Abanyamakuru b’Umurabyo bimwe uburyo bwo gusaba imbabazi ngo ntabwo bemeye icyaha

Abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru Umurabyo baravuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba imbabazi ariko amabaruwa yabo ntiyarenga ubuyobozi bwa gereza.

Uwimana Agnes Nkusi w’imyaka 36 y’amavuko na Mukakibibi Saidath w’imyaka 52 y’amavuko bakatiwe bwa nyuma n’inkiko, Uwimana Agnes ahanishwa igifungo cy’imyaka ine naho Saidath ahanishwa imyaka 3 y’igifungo.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabasuraga aho bafungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali, bagitangarije ko bandikiye Umukuru w’Igihugu ariko umuyobozi wa gereza “akanga guhesha umugisha” amabaruwa yabo (Inyandiko zose zisohoka muri gereza zigomba kunyuzwa mu buyobozi bwa gereza zigashyirwaho kashi).

Mukakibibi Saidath yagize ati, “tukiri mu nkiko twashatse gusaba imbabazi batubwira ko bidashoboka keretse urubanza rurangiye, tumaze gukatirwa twandikiye Umukuru w’Igihugu tumusaba gufungurwa, ariko mu byumweru bibiri bishize umuyobozi wa gereza yatumenyesheje ko basanze tutarasabye imbabazi by’ukuri adusaba kongera kwandika”.

Uwimana Agnes Nkusi, Urukiko Rukuru rwari rwamukatiye imyaka 17 y’igifungo ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza kumugabanyiriza ibihano rumuhanisha gufungwa imyaka 4.

Saidath Mukakibibi nawe yari yakatiwe imyaka 7, ariko aza kugabanyirizwa igihano n’Urukiko rw’Ikirenga ahabwa gufungwa imyaka 3. Bombi nubwo bahamijwe icyaha ntibabyemera.

Umuyobozi wa gereza ya Kigali avuga ko ngo mu by’ukuri batigeze basaba imbabazi mu ibaruwa zabo, ahubwo ngo basaga nkaho bamenyesha Perezida wa Repubulika ko barenganyijwe n’inkiko.

Gahima Rusa yagize ati, “Tumaze kubiganiraho na Minisitiri w’Ubutabera naragarutse mbagira inama yo kwandika bemera icyaha nkabona kubaha recommendation (kubemerera ko impapuro zabo zijyanwa aho zigenewe).”

Icyakora nubwo babwiwe kongera kwandika amabaruwa asaba imbabazi by’ukuri, ngo bamaze kumenya ko ntazo (imbabazi) bazahabwa, aya makuru ngo bakaba barayamenye binyuze mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe kurengera abanyamakuru (Committee to protect journalists).

Uwimana Agnes Nkusi yagize ati, “twebwe turabizi ko nta mahirwe dufite yo gufungurwa, ni nayo mpamvu tutemera ibivugwa n’umuyobozi wa gereza kuko icyemezo cyamaze gufatwa, ntabwo tuzababarirwa.”

Ese mu mabaruwa asaba imbabazi harimo iki?

Kuri Agnes Uwimana Nkusi wari umuyobozi w’ikinyamakuru “Umurabyo” yanditse agira ati:
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi ku byaha nahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga ngahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka ine… Maze kubona ko inkiko zose nazizengurutse , nkaba nta bundi bwinyagamburiro nsigaranye, mbikubise imbere ngo mukoreshe ububasha muhabwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 144, mungirire imbabazi.”

Kuri Mukakibibi Saidath yandikiye Perezida wa Repubulika akoresheje amwe muri aya magambo:

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mukoreshe ububasha muhabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’icyubahiro cyanyu nk’Umukuru w’Igihugu, mwakire gutaka kwanjye mungirire imbabazi ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo mpabwa igihano cy’imyaka itatu n’Urukiko rw’Ikirenga ku ya 05/04/2012, nkaba nshigaje umwaka w’igifungo,…

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kurangiza ibiteganwa n’amategeko, Urukiko rw’Ikirenga rukampamya icyaha, nsanze ari mwebwe nkwiriye kwikubita imbere, mugaca inkoni izamba, mukangirira impuhwe, ndi umubyeyi, ndi umupfakazi kandi nemera ko mfitiye umwenda ukomeye igihugu cyanjye, kuko icyaha nahamijwe nagikoze mu itangazamakuru, mfite ishyaka n’igishyika cyo gukosora ibitaragenze neza kugira ngo ndusheho gukora itangazamakuru ryubaka,…”

Amabaruwa ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi agaragaza ko basabye imbabazi muri Gicurasi 2012, ndetse ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Kigali bwemera ko agezwa ku nzego zibishinzwe taliki ya 12 Kamena 2012, nubwo abanyamakuru bo bavuga ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo gutambuka (recommendation).

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ngo yaba yarahamagaje abayobozi ba gereza kugira ngo baganire kuri icyo kibazo ubwo cyari kimaze kugera mu miryango mpuzamahanga.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganaga na Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama ntiyemeje ko amabaruwa asaba imbabazi yagejejwe kuri Perezida wa Repubulika ahubwo yagize ati, “imbabazi zigira uko zisabwa, iyo umuntu asaba imbabazi aba yemera icyaha, ukavuga ko utazongera kubisubira, usaba imbabazi kuko uba wumva ko wakosheje, nkurikije uko amategeko abiteganya ntabwo byubahirijwe, basa nkaho bavuga ko babuze ubutabera bakaba basa nkaho bajuririra Umukuru w’igihugu.”

Andi makuru avuga ko aba banyamakuru bamaze kugeza ikirego cyabo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu nyafurika ishami rishinzwe ubwisanzure (Droit d’expression), aho bamenyesheje komisiyo ko babujijwe amahirwe yo gusaba imbabazi Umukuru w’igihugu.

Fred Muvunyi