Abantu baribaza aho guhangana hagati ya Kagame n’umuryango wa Rwigara bizagarukira

Yanditswe na Emmanuel Nsenga

Twibukiranye inkomoko y’umubano no gusobanya hagati ya Kagame na Rwigara

Ntabwo umubano hagati y’aba bagabo bombi wari uzwi mbere y’uko FPR itera u Rwanda. Kandi koko, nubwo Rwigara Assinapol ari mu bwoko bw’abatutsi, si we wari ufashwe nabi ku ngoma ya Habyarimana, nubwo, kimwe n’abandi batutsi yumvaga atisanzuye, cyane cyane abona ko hari ikintu cyo kwishishanya hagati y’amoko yombi. Ariko mu by’ukuri ubucuruzi bwe bwaragendaga, ndetse azwi mu bashoramari bakomeye kandi igihugu cyubaha.

Mu gihe FPR yari mu migambi yo gutera u Rwanda, kandi FPR ikaba yarafatwaga nk’umuryango w’abatutsi, ahanini b’impunzi, nta gitangaje ko n’abari bari mu Rwanda bashoboraga kuwushyigikira no kuwutera inkunga, uhereye ku bari bifite, barimo abacuruzi n’abanyenganda. Amakoraniro yo kurundanya amafaranga y’urugamba yakunze kubonekamo abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, akaba ari na yo mpamvu aba bagiye bicwa ku ikubitiro igihe jenoside yatangiraga. Bose bafashwe cyangwa bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Bivugwa ko Rwigara Assinapol yaba yarabaye umuterankunga ukomeye wa FPR, nk’uko n’umuryango we waje kubishimangira nyuma y’aho yitabiye Imana. Akaba ari na ho washakira kumenyana kwe na Kagame, kuko uyu yakurikiraga hafi abatanga amafaranga, nk’uko bimenyerewe ko ifaranga rimuhumurira.

Ariko mu gihe cya jenoside umuryango w’Assinapoli waje guhungira mu Bubiligi, kugeza Inkotanyi zitsinze urugamba uwo muryango na wo ushobora gutaha. Bikaba bivugwa kandi ko Assinapol Rwigara yagiriye neza umuryango wa Kagame wari ukiri mu buhunzi muri Uganda, awufasha kuri buri kintu cyose washoboraga gukenera; ndetse aza no kongera gufasha umuryango wa Murefu awufasha guhunga uva mu Rwanda ujya muri Uganda mbere y’intambara na jenoside.

Nihuse, kuko amateka yaravuzwe nyuma y’urupfu rwa Rwigara no muri iki gihe Kagame yiyemeje gukenesha, gushinyagurira, kubabaza no gutesha agaciro uriya muryango, si ngombwa kurondora uko ibintu byakurikiranye, abanyarwanda benshi barabizi.

Impamvu ingana ururo

Kubera inyota yo gukira n’ubugome biranga Paul Kagame, yashatse ko yashyira ijisho mu mutungo wa Rwigara nk’uko abikorera abandi bakire bose. Ntabwo Rwigara yamukundiye, inzika iva aho, Murabizi kandi Kagame arayigira. Ubwo rero yamurwaye inzika kugeza amuhitanye, kabone n’iyo abaririmbyi b’ingoma bavuga ko nta kimenyetso. Ikimenyetso se kiruta kuba hataragaragajwe uwamwishe imyaka ikaba irenga ibiri ni ikihe. Ni uko ari we nyine wamwishe.

Ntibyatinze rero, icyo Kagame yari ategereje ko cyaturuka kwa Rwigara, agiye kubona abona ikinyuranyo cyacyo. Ubusanzwe Kagame iyo yakwiciye ategeka abambari be kugutera ubwoba ugaceceka. Ibi si ko byagenze kwa Rwigara, batangarije ushaka kubumva ko umubyeyi wabo yari yishwe na Leta. Bari babifitiye ibimenyetso, kuko bamubonye ataranogoka, bagasaba kumuhabwa, abapolisi bakamwimana, ahubwo bakamushimuta bakagenda bamuhorahoza.

Komeza usome inkuru irambuye hano>>