Abanyarwanda bafungiye muri Mali barinubira ibura ry’imiti!

Gereza ya Koulikoro muri Mali ifungiwemo n'abanyarwanda bakatiwe n'urukiko rw'Arusha.

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abanyarwanda 11 bafungiye muri Gereza ya Koulikoro mu gihugu cya Mali, abo bagororwa barasaba Perezida w’igisata gishinzwe inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (MTPI) kugira icyo akora ku kibazo kibakomereye cyo kubona imiti.

Muri iyo nyandiko iherekejwe n’impapuro za muganga ndetse n’impapuro zandikiwe abayobozi ba Gereza, abo bagororwa baratakamba basaba ko haboneka igisubizo kihutirwa ku kibazo cyo kubura imiti kigiye kumara amezi atatu kikaba gitangiye kugira ingaruka ku buzima bwa benshi muri bo bageze mu zabukuru.

Bavuga ko kuva muri Gicurasi 2018 batarahabwa imiti bandikiwe na muganga kandi batigeze bagira igisobauro na kimwe bahabwa n’ubuyobozi bw Gereza bafungiwemo n’ubwo babugejejeho icyo kibazo.

Mu gihe uburyo bwo kwivuza no kugura imiti bitangwa na MTPI baribaza aho ibintu bipfira bakaba badashira amakenga Leta y’u Rwanda muri iki kibazo babona ishishikajwe n’uko bapfa bagaraguritse gahoro gahoro.

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko ni: Hassan Ngeze, Jean Kambanda, Colonel BEMS Théoneste Bagosora, Jean Paul Akayezu, Sylvestre Gacumbitsi, Yousouf Munyakazi, Laurent Semanza, Alfred Uwimana Musema, Dominique Ntawukuliryayo, Colonel IG Tharcisse Renzaho, na Jean de Dieu Kamuhanda.

Iyi mpuruza ije ikurikira indi nyandiko yasohotse ku wa 12 Kamena 2018 nayo y’amapaji akabakaba 16 nayo yandikiwe MTPI n’abanyarwanda bafungiye mu gihugu cya Bénin bamagana uburyo Leta y’u Rwanda ishaka kwivanga mu byemezo bifatwa na MTPI byo kurekura abarangije ibihano byabo cyangwa abarangije 2/3 by’ibihano bahawe nk’uko biteganywa n’amategeko agenga MTPI.

Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’abafungiye muri Bénin 14 ari bo: Lt Ildephonse Hategekimana, Major CGSC Aloys Ntabakuze, Callixte Nzabonimana, Cpt Ildephonse Nizeyimana, Emmanuel Ndidabahizi, Simeon Nshamihigo, Padiri Athanase Seromba, Grégoire Ndahimana, Jean Baptiste Gatete, Gaspard Kanyarukiga, Juvénal Kajerijeri, General Major BEM Augustin Bizimungu, Colonel Aloys Simba, na Francois Karera.

Nabibutsa ko muri Werurwe 2018, Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri iriya Gereza yo muri Mali yitabye Imana mu buryo butunguranye azize uburwayi, umuryango we ukaba waratunze agatoki ubuyobozi bw’iyo Gereza kuba bwaragiye biguruntege mu kumuvuza mu gihe yari yabisabye igihe yumvaga atameze neza.

Alerte des detenus du mecanisme au president et aux avocats.pdf