ABANGA IMPINDUKA ZINYUZE MU MAHORO NI BO UBWABO BIKURURIRA IZINYUZE MU MIVU Y’AMARASO

Nadine Claire KASINGE


Bataripfanakazi, Bataripfana b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda,

    1. « Abanga impinduramatwara zinyuze mu mahoro, ni bo ubwabo batuma habaho impinduka zinyuze mu mivu y’amaraso ». Iyi ni imvugo ya Perezida Kennedy wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 1961 kugeza yishwe mu mwaka wa 1963. Mu bushishozi bwe, yasanze iyo impinduramatwara igeze igihe, hakagira uwanga ko ibaho mu mahoro, byanze bikunze aba ahamagarira abantu gukora impinduramatwara inyuze mu mivu y’amaraso.
  1. Igihugu cyacu cy’u Rwanda gikomeje kuyoborwa n’abantu bagifashe bugwate bakaba badakozwa na busa amajwi menshi abahamagarira kwemera ko habaho impinduka zisonzewe na bose. Barafunga, bakica cyangwa bagatorongeza uwo ari we wese uvugiye rubanda asaba ko abenegihugu bahabwa ijambo bagahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo uko bayoborwa.
  2. Tariki ya 16/01/2010, Nyakubahwa Madame INGABIRE Vctoire yasesekaye I Kigali azanye ijambo ry’amahoro yifuza guhatanira ko ukuri n’ubutabera byadufasha kubaka umuryango nyarwanda wasenyutse biturutse ku mateka n’intambara yashojwe na FPR Inkotanyi. Yaratotejwe, arafungwa ndetse akatirwa imyaka 15 kuko yifuje impinduka zinyuze mu mahoro.
  3. Tariki ya 23/11/2016 jyewe ubwanjye Nadine Claire KASINGE mpetse umwana w’uruhinja, ndi kumwe na Padiri Thomas NAHIMANA na Bwana Vénant NKURUNZIZA twangiwe na FPR Inkotanyi kwinjira mu gihugu cyacu ngo duhatanire ko igihugu cyacu cyayoborwa hakurikije amahame ya demokarasi. Tariki ya 22/02/2017 twongeye gufata urugendo, Paul KAGAME na Leta ye bashyira iterabwoba kuri Kompanyi zose zitwara abagenzi zerekeza mu Rwanda ngo dusohorwe mu ndege tugeze ku kibuga cy’indege i Buruseli, mu Bubiligi. Twabujijwe dutyo kwinjira mu gihugu cyacu ngo dufatanye n’abandi kubaka igihugu nyamara nta ntwaro twari twitwaje kuko dushyize imbere impinduka inyuze mu nzira y’amahoro.
  4. Mu kwezi kwa 05/2017, Diane SHIMA RWIGARA yarahagurutse atangaza ko asanga akarengane gakorerwa Abanyarwanda gakabije, yiyemeza guhatanira kuyobora u Rwanda ngo amahame ya demokarasi ahabwe intebe. Yarafashwe arafungwa n’umubyeyi we, imitungo yabo iribwa n’ibisahiranda bitayivunikiye. Diane SHIMA RWIGARA yaharaniraga impinduka zinyuze mu mahoro.

Bataripfanakazi, Bataripfana b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda,

Muri iyi minsi haravugwa imirwano ya hato na hato ishyamiranya abasirikare b’u Rwanda n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Nkaba mboneyeho kubagezaho ibi bikurikira :

  1. Mu gihe haba koko hari urubyiruko rutagishoboye kubaho ruteze amajosi ngo Inkotanyi ziyateme, rugafata intwaro ngo rwirwaneho ndetse rukure abanyarwanda ku ngoyi, ingaruka zose zizabazwe abafite ubutegetsi muri iki gihe bakomeje kunangira ko impinduka zikorwa mu mahoro.
  2. Intambara zigira ingaruka nyinshi by’umwihariko ku bana n’abategarugori. Nk’umutegarugori ni inshingano zanjye gusaba abarwana kwitonda cyane kandi bakabungabunga uburenganzira n’ubuzima bwa’abana n’abari n’abategarugori. Ndasaba kandi ko abarwana bakwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abanyarwanda no kwirinda gushora abasiviri mu mirwano badafitiye imyitozo, ubumenyi n’ubushobozi.
  3. Mu izina ry’ishyaka Ishema ry’u Rwanda mbereye umuyobozi, sinabura kwibutsa Paul KAGAME ko agifite akanya ko kwemera kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe nawe hagamijwe ko intambara zakumirwa amazi atararenga inkombe.

Harakabaho u Rwanda rugendera ku mahame ya Demokarasi
Harakabaho abanyarwanda babanye mu mahoro
Harakabaho ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’u Rwanda.

 

Bikorewe i Montreal, Canada
Kuwa 23/07/18
Nadine Claire KASINGE
Présidente ISHEMA Party

Kanda hano ubone iri tangazo muri PDF