Abakozi babiri b’intara y’amajyepfo bafunzwe bazira impupuro ngo zisebya ubutegetsi

ibiro by'intara y'amajyepfo i Nyanza

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 aravuga ko abakozi 2 b’intara y’amajyepfo ubu batawe muri yombi ngo bazira impupuro zidasinye zisebya ubutegetsi zasanzwe mu mashini isohora inyandiko (Imprimante/printer) mu biro by’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, Faustin Mutambuka.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, Faustin Mutambuka

Ku ikmubitiro mu mpera z’icyumweru gishize habanje gufatwa abakozi bagera ku 8, muri bo 3 bahita barekurwa, 5 bamaze impera z’icyumweru bafunze, 3 bandi barekuwe kuri uyu wa mbere mu gitondo hasigaraga babiri ari bo:

-Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari, Faustin Mutambuka.

-Umukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego, Olivier Maurice Mutuyimana

Umukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego, Olivier Maurice Mutuyimana

N’ubwo bwose hatasobanuwe neza ibyari byanditse kuri izo mpapuro, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Modeste Mbabazi, yabwiye itangazamakuru ko izo nyandiko zari zanditseho amagambo agamije kwangisha abaturage Leta.

Yagize ati “Ni Tract ikwirakwiza ibihuha biturutse ku mwanzi w’igihugu, bagamije kwangisha abaturage Leta. Zabonetse mu biro by’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo, aho akorera n’abandi ku wa Gatanu. Uko bakorera muri ibyo biro bose bari bafashwe ari batanu ariko uyu munsi, harakurikiranwa babiri muri bo.”

Hari andi makuru avuga ko impapuro nk’izo nyinshi kurushaho zabonetse mu nzu iyo ntara ikoreramo mu bikorwa byo gusaka kimwe n’amapererezo bikomeje.