Abanyarwanda bakomeje kugirwa indaragasi na Leta ya Kagame

Itangazo rigenewe abanyamakuru n° 022/2019-12-18

Burya ngo “uwishwe n’uwamukijije arapfa”. Imwe mu nshingano z’ingenzi za Leta ku baturage bayo, ni ukubaha icumbi, kubarinda kurara ku gasi ari byo bibarinda agahinda, indwara, ndetse bikanabaha ubushobozi bwo kwitabira imirimo yindi ibabeshejeho kandi ibateza imbere, bityo bikanatuma n’igihugu gitera imbere.

Mu gihugu cy’u Rwanda, ibintu si ko bimeze. abaturage bo mu mirenge itandukanye, barabuzwa amahwemo mu buryo butandukanye, bakubitwa, bakwa ruswa n’imisanzu ya Leta idasobanutse, ndetse banasenyerwa amazu bubatse babifitiye uburenganzira. Ibi bikorwa by’agahotoro bipangwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na Leta y’akarengane n’igitugu ya Paul Kagame. Byakomeje kugaragara hirya no hino mu minsi ishize, cyane cyane kuva mu myaka 5 ishize. Muri aya mezi turimo, ibyo bikorwa byarushijeho kwiyongera ahantu  hatandukanye. Aha twavuga nka Rwampara,Gatsyata, Nyarutarama, Kiruhura n’ahandi.

Umuryango Nyarwanda uharanira Impunduka muri Demokarasi, MRCD mu magambo ahinnnye y’Igifaransa – uramagana wivuye inyuma ibi bikorwa by’agahotoro byaranze ingoma ya Paul Kagame kuva igishingwa kugera uyu munsi. MRCD iramenyesha abasenyewe bose, ndetse n’abandi bakomeje kugirirwa urugomo ku buryo butandukanye, aho bari hose ku isi, ko yifatanyije nabo muri ako kababaro, kandi ko ibijeje kutazatezuka ku nshingano yayo y’ibanze yo gushaka mu buryo bwose bushoboka, icyabakura kuri iyi ngoyi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Kagame. Irabibutsa ko kugera kure atari ko gupfa, kandi ko nta gahora gahanze. 

Twese hamwe tuzatsinda. 

Bikorewe i Buruseli ku wa 18 Ukuboza 2019

Wilson IRATEGEKA, Umuyobozi mukuru 

Paul RUSESABAGINA, Umuyobozi wungirije

Kassim BUTOYI, Umuyobozi wungirije

Faustin TWAGIRAMUNGU, Umuyobozi wungirije