augustin GAKUBA
Uganda
8 Management Accountant
MUSABYEMUNGU Gadi
Uganda
9 Manager Revenue Mgt Services
Alex KANSIIME
Uganda
10 Internal Audit
Emmanuel RUKUNDO
Uganda
11 Head Investment unit
Faustin VUNINGOMA
Uganda
12 Sanitation Projects Officer
Fred SONGA
Uganda
13 IT Business Analyst
Daniel KARUWI
Uganda
14 IT Software Engineer
Samuel KABARE
Uganda
15 Commercial Director
James MWIJUKYE
Uganda
16 Chief Finance Officer
NKUSI NKWESI Ceaser
Uganda

Aba ni abaje basangamo abandi bafite imyanya yose ikomeye (Legal Advisory Unit, Company Secretary Unit,…) kandi muribo bakaba baragiye bafatanya naya team ya polisi yihisha inyuma ya vetting bagakora amafuti nkaya. Ntawanga change iganisha aheza ariko iyi yo kwimika irondakarere ntitwibaza ko hari aho ituganisha usibye kwangiza ibyagezweho no kuryanisha abanyarwanda ndetse no kubaremamo imyumvire mibi aho bigaragara ko bamwe batoneshwa abandi bakajya barya ibyasigajwe.

Aba bitwa ko baba baje nk’abakozi bashya ngo bazanye impinduka biteye agahinda iyo baje ubona ntanicyo bazi yewe na experience ntayo ahubwo abari basanzwe bagakora bagahinduka abarimu babo, ese koko murumva iyo mitima uko iba imeze? Ukaba wiga cg se wicaranye izo za masters zikenewe uziko udateze kubona ka promotions cg kuba appointed…..birababaje cyane. Ikindi kibabaje utu dutsiko turema ibinyoma nkaho WASAC Ltd nabakozi bari basanzwe bayikoramo bariswe abajura ruharwa nyamara aribyo bahimba barangiza ngo hakenewemo change bityo bakabibasira bamwe bakirukanwa nabasigayemo ubu ugasanga ninkaho badakenewe nyamara aribyahimbiwe muri utwo dutsiko hagamijwe kwinjiza benewabo, abanvandimwe n’inshuti ngo bibonere akazi. Ibi bintu birababaje kuko bifite inkomoko yo hejuru kwa Minister. Aba bantu bose nibisambo bishaka kuvangire His Exellence mu ntumbero afitiye abanyarwanda.

Muri iyo mbonera hamwe igaragaza iyo myanya yatanzwe nimwirebere iyahawe abitwa ko bakoresha ururimi rw’igifaransa cg se batavuye Uganda:

1 Performance Mgt Officer
Rose MUSHIMIYIMANA
2 Central Secretariat Officer
Clothilde RUSAKIZA
3 Head of Public Relation
Etienne GATANAZI
4 Director Rural Water Department
Vincent de Paul MUGWANEZA

Note: Iyi ni imyanya imaze gutangwa hakaba hakiri nindi iri hafi gutangwa yose hamwe, ariko mu bigaragara abanyarwanda dufite ubwenge kuvuga ibi si ukubura icyo gukora ariko ni ibintu biteye agahinda n’akababaro kumva ko ari impinduka irimo gukorwa nyamara igasiga iciyemo ibice abantu nkuko bigaragara ubu mu bakozi ba WASAC Ltd.

Iyi myanya uko ari ine mubyukuri ntacyo ivuze uwari we wese yayikoramo kuko ntaho ihuriye nibifatika cg se nibindi byemezo runaka. Birababaje aho bamwe babanza guhabwa bamara gukwirwa ibyasigajwe bidafite akamaro ninyungu runaka akaba aribyo bigenerwa rubanda rundi.

Aha ntitwabura kuvuga kandi nk’akantu gato aho uziranye na MUSONI James, umuvandimwe we, uwabaye iwe, uwigeze gucunga umutekano iwe, umuzamu, uwavuye Uganda cg uwo baturanye aba ari eligible kuba umuyobozi runaka. Aha turavuga uwari in charge of Logistics muri REG Ltd, TWAHIWA Innocent yagizwe Managing Director wa Rwanda Maintenance Road. Ibi rero ninabyo abitwa ba BARIGYE Georges bafatanya nabo bapolisi mu kwimakaza uwo muco w’irondakarere kubera ayo masano yavuzwe hejuru.

