Abantu bane bamaze kwitaba Imana bazize inzara muri Kayonza!

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu haravugwa inzara kuri ubu imaze guhitana abantu bane. Ubuyobozi buhakana aya makuru nyamara abaturage bo bakayemeza kimwe n’ibitaro bya Rwinkwavu.

Mu mezi ashize mu ntara y’uburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, nibwo hagiye humvikana mu bitangazamakuru bivugwako abaturage bariho basuhuka kubera inzara, ariko ubuyobozi bwo bugahakana ayo makuru buvugako nta nzara ihari ahubwo igihari ari amapfa.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Nkondo batangarije umunyamakuru w’imirasire.com ko hamaze kwitaba Imana abantu bane mu bihe bitandukanye bo bemezako bazize inzara. N’ubwo ubuyobozi bwako kagali buhakana ayo makuru.

Kubera impamvu z’umutekano wabo basabye ko imyirondoro yabo igirwa ibanga, uwitwa Kalisa (ntabwo ariyo mazinaye yukuri) yagize ati” hano mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Nkondo hamaze kwitaba Imana abantu bane bazize inzara.

Uyu muturage yavuzeko mu by’ukuri n’imfashanyo itangwa n’ubuyobozi bw’akarereka Kayonza arinkeya ugereranyije n’umubare w’abaturage bakeneye ubufasha.

Tukimara kumva iby’aya makuru y’abo bantu bitabye imana bazize inzara nkuko abaturage babyemeza, ku murongo wa Telefone twavuganye n’umuyobozi ushinzwe imibereho nyiza y’abaturage mu kagali ka Nkondo arinaho havugwa icyo kibazo, Mutesi Scovia avugako ayo makuru atariyo kuko n’abaturage bafite ikibazo cy’inzara ubuyobozi bubagenera ibifungurwa, Mutesi yagize ati’ Mubyukuri kwemezako abantu bitabye Imana baba barazize inzara ntabwo byaba aribyo kuko hari ubufasha akarere ka Kayonza kagenera abafite ikibazo cy’inzara bityo agahanyako ayo makuru atariyo.

Tumubagije ku mubare uvugwa n’abaturage w’abantu 4 bitabye Imana mu minsi ishize niba haricyo abiziho, Mutesi yavuzeko mu makuru afite nuko hari umusaza umwe uherutse kwitaba Imana ariko akavuga ko atazize inzara ahubwo bishoboka ko yaba yarazize izabukuru.

Nubwo Mutsi ahakana ayo makuru avugwa ku bantu bitabye Imana bazize inzara, byashoboka ko ayo makuru yaba afite ishingiro kuko hari amakuru twahawe n’umwe mu bakozi kubitaro bya Rwinkwavu nawe utashatse ko amazina ye agaragara mu itangaza makuru.

Yavuzeko kuri uyu wa 21 ugushyingo 2016 hari Umugore waguye kubitaro byaho Rwinkwavu aho yemezako yahageze yarazahaye ku buryo n’abaganga ba musuzumye ngo barebe indwara yari arwaye ba kayibura.

Uwo mukozi avugako ukurikije uko uwo mugore yari ameze ntiwashidikanyako yaba yarazize inzara.

Kuri ibi bibazo byose twashatse kumenya niba icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere bukizi, Tuvugana n’umuyobozi wako Murenzi Jean Claude avugako bidashoboka ko hari umuturage wapfa azize inzara kuko hari ubufasha bw’ibiribwa bihabwa bamwe mu baturage bababaye kurenza abandi.

Mayor Murenzi yavuzeko niba hari n’uwitabye imana yaba yazize indwara ariko bitafatwa ko yazize inzara.

Nyuma yuko hari bamwe mu baturage bagiye bavugako inzara ibamereye nabi ndetse bamwe bakaba barahisemo gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abasigaye nabo ubuyobozi bw’Akarere bukabagenera imfashanyanyo y’ibiribwa byiganjemo ibigori ndetse n’ibishyimbo.

Muminsi ishyize nibwo bamwe mu baturage bagiye bagaruka ku mazina y’inzara y’ibasiye by’umwihariko intara y’uburasirazuba, muri ayo mazina harimo iyobise , Warwaye ryari ? Kinga metarike duhurire ku mufungo, hamwe Ganira utahe, nayandi mazina.

JOHN Bagabo

Source: imirasire

2 COMMENTS

    • Nta mutima wubunyamuntu agira. Illuminati gusa. Akurura yishyira areba inyungu ze gusa we nabamwungirije abaturage bayoboye ntacyo bababwiye na gito. Imana dusenga iri hejuru byose izabibabaza.

Comments are closed.