ABANTU IGIHUMBI BAZIRUKANWA N’UMUNTU UMWE UBAKANGISHA!

H.T.Sankara

Callixte yaritotombye gusa igihugu kirahungabana, ngo inzira ntizikigendwa, ya ma millioni 40 y’amadollars ya “Visit Rwanda” turayareba agiye, igihugu cyarahungabanye, ingabo zaracanganyikiwe, amafaranga arigukoreshwa mu gisirikari bakora deployments nshya ni menshi, mubare za peteroli z’ama camions abatwara n’abagemurira, kugura imbunda za rutura zihenze, amanama ya buri joro, gushwana kw’abasirikali, gucika intege kw’abasirikali bareba Nyungwe bakazunguza umutwe bibaza uko bazakuramo inyeshyamba, morale y’abaturage ituma bagenda biguru ntege bati wenda tugiye gutabarwa, echec nk’iriya yo muri Comoros aho abagaba b’ingabo bamera nka wa mujura wabwiye umugore ati ngiye kuzana akaboga, bakamutera icumu munda akagaruka atwaye amara mu ntoki, ati “Mugore nkingurira nzanye amara, umugore ati pfa kuzana nta nyama itarya umutsima.” Ubwo koko icyo umusore Sankara atakoze n’iki?

Narabivuze kandi mbisubiremo, nta gisirikali gishobora gufata u Rwanda umutware w’isezerano atabishyigikiye. Ni yo mpamvu Kigali yemerewe kurwana muri defense gusa ni ho honyine batakubitwa iz’akabwana. Biriya bindi baba bigira ni ugukangata! Igihe cyose hazaba hari igisirikali kirimo abana b’umwuka n’iyo yaba umwe azabacanira bumirwe.

Igihe cyose ntarabona Rwema Gendarme iruhande rwanjye, muzawunywa n’akataraza kazaza. Simpendahenda, kandi ninongera kumva uducabiranya, ndabasabira ku Mana. Jye nta kintu bintwaye uhombye ni we ubyimenyera. Narababwiye mu mpera z’umwaka ushize nti ni mutampa Rwema, umwaka 2019 mufite ibibazo. Sha narateze, reka ndirimbe mubyine!

“Abantu igihumbi bazirukanwa n’umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk’igiti kirekire gishinze mu mpinga y’umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.” Ubu muragura ibibunda mukarunda mugira ngo si ibyo tuzacana hari n’uzabirwanisha! Ibigwari gusa!

Bihagurukira umwana umwe gusa nawe nyakamwe, bigatwika amavuta y’indege, ngo bigiye guhumbahumba akarokotse muri Comoros, bisize abasirikali muri Nyungwe!!! Yego nyine yarabashegeshe, ariko se kandi?! Iyo muba abagabo muba mwaragiye kurwana muri Nyungwe. Muzajya mwisebya musebye n’igihugu cyose?!

Muzajya mwumva analyses z’abasivili muzigendereho, ngo nimujya kwikoza isoni muri rubanda abantu bazumva ngo ari ibisanzwe? Ngo Sankara yikozeho, ngo siko igisirikare gikorwa? Mukadukoza isoni! Niba umuntu abacapye mukumva arabahamije, ntabwo mugomba kugendera ku nama z’abasivile. Umusirikali arwana gisirikali, ubu abo mwajyaga mwirataho mu karere bababona gute? Nyuma yo guta ibirindiro ngo mugiye gushaka umwana witotombye! Ariko umuntu azabigisha ageze he koko?

Ubu muricaye muti nubwo tutamufite ariko ntazongera kuvuga! Yego, ariko n’iyo atavuga n’amabuye yavuga. Ese aramutse abaye yarangije mission ye kandi ko yaba yabakubise icyumutwe, igikurikira ho murakizi? Ko namwe musigaye mundusha abanzi ra!

Callixte Sankara mureke kumugendaho, mwe mukore ibibareba murinde izamu ryanyu, hariho uduti tutaribwa. Iyo umuntu ashinganye aba ashinganye, icyo gihe rero murareka mugakora ibindi, mugihugu hari byinshi byo gukora. Nimuhumure akazi karahari, muhumure uyu mwaka ntimuzashoma, kereka Rwema naza ni bwo hatazavuka ibindi bibazo. Ariko ibiriho byo ntimubimbaze ni mwe mwabyiteye! Ni ugusarura aho mwabibye.

H.T. Sankara