Abana b’Abarundi nibange kwicishwa na Paul Kagame

Amateka atari ayakera cyane atubwirako mu gihe urugamba rwa FPR rwo gufata uRwanda rwari rukataje muri za 90/94 Abatutsi bo hirya no hino mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigali boherejeyo abana babo kururwana.

Ariko ngo abasore baturukaga i Burundi bageragayo bakicwa kuberako ngo prezida Kagame wayoboraga imirwano n’abo baturukanye i Buganda batinyagako bashoboraga kubatwara imyanya igihugu cy’uRwanda kimaze kwigarurirwa.

Imyaka irenga makumyabiri irashize; abo bana b’Abarundi ntibapfuye nibura bari kur’urugamba, ngo babe bazirikanwa nk’intwari zaharaniye intsinzi ya FPR (nubwo kwica abanyarwanda nta butwari burimo), ahubwo bazize ubugome bw’umukuru w’Inkotanyi mu migambi ye mibisha, ishobora gutuma yikiza n’uwo bagiranye cyangwa bafitanye igihango mu muryango mugari w’Abatutsi.

Mu gihe umukuru w’u Rwanda mur’iki gihe amaze iminsi ategura intambara yo gutera Uburundi, akaba noneho yayitangije duhereye ku makuru anyuranye abyerekana (mu gitero cyo kuya 10/07/15 cy’inyeshyamba zateye zituruka muri Nyungwe), abana b’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda mu gihe gishije, zaba iz’Abatutsi cyangwa iz’Abahutu ubutegetsi bwa Kigali bwatumye zihunga igihugu cyazo, bakwiye kwanga gukoreshwa no kwicishwa na prezida Kagame.

Si urukundo afitiye izo mpunzi z’Abarundi rurigutuma yohereza ku rugamba abo bana babo. Ahubwo ni uko bimufasha kwigerera ku nyungu ze za politiki mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe.

Keretse niba abantu batibuka. Mwibuke abo yakoresheje barwana intambara ya M23, mwibuke na none Abanyamulenge bakoreshejwe mu gutera Kongo inshuro zitabarika kuva 1996. Ababyeyi babuze abana babo mur’izo ntambara nibo ba nyiragahinda.

Si abo bana ba Batutsi bonyine boherezwa mur’izo ntambara; hari n’aba Bahutu n’andi moko yo muri kariya karere bafatwa ku gahato bakwoherezwa kurwana. Hari abaherutse kugwa i Beni kuya 03/07/15 boherejwe n’u Rwanda (bari barafatiwe ku ngufu ku Gisenyi); ababohereje kurwana hariya muri Kongo ngo bababeshyaga ko bababoneyeyo akazi. Ako kazi ntabwo kari akandi atari ako kujya kwica abanyekongo kugiran ngo ibyo bitereyo akaduruvayo.

Kagame mu migambi ye mibisha inyuranye, harimo no kurangaza Abanyarwanda ngo batamubaza ibibazo bikomereye igihugu gifite – harimo n’igundira rye ry’ubutegetsi, ifatwa rya Karenzi Karake mu Bwongereza kuya 20/06/15, imfungwa za politiki, akarengane karenze gakorerwa abenegihugu, n’ibindi -, ubu arigukoresha ziriya mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda mu mugambi we ukomeye wo guteza akaduruvayo mu karere, nuko umwaka 2017 ukazagera ibintu bwaradogeye.

Mu rwego rwo kuramira ubuzima bw’urubyiruko rw’Abarundi, cyane cyane urw’impunzi zahungiye mu Rwanda zishutswe ngo ko hari genocide irigutegurwa iwabo – doreko aricyo gikangisho Kagame akoresha muri byose – rukwiye kumwangira gushorwa mu ntambara yo gutera igihugu cyarwo, ibibazo bya politiki cyaba gifite bigakemurwa mu mahoro.

Mu gihe Kagame atarota yohereza abana be ku rugamba ngo bajye gupfirayo, nigute abana ba benengofero bakwemera kujya gupfira umuryango we, no kwisenyera igihugu, we agasigara adamaraye!!!

 Ambrose Nzeyimana