Abakunda umupira w'amaguru nabo bagomba gukurwamo ay'Agaciro Development Fund

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferfa ryateguye irushanwa ry’ikigega “Agaciro Development fund” rigamije kwegeranya inkunga yo gushyira muri icyo kigega, iturutse mubakunzi b’umupira w’amaguru.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rw’iri shyirahamwe ngo amakipe 10 asanzwe mu kiciro cya mbere ni yo yiyandikishije kwitabira iri rushanwa. Ayo akaba ari APR FC, Police FC, Mukura VS, Rayon Sports, La Jeunesse, Amagaju Musanze na As Muhanga.

Nkuko byemejwe mu nama yahuje abahagarariye amakipe yo mu kiciro cya mbere, amakipe atanu yabaye aya mbere niyo yagombaga gutomborwa n’andi asigaye.

Kubera ko amakipe yiyandikishije ari 10, mu makipe atanu azaba yatsinze, ane yitwaye neza kurusha ayandi niyo azakomeza muri kimwe cya kabiri.

Imikino y’amajonjora izaba kuri uyu wa kane tariki ya 13/09/2012 naho iya ½ ibe ku wa gatandatu mu gihe umukino wa nyma uzaba ku cyumweru tariki ya 16/09/2012.

Yaba imikino ya kimwe cya kabiri ndetse n’uwa nyuma Ferwafa ni yo imenyesha uko amakipe azahura ndetse n’ibibuga bizakinirwaho.

Ku wa kane tariki ya 13/09/2012

Rayon Sport vs. AS Kigal Stade Regional (15h 30)
APR vs. Amagaju Stade Mumena
Kiyovu vs. la jeunesse Regional (13h15)
Police vs. Musanze Stade kicukiro
Mukura vs. AS Muhanga Nyanza

Ruhago yacu