Abanyamadini ntibakozwa na gato ibyatangajwe na Dr. BIZIMANA mu kwibuka muri Kaminuza y’u Rwanda

Abayobozi mu matorero na Kiliziya no mu miryango irengera abacitse ku icumu rya Jenoside bagaragaza ko batemeranya n’icyifuzo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascene uherutse gutangaza ko byaba byiza indirimbo zihimbaza Imana zidakoreshejwe mu mihango yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside, bityo umwanya wo kwibuka ugaharirwa kuvuga ibyabaye na nyuma bashaka bakajya gusenga.

Mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abakozi b’icyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Dr Bizimana, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka, abantu bagakwiye kujya bafata umwanya bakaganira ku byabaye, aho kuzanamo Imana cyane kuko no mu bavuga ko bemera Imana hari abajyaga gusenga ngo Imana ibafashe bavumbure Abatutsi, ndetse atanga n’ingero z’abapadiri n’apasiteri bishe abantu ariko bakaba bagishyigikiwe na Kiliziya, bityo yongeraho ko atemeranya n’imvugo za Bibiliya zikoreshwa nk’abavuga ko Jenoside ari inzira y’Umusaraba cyangwa abakoresha Ijambo ngo “Roho mutagatifu irahari” ko ibyo biyobya bigatuma abantu batinjira mu kibazo neza.

Avuga ko bibabaje kuba nta rwego rwa Kiriziya cyangwa rw’itorero rwigeze rwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yakorwaga.

Iri jambo rya Dr. Bizimana Jean Damascene ryakiriwe mu buryo butandukanye, aho inzego z’amadini na Kiliziya, ndetse n’abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutemeranya n’iyi mvugo.

IBUKA ifite uko ibibona

Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida w’Umuryango IBUKA ureberera inyungu z’Abacitse ku icumu yabwiye Makuruki.rw ko indirimbo z’Imana zitanga ubutumwa bwo kwibuka ntacyo zitwaye ariko izivuga ibindi bintu nta mwanya zifite mu bihe byo kwibuka.

Ati “Reka nkubwire jyewe icyo numva ibikorwa byo kwibuka tugomba kwibuka tugafata n’umwanya uhagije wo kwibuka. Indirimbo niba ari indirimbo ifasha kwibuka yego, niba ari indirimbo y’ibindi bintu oya. Umuntu ashobora kugira indirimbo y’Imana idufasha kwibuka ni byiza rwose, indirimbo z’Imana zidufasha kwibuka ni zinza turazikunda.., zidufasha kwibuka zirimo ijambo ridufasha kwibuka n’ubundi butumwa burimo kwibuka burebana no kwibuka.”

Rev. Dr Antoine Rutayisire ati “Batubwiye bati izo ndirimbo zanyu zivuga Imana ntabwo tukizishaka ubwo tuzajya tuza twicare duceceke

Kuri Rev Dr. Rutayisire Antoine, Umushumba mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, kuri we asaba ko bibaye byaravuzwe gutyo bitaba bikwiye kuko utabuza umuntu kuza uko ari.

Ati “Ibyo ni ibyifuzo bye ubwo umunsi babimuhaye natwe ntituzajya tubizamo, none se wowe uzafata abantu ubabwire ngo nimuza mu cyunamo ntimukaze uko muri.., ntabwo mbizi ariko kuko nta biganiro-mpaka turabikoraho simbizi ubwo nibazikuramo ubwo bazadushakira izindi ariko hari ikintu kizaba kibuzemo.”

Rev. Rutayisire Antoine avuga ko indirimbo z’Imana zihumuriza abantu, ariko kandi ko abanyarwanda batibuka kugira ngo bagire agahinda ahubwo bibuka kugira ngo bagire ibyiringiro byo kubaho n’ubwo bapfushije, gusa avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko byavuzwe adahari.

Rev. Dr. Rutayisire avuga ko babujije kuziririmba nyine bajya baza bakicara nk’abandi baturage bakaririmba izashyizweho.

Ati “ batubwiye bati izo ndirimbo zanyu zivuga Imana ntabwo tukizishaka ubwo tuzajya tuza twicare duceceke nyine n’Imana tuyikuremo . Kuko indirimbo nyir’urugo ateye ni yo wikiriza abashinzwe iby’icyunamo bateye iyo ngiyo ni yo twaririmba.”

Musenyeri Philipo Rukamba ati”abapfuye bagiye bagana Imana kandi natwe ni yo tugana”

Ku ruhande rwa Kiliziya Gaturika, Umuvugizi wayo Musenyeri Philipo Rukamba mu kiganiro yahaye Makuruki.rw, yavuze ko nta mpamvu yo kuba izi ndirimbo zo kwibuka zakurwa mu mihango yo kwibuka, kuko kuri we ngo abo bantu bapfuye bagiye bagana Imana bityo ko indirimbo zaririmbiwe Imana atari ikibazo.

Ati “..Jyewe ntabwo mbona ikibazo kirimo kuko kuri twebwe n’abo ngabo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bagiye bagana iy’Imana, ntabwo numva impamvu batazikoresha njyewe, byaba bibangamye nta n’impamvu yo kubikora kuko nk’uko nabivugaga twese tugana kuri iyo Mana.”

Ku kibazo cy’ibyatangajwe na Dr. Bizimana ko Kiliziya yaba ishyigikiye bamwe mu bihaye Imana bayo bakoze Jenoside, Musenyeri Rukamba avuga ko mu bantu bakorana yaba abasenyeri cyangwa abapadiri nta baragaragaho ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi n’abakoze Jenoside bakwiye kubibazwa n’amategeko ku bwabo.

Bishop Nzeyimana Innocent ati “Aho Umupira urengeye ni ho urengurirwa”

Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amatorero n’amadini mu Karere ka Nyarugenge, we yagarutse ku byatangajwe n’uyu muyobozi wa CNLG birebana no kuba mu matorero na za Kiliziya haraguyemo abatutsi bigizwemo uruhare na bamwe mu bihaye Imana, aho asanga kuba mu nsengero harakorewe Jenoside nk’uko Dr Bizimana abivuga ari kimwe n’uko no mu mihanda ndetse no mu masoko hiciwe abantu kandi bitareka gukoreshwa.

Bishop Nzeyimana ati ”Kuvuga ko mu nsengero hiciwe abantu muri Jenoside, n’amasoko tujyamo n’amazu n’imihanda na byo byiciwemo abantu kandi ntitwabura kuzijyamo. Ahubwo twebwe twatanga inyigisho zitandukanye n’izatangwaga, kuko n’abigishwa baba mu madini atandukanye kandi bagafashwa bitewe n’imyemerere ye […] aho umupira urengeye ni naho urengurirwa, aho ibintu byapfiriye ni naho bikwiye gukirizwa. Niba abakoze biriya baraciye mu madini ni naho dukwiye guca tubirwanya kuko igice kinini cy’abanyarwanda gifite imyemerere iganisha ku madini.”

Ese ni igitekerezo bwite cya Dr. Bizimana Jean Damascene cyangwa ni umwanzuro wa CNLG?

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Jean Damascene yahaye Makuruki.rw kuri iki kibazo, yasobanuye ko nta ndirimbo zo guhimbaza Imana yigeze aca ku maradiyo mu gihe cyo kwibuka, kandi ko ibyo yavuze babifashe mu buryo butari bwo kandi ko nta kibazo na mba azifiteho.

Avuga ko icyo yabivugiraga ari uko mu muhango wo kwibuka hadakwiye kuvangwa ibikorwa bibiri bidafitanye isano, kuri we asanga niba ari igiterane cyo guhimbaza Imana kibe icyo guhimbaza Imana, niba ari umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ube uwo umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, habe imihango ijyanye nawo, kandi ko ibyo yavuze yabishimangira ahantu aho ariho hose.

Jyewe navuze Speech (imbwirwaruhame) y’iminota 40, muri speech y’iminota 40 niba uriya munyamakuru ari kariya kantu yabonyemo k’ingirakamaro afite ikibazo [aseka]. afite ikibazo gikomeye! Kariya kantu nanakavuze nsoza ndetse rwose no mu buryo bw’urwenya, nanabivuze muri details.. icya kabiri cyo nabivuye ku ndirimbo ya Korali irebana no guhimbaza Imana baririmbye mu gihe cyo kwibuka muri UR (Kaminuza y’u Rwanda), noneho yari iya korali batumiye aho ngaho kuza kuririmba iyo ndirimbo. Ndababwira nti ari mu muhango nk’uyu nguyu wo kwibuka twagombye kujya tuwuharira icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi hagatangwa ubuhamya burebana nayo, hagatangwa ibiganiro kuko Jenoside ubwayo ikeneye gutekerezwaho no guhabwa umwanya nk’uyu mu gihe nk’iki kiba cyayigenewe.., hanyuma hakabaho n’umwanya wo guhimbaza Imana bikaba byakorwa mbere cyangwa bigakorwa nyuma, ariko umuhango wa nyawo wo kwibuka abantu ugakorwa ukwawo ntidukore ibikorwa bibiri bitandukanye. Ni icyo navuze kandi nagishimangira ahantu hose.”

Umunyamakuru yamubajije niba icyatumye avuga iri jambo ari uko yabonaga uwo muhango wo kwibuka wari warengereye, byakabije kuba igitaramo cyo guhimbaza Imana, Dr. Jean Damascene yavuze na none ko atabigereranya na Concert ati “..oya urabikabirije hajemo iyo ndirimbo yo guhimbaza Imana mbona bitajyanye, hanyuma nsoza ijambo ryanjye ndabivuga nti dore inama nabagira, mu gutegura umuhango nkuyu wo kwibuka tujye dushyiramo ibikorwa birebana no kwibuka, hanyuma nidutegura n’igikorwa cyo guhimbiza Imana icyo nacyo kijye ukwacyo”

Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko ari uko abibona ku giti ariko nk’urwego ahagarariye rwa CNLG bakwiye kujya bajya inama n’abategura ibi bikorwa kugira ngo buri gikorwa ukwacyo kigire agaciro kacyo, bitabangamiye ubwisanzure bwa buri wese mu myemerere ye mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Dr Bizimana ahamya ko ashyigikira igikorwa cyo gusengera abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ariko bikwiye kujya bikorwa amadini yose abyibonamo ntibiharirwe Kiliziya Gaturika gusa.

Henshi mu mihango yo kwibuka usanga abayobozi b’amadini n’amakorali bahabwa umwanya wo gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana, mu rwego rwo guhumuriza ababa bitabiriye iyo mihango, ahandi ugasanga ubu buryo bufatwa nko gusabira abishwe kugira ngo Imana ibakire mu bayo.

Source:Alexis Musabirema / Makuruki.rw