Aha ntitwabura kuvuga ku Muyobozi Mukuru Bwana MUZOLA Aimé wa WASAC Ltd aho asigaye akora nk’inyeshyamba kubera kubura uko agira. Asa nuwirengangiza ibiba kuko ntakindi yabikoraho ahubwo agasigara atunzwe no kwihagararaho avuga nabi no kwiyemera by’amafuti. Ikindi akarengera ubuzima bwe azana aba secretaries bashya n’umutegurira tea break kuko nicyo ashoboye gusa. Ubundi izo reports ziba zivuye muri Vetting ntizisubizwa inyuma. Yaba CEO na Board of Directors nubwo baba baje muri za interviews ndetse na report ya igakorwa bikoherezwa muri vetting nubwo uba yatsinze bigaragara report ya vetting ikaza byahindutse ntawe uyikumira successful candidates ni vetting system ibagena. Yaba CEO na Board of Directors ntawe ushobora kuyivuguruza bayakira uko. Ikindi abayobozi nkaba ba ntibimveho badakwiye mu ntumbero ya His Excellence, kuko hirya y’akazi barabivuga nyamara mu kurengera umugati wabo bakaryumaho.

Ibisekeje noneho binababaje twavuga kuri aba bapolisi, ni aho usanga bafata ibyemezo bishingiye mu kwishyira hejuru ndetse bakiha n’uburenganzira burenze ndetse ntihagire nukopfora ababwira ko ibyo bakora ataribyo. Hari nkuwitwa MURISA Johnson waje agahita afata imodoka RAC041U arayirarana, akayirirwana ndetse ntanundi ushobora kuyikoraho niyo iparitse kandi hari ibiba byihutirwa.

Ikigaragaza ko ibi bintu bitoroshye byafashe indi ntera ninkaho umugore witwa Peace ukora muri Commercial Department/Marketing rwose ngo kuko ari mwene wabo na MUSONI James ntakindi ashoboye pe, usibye kwirirwa aba umuhuzabikorwa w’amatiku, aregana ugasanga yirirwa acunga cunga abantu ese koko murumva abantu nkaba bazageza he Ikigo cg igihugu muri rusange?

Abandi muri aba bapilisi ngo naboherejwe na IGP ngo baraturanye iyo za Nyagatare ese koko imikorere nkiyi aho uhabwa akazi udashoboye ukagashobora kuko uhagarikiwe nukomeye bizatugeza he?

Recruitment: Imyanya yingenzi bakeneye kuzuzamo bene wabo bavuye mu gace kamwe bakoresha companies nazo tutaba tuzi uko zabonetse kuko tendering processes baba bazigizemo uruhare niyo vetting igakorwa ariko imyanya iraho isanzwe yo hasi rwose transparence iragaragara kuko bafata Directors, Managers, Heads,…bagakosorera hamwe ukabona ari ibinyuze mu mucyo, aha twatanga urugero rwa Commercial Field Officers bari under recruitment nibo bakosoye bari hamwe. Tubibutse ko aba Commercial Field Officers ari bamwe bagenda batanga za fagitire mu bafatabuguzi.

Ibyo dusaba Leta:

Imvugo y’Abayobozi abe ariyo iba ingiro hamaganwa byimazeyo abashaka kugarura ibiryanisha abanyarwanda;

Kwamagana no gukurikirana abitwa abayobozi bakora ibintu nkibi ndetse hagakorwa n’igenzura bityo umutungo uba wahagendeye bakawuryozwa;

Ku rwego rwa WASAC Ltd turasaba ko iri tonesha n’irondakarere ririmo risenywa byihuse kuko abakozi barimo ibice bibiri ndetse bamwe bakaba bahitamo kugenda kubera kubona uko ibintu bimeze;

Ntitwanze imikoranire ya Polisi nizindi nzego ariko nibikorwe mu buryo buboneye buganisha aheza atari ukubaka akazu wagira ngo kaje gushyira mu bikorwa imigambi mibi bafite nk’agatsiko cg iyabayobozi runaka. Nibajye bavangwa bityo habe ubwuzuzanye bubyara imikorere myiza n’Iterambere kuri bose;

Hakorwe ubugenzuzi ku bigo byose bishamikiye kuri MININFRA iyi mikorere ivugwamo ihinduke bityo iyi minisiteri abanyarwanda bose bayibonemo.

Tukaba dushoje dusaba ko yaba ari umunyamakuru, umuyobozi nundi wese ubonye iyi nkuru yakora ubuvugizi ku nzego zibishinwe bityo iyi mico mibi igacika mu gihugu cyacu. Twirinze kuvuga amazina yacu kubera umutekano wacu kugira ngo naho turi tutahakurwa.

Murakoze

Abakozi ba WASAC Ltd.