Abanyamakuru mu Rwanda bazakorera ku munigo kugeza ryari?

Itangazamakuru mu Rwanda ryafashwe bunyago na FPR-Inkotanyi iyoboye igihugu, kuva mu mwaka w’1994 kugeza magingo aya, nk’akarima yiguriye cyangwa yahaweho umurage.

Umunyamakuru Gasana Didas w’UMUSESO na Nelson Gatsimabazi w’ikinyamakuru UMUSINGI ni bamwe mu abanyamakuru b’inararibonye bakoze itangazamakuru mu Rwanda mu bihe bidasanzwe, aho FPR-Inkotanyi yashakaga gucecekesha buri wese uyinenga cyangwa utemera kuruca ngo arumire.

Muri iki kiganiro baragaruka k’umwuka uranga politiki mu Rwanda n’imiterere y’imiyoborere y’igihugu n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi (environnement politique) bukiyoboye.

Isesengura ricukumbuye k’umwuka (environnement politique) abanyamakuru bakoreramo n’imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda.