Abana 2 bigaga mu Bubiligi baburiwe irengero mu Rwanda

Ibiro bihagarariye u Rwanda mu Bubligi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuwa mbere kino cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2018, nibwo abo mu muryango wa Martine Kubwimana na Eric Mukurarinda bigaga muri Université Libre de Bruxelles – muri Belgique batangaje ko abo bana bari bari mu biruhuko bya Noheli baburiwe irengero. Bakaba bamaze iminsi 8 ntawe uzi irengero ryabo.

Bavuga ko bari bitabye ku biro bya Police bishinzwe ubugenzacyaha (CID) ku Kacyiru kugirango bisobanure ibibavugwaho ko basuzuguye ibiro bihagarariye u Rwanda mu bubirigi, bakanga kwitabira ibikorwa by’urubyiruko byateguwe n’ibyo biro bihagarariye u Rwanda mu Bubiligi. Baravuga ko kuva abo bana bakwitaba batigeze bagaruka. Banavuga ko bagiye aho bari bitabye, bababwirako abana baje bakahamara iminota 30 bakagenda.

Abo mu muryango wabo kandi banatangaje ko bagiye kuri stations za police zose zo muri Kigali ngo barebe niba hari aho bafungiwe barababura. Bagiye kandi gushakisha mu bitaro byose ngo barebe niba baba bakoze accident bakaba bajyanywe mu bitaro, barababura.

Igitangaje muri ino nkuru ni uko abo bana ngo bagiye kwitaba bafite ubwoba bakaba kandi bari babujijwe kugira undi muntu bazana nawe. Bari banabasabwe kuza bafite za passport zabo.

N’ubwo abo mu miryango y’abo bana batari gutinyuka kubivuga, biragaragara ko bumva ko aho bitabye kuri Police bazi aho bari, bivuze ko bashobora kuba barabarigishije.