ABANA BASAGA 200 BAVUYE MW’ISHURI KUKIGO KIMWE MU MWAKA UMWE

Mugihe mu Rwanda ejo taliki ya 3 /11/2014 hatangijwe inama nkuru y’igihugu y’abana ku nshuro ya 10, ikibazo gikomeye cyugarije abana b’abanyarwanda cyane cyane ababahutu, nta mutegetsi numwe uhangara kugira icyo akivugaho : umubare w’abana bava mumashuri abanza batarangije amashuri abanza, uteje inkeke.

Nkuko nabivuze ubushize munyandiko nanditse yasohotse mukinyamakuru Ikaze iwacu : « Tugarutse kw’ibura ry’abanyeshuri basaga ibihumbi 18,000. » kubanyeshuri bagera kuri 650,000 batangiye uwa mbere w’amashuri abanza, abagera kuri 180,000 gusa, nibo bagera muwagatandatu. Ni ukuvuga abasaga ijanisha 70 (70%) ntibarangiza amashuri abanza.

Ikinyamakuru umuseke kw’itariki ya 30/10/2014, cyaduhishuriye ko Abana 201 kukigo kimwe cy’i Kayonza, bataye ishuri mu mwaka umwe gusa.

Ikindi kinyamakuru Kigali today kw’itariki ya 30/1014, nacyo cyaduhishuriye ko mu Ngororero abana 290 batakoze ikizamini gisoza amashuri abanza kubera kuva mw’ishuri.

Ikinyamakuru Kigali today gikomeza kivuga ko hari ibigo bimwe na bimwe abata ishuri bagera kuri 49%.

Abo bana bava mw’ishuri akenshi baba babiterwa n’ubukene bukabije bw’ababyeyi babo.

Ibyo biraba mugihe u Rwanda rw’irirwa ruhiga imibare ba tekinitse ngo u Rwanda ruri mubihugu byambere muri Afurika bifite ubukungu buhagaze neza.

Ibyo nanone bikaba igihe umukuru w’igihugu yirirwa asesagura umutungo wa Leta mungendo z’urudaca. Mu mezi abiri gusa dore ingendo yagiyemo : Amerika, Uganda, Ubutaliyana, Ubwongereza, Arabia Saudite, Koreya y’amajyepho na Indonesiya. Ese ubu Perezida Kagame koko yakwitwa umubyeyi w’igihugu!! Igihe asesagura umutungo abana bava mumashuri kubera inzara? Mubyibazeho.

Jotham Rwamiheto

Montréal, Canada

Impirimbanyi ya Demukarasi : Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.