Abanyapolitiki b’abanyarwanda bafunze bari mu bazatoranywamo abazahabwa igihembo cya Sakharov cya 2012

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda 3, aribo Madame Victoire Ingabire, Bwana Déogratias Mushayidi na Maître Bernard Ntaganda bashyizwe ku rutode rw’abazatoramywamo abazahabwa igihembo cya Sakharov cya 2012 cy’inteko ishingamategeko y’Uburayi gihabwa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango yaharaniye guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure bw’ibanze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri 2012, abashingamateka 42 bo mu nteko ishingamategeko y’u Burayi bahisemo gushyigikira abanyapolitiki b’abanyarwanda bafunze. Uwo cyangwa abo akanama gashinzwe gutanga icyo gihembo kazahitamo azamenyekana cyangwa bazamenyekana ahagana tariki ya 10 Ukuboza 2012.

Icyo gihembo cyashyizweho mu 1988, kikaba gitangwa buri mwaka. Gitangwa ahagana tariki ya 10 Ukuboza buri mwaka, iyo tariki akaba ariyo hashyizweho umukono ku masezerano y’iyubahiriza rusange ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure bw’ibanze.

Victoire Ingabire Umuhoza

Mu myaka yashize iki gihembo cyahawe abantu bitangiye abandi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Nelson Mandela na Aung San Suu Kyi.

Abashingamateka b’abanyaburayi bashingira iri hitamo ryabo ry’imfungwa z’abanyapolitiki b’abanyarwanda kukuba ngo abo banyapolitiki baragerageje kurangiza burundu umwiryane uhoraho bashyira imbere ibiganiro n’ubwiyunge.

Abo bashingamateka mu nyandiko yabo bavuga ku banyapolitiki b’abanyarwanda bagira bati:

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi: ”ni urugero rw’ikimenyetso cy’intambara y’amahoro mu kurengera uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.”

Déogratias Mushayidi

Déogratias Mushayidi, umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi: ”we yakoze akazi gakomeye agamije ibiganiro byahuza abanyarwanda b’amoko yose ntawe uvuyemo.”

Maître Bernard Ntaganda, umukuru w’ishyaka PS Imberakuri: ”Urubyiruko ruharanira demokarasi rw’Imberakuri rwerekana ko imbuto za demokarasi zabibwe n’umukuru w’Imberakuri zikiri nzima kandi zirimo gukura.”

Me Bernard Ntaganda

Imiryango itegamiye kuri Leta igera ku 100 yo mu gihugu cya Espagne no mu bindi bihugu by’i Burayi, Comité de Solidarité avec l’Afrique noire (Federacion de Comités de Solidaridad con Africa Negra), umuryango utegamiye kuri Leta wo mu gihugu cya Espagne, yakoze igikorwa cyo gusaba ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yashyirwa mu bakandida yazatoranywamo abazahabwa igihembo cya Sakharov cy’umwaka wa 2012

Abazatoranywamo abazahabwa iki gihembo ni 5, abanyapolitiki b’abanyarwanda bo babariwe ku mwanya umwe uko ari batatu.

Mushobora kubona andi amakuru arebana n’iyi nkuru hano.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

Comments are closed.