Abantu batazwi bibye imyaka y’abaturage binjira muri Nyungwe

Abantu bataramenyekana mu mpera z’icyumweru gishize bigabije imirima y’abaturage mu mudugudu wa Uwibumba Akagari ka Kinyonzwe mu murenge wa Mutuntu basarura imirima y’abaturage y’ibigori n’ibirayi maze bajya mu ishyamba rya Nyungwe ari naho bivugwa ko ari ho baturutse. Abaturage bavuga ko mu ijoro baje no kumva urusaku rw’amasasu.

Abasaruye imirima y'abaturage bahise binjira muri Nyungwe byegeranye, nyuma bumva urusaku rw'amasasu

Aka ni agace gahana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko aba bantu bibye imyaka y’abaturage mu gicuku cyo kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ko nyuma bumvise amasasu avugira muri Nyungwe ahegereye aka kagari.

Nyuma y’ibi bikorwa abayobozi b’inzego z’ingabo, police ndetse n’umuyobozi w’Akarere bageze muri aka gace kuganiriza abaturage no kubahumuriza nk’uko bamwe mu batuye uyu mudugudu babibwiye Umuseke. .

Kuri uyu wa mbere n’umuyobozi w’Umurenge yagiye gukorana inama n’abaturage bo muri aka kagari kegereye ishyamba rya Nyungwe nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

Kugeza ubu abayobozi ntibaratangaza abari inyuma y’iki gikorwa cyo kwiba imyaka y’abaturage ba Uwibumba muri Kinyonzwe. Kugeza ubu kandi nta bantu barafatwa bashinjwa iki gikorwa nk’uko abaturage baho babibwiye Umuseke.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ibyabaye ari abaturage bibye abandi hakabaho kwikanga.

Agace aba bantu bibyemo imyaka y'abaturage
Mu mu kagari ka Kinyonzwe gakora ku ishyamba rya Nyungwe ahegera kandi Akarere ka Nyamasheke n'aka Nyamagabe

Source:

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi