Abanyamakuru ba igihe na Kigali today ntibazi uwanditse inkuru ishinja Ingabire amacakubiri

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inkuru ivuga ko Ingabire Victoire ubwo yari mu nama n’abayoboke be mu karere ka Kirehe, ngo yaba   yari muri gahunda yo  gushaka abantu ashyira mu mutwe wa gisilikari, ariko ngo abashinzwe ubukangurambaga bakibanda ku bo mu bwoko bw’abahutu. Iyi nkuru yasakaye mu binyamakuru bya igihe.com na Kigali today ku ikubitiro. Twashatse kumenya imvo n’imvano y’aya makuru yavuzwe kuri Ingabire cyane ko we atemera ibyamuvuzweho maze tuganira na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi binyamkuru byombi.

Rugero Samson ( izina ryahinduwe), akorera igihe.com yahakanye yivuye inyuma ko nta munyamakuru wa igihe.com wigeze ajya muri iriya nama ko ahubwo bishoboka ko hari ahandi iriya nkuru yakorewe hatazwi hanyuma umwanditsi mukuru agategekwa kuyitambutsa. 

Yagize ati :”icya mbere igihe.com igira umunyamakuru muri kariya karere , iyo ubuyobozi buza kumenya iby’iriya nama ya Ingabire n’abayoboke be, bwari koherezayo umunyamakuru wacu. Mu byukuri nta munyamakuru wacu wigeze akandagira mu cyumba cyabereyemo inama kuko iriya nama yari iteguwe mu ibanga rikomeye cyane”

Uyu munyamakuru yakomeje atubwira ko atari ubwa mbere igihe.com gitambukije inkuru ubuyobozi butazi aho yakorewe.

“ibi birasanzwe hari igihe chief editor(umwanditsi mukuru) yakira email atazi n’uyohereje agategekwa gutambutsa iyo nkuru adahinduyemo ikintu na kimwe kabone n’ubwo haba harimo n’amakosa y’imyandikire”.

Undi munyamakuru twaganiriye akorera Kigali today ndetse akaba ari n’umwe mu banditsi bayo. Avuga ko ibyavuzwe kuri Victoire Ingabire ari ibihuha kuko bitumvikana ukuntu iriya nkuru yakozwe ndetse ikanatambutswa mu kinyamakuru gikomeye nka Kigali today kandi nta munyamakuru wa yo n’umwe wari muri iriya nama. 

“Murabizi neza ko Kigali today ifite amikoro ahagije.  Ku buryo iba ifite umunyamakuru muri buri karere k’u Rwanda. Nta munyamakuru wacu n’umwe wigeze akandagira muri kariya gace agiye gukora inkuru. Cyakora kuko ibi tubimenyereye byo kutwohereza inkuru tugahatirwa kuzitambutsa tutanazikosoye ntabwo njye byanguye hejuru kuko birasanzwe”

Yakomeje avuga ko ikimenyetso cya mbere kiranga bene izi nkuru ziba zakorewe ahantu hatazwi, ngo nta mazina y’umunyamakuru aba yanditsweho ahubwo akenshi bazitirira ubwanditsi muri rusange  cyangwa bagahitamo izina ry’irihimbano bitewe n’uko nta munyamakuru wakwemera kwandikwaho inkuru nk’iyo iba yuzuyemo ubunyamwuga buke.

Uyu mugabo ahamya ko izi nkuru ziba zakorewe mu rwego rushinzwe iperereza ku nyungu zarwo maze narwo rukazikwirakwiza mu binyamakuru cyane ko byose biba bitunzwe n’amafaranga ava muri uru rwego cyangwa mu bindi bigo byegamiye kuri leta cyangwa ishyaka FPR riri ku butegetsi akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bw’ibi binyamakuru budashobora kwanga gutambutsa uyu mwanda uba wiswe inkuru.

2 COMMENTS

  1. Umuntu wandika ibintu byose byicisha cyangwa bigashimutisha abanyarwanda ni Tom Ndahiro,wa murozi akaba n’umucurabwenge,umuteknitsi wa Kagame.Niwe wiyemeje kwandika inyandiko zidafite icyo zimaze uretse kwicisha,gshimutisha no gufungisha abahutu,Dore ko ngo nta moko akibaho niko bivugisha.

Comments are closed.