Abantu Bahawe Buruse Mu Mashuri Makuru Na Kaminuza hagati ya 1980 na 2013 bagomba kwishyura vuba

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) buramenyesha abantu bose bigiye ku nguzanyo ya buruse bahawe na Leta zo kwiga mu Rwanda cyangwa hanze guhera mu mwaka wa 1980 Kugeza 2013 bakorera mu bigo bya Leta ndetse no mu bigo byigenga bitandukanye bakaba bataratangira kwiyishyura iyo nguzanyo, ko igihe ntarengwa cyo kwimenyekanisha no gutangira kwishyura cyongeweho ukwezi kumwe gusa kikazarangira ku itariki ya 28 Gashyantare 2014.

Icyitonderwa :

• Umukozi wahawe inguzanyo ya buruse ashobora kwiyishyurira abinyujije ku mukoresha we cyangwa akiyishyurira ku giti cye, akoresheje konti zikurikira : 1202993 BNR ; 5032611-01-93 BCR ; 130-1053584-58 COGEBANK ; 011-1000459 FINABANK.

• Buri mukozi arasabwa kugana ikigo gishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse gikorera I remera akuzuza impapuro zabugenewe “Induvidual Staff Declaration Form” cyangwa se akayuzuriza ku rubuga rwa Interineti rwa REB ari rwo www.reb.rw

• Itariki ntarengwa yo gutangira kwishyura ni tariki ya 28 Gashyantare 2014.

• Abakoresha bose b’ibigo bya Leta n’ibyigenga barasabwa kumenyekanisha abakozi bose bahawe inguzanyo na Leta kandi utazabyubahiriza azabihanirwa n’amategeko ;

• Umukozi utazubahiriza igihe cyavuzwe hejuru azafatwa nk’uwanze kwishyura inguzanyo yahawe kandi ashyirwe ku rutonde rwa ba Bihemu n’ikigo gishinzwe gukusanya no gukwirakwiza amakuru ku banze kwishyura amadeni (CRB Africa Ltd) ndetse afatirwe ibihano hakurikijwe itegeko rigena imitangire n’imyishyurize y’inguzanyo mu Rwanda.

• Uwifuza ibindi bisobanuro yabariza ku cyicaro gikuru cya REB I Remera mu ishami rishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo za Buruse cyangwa akohereza ubutumwa kuri : [email protected] na [email protected]

Iri tangazo ryashyizweho umukono na na Dr John Rutayisire Umuyobozi mukuru.

Inkuru irambuye kuri iri tangazo, murayikurikira mu makuru yacu ya saa 17h30 hagati ariko se, iri tangazo urarivugaho iki ?

PDF - 478.7 ko
Source: Isango star