Abakuru b'ibihugu bigize SADC barasaba u Rwanda kureka gufasha M23

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, aravuga ko abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo (SADC), kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kanama 2012 bashyize mu majwi ku mugaragaro igihugu cy’u Rwanda ko gifite uruhare mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo, banasaba u Rwanda guhagarika guha inkunga inyeshyamba za M23.

Abo bakuru b’ibihugu bavuze ko bahangayikishijwe n’umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa Congo, bavuga kandi ko uwo mutekano muke uterwa n’imitwe y’inyeshyamba zihabwa inkunga n’igihugu cy’u Rwanda, bahise banasaba ko u Rwanda rwareka kwivanga mu bibazo bya Congo kuko bibangamiye amahoro n’umutekano by’akarere kose.

Ibyo byose byavugiwe i Maputo muri Mozambique mu nama ngarukamwaka y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo (SADC).

Abo bakuru b’ibihugu basabye Perezida wa Mozambique Armado Guebuza ubu uyobora Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo(SADC) kujya mu Rwanda agasaba abategetsi b’u Rwanda guhagarika inkunga ya gisirikare u Rwanda ruha inyeshyamba za M23.

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi, ndetse hakaba icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye ndetse n’amatangazo y’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, u Rwanda rwo rukomeje kubihakana ruvuga ko nta nkunga ruha inyeshyamba za M23.

Tubibutse ko mu minsi ishize Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabyaha, Stephen Rapp yatangarije i Kigali mu kiganiro yarimo n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite ibimenyetso byinshi byerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23 ndetse ngo binaruta ibyatangajwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, ngo icyo Leta y’Amerika ikora ubu ni ugukurikirana niba iyo nkunga u Rwanda ruha M23 yarahagaze. Stephen Rapp yatangaje kandi ko abasirikare bakuru ba M23 bagomba gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Aha umuntu yakwibaza niba aribo bazakurikiranwa bonyine mu gihe abayobozi b’u Rwanda hari ibimenyetso bigaragaza ko bakoze ubufatanyacyaha, aha tukagaruka kw’igereranywa rikunze gukorwa hagati y’ibyaha byashinjwe Charles Taylor agakatirwa igihano cy’imyaka 50 y’igifungo n’ibyaha bishobora kuregwa Perezida Kagame haramutse habayeho ubushake bw’amahanga.

Tugarutse ku nama ya SADC yabereye i Maputo, ntacyatangajwe ku bijyanye n’iyoherezwa ry’ingabo zidafite aho zibogamiye n’ubwo ibihugu bya Angola, Republika iharanira demokarasi ya Congo, Tanzaniya na Zambiya biri mu muryango w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CIRGL).

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kanama 2012 kandi, i Goma harangiye inama y’abaministres b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CIRGL), iyo nama yarimo abaministres b’ingabo b’ibihugu 7 aribyo: Angola, u Burundi, Congo Brazzaville, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda na Tanzaniya. Ariko iyo nama nta cyemezo gifatika yigeze ifata ku bijyanye n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye. Icyakora havuzwe ko izo ngabo zitagomba kuba zirimo iz’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubwanditsi