Abantu barenga 5000 bisanze mu gihirahiro kuri Kigali Convention Centre

Ubushomeri bukabije bwatumye abantu batagira ingano bitabira amahugurwa ya baringa yagombaga kubera kuri Kigali Convention Centre!

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 kuri Kigali Convention Centre, abantu babarirwa mu bihumbi bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo guhamagarwa n’abo bise ko ari abatekamutwe babasezeranya kubaha amafaranga y’insimburamubyizi mu cyiswe ” Wealth Fitness Event ” amakuru agera kuri Afrimax TV dukesha iyi nkuru n’uko Urwego Rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi abari bateguye iki gikorwa

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga yavuze ko bagikora iperereza ku bantu bose bihishe inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubutekamutwe kiswe ‘wealth and fitness summit’, cyatangiye basaba abantu kwiyandikisha ku buntu binyuze kuri email, nyuma bakaza kubasaba gutanga amadolari.
Col. Jeannot Ruhunga avuga ko abatanze ariya mafaranga kuri Mobile Money bo bazayasubizwa kuko byoroshye kubibona, naho ku bayatanze bageze kuri Hotel Radisson Blue (Convention Center) aho inama yagombaga kubera ngo abo bayahaye RIB yabafashe.

Na Flash TV nabo yakurikiranye iyi nkuru.