Abanyarwanda bashobora guteza indi ntambwe impiduka mu Rwanda

Komite yo Kuzahura uRwanda [KKR] mu kinyarwanda, cyangwa Rwanda Reform Committee [RRC] mu cyongereza, niyo mazima nagenekereje nita urutonde rw’abantu nasesenguye ngasanga Abanyarwanda turushijeho kubafasha kuba bakorera hamwe, cyangwa bakaba barushaho gutanga umuganda wabo mu byo babona igihugu cyose ntawuhejwe cyakungukiramo, byakwihutisha impinduka mu Rwanda.

Mur’urwo rwego rwo kuzahura igihugu, dore ibyo mbona iyo Komite mbagezaho mur’iyi nyandiko yakwibandaho by’ibanze:

  1. Kuberako ntaho uRwanda rwaba rugana mu gihe abagize bose uruhari m’ubwicanyi n’akarengane byakorewe cyangwa bikomeje gukorerwa Abanyarwanda bose ntavangura baba batagaragajwe ngo bahabwe ibihano bibakwiriye, Komite yashyira ahagaragara uburyo iryo renganura ryakorwa mu buryo buboneye kandi bwihutirwa; hakunze kuvugwa inama y’igihugu yagaragaza ukuri kubyabaye igamije kunga imitima y’Abanyarwanda; wenda haba hari n’ibindi bitekerezo byakwigwaho;
  2. Gukora ibishoboka byose kugira ngo itegekonshinga ririho, nubwo rikocamye ahatari hacye, ryubahirizwe, cyane cyane kubyerekeye: a) uko ubutegetsi bushya by’igihugu bujyaho, b) manda z’umukuru w’igihugu, c) n’uburenganzira bwa muntu busesuye; hakwirindwa igitekerezo cy’ubutegetsi by’inzibacyuho buba buri gihe bugamije kurwanya iyubahirizwa ry’amategeko yarasanzwe, ahubwo ari ukugirango ba rutemayeze n’ibyihebe bigire umwanya mu butegetsi ntawe bahagarariye uretse inda zabo;
  3. Gusaba amahanga guha akato ubutegetsi bwa FPR mu bya diplomasi na gisirikari kugirango igihugu gishobore kugana indi nzira y’imitegekere iboneye Abanyarwanda bose mu moko yabo uko ari atatu – abatwa, abahutu n’abatutsi; mu gihe amahanga akomeje gushyigikira Paul Kagame mu buryo bunyuranye byazagora guhindura ibitagenda byinshi mu gihugu.

Imyaka ibaye myinshi amashyaka, amashyirahamwe, n’abantu ku giti cyabo, – bose baharanira guhindura imitegekere mibi iri mu Rwanda – , bagerageza gukorera hamwe ariko ntibikunde. Mu gihe bigaragara ko guharanira impinduka mu butatane bifasha gusa FPR, gukorera hamwe cyangwa gukora ibikorwa biterana inkunga, bigomba gukomeza gugeragezwa.

Imwe mu mpamvu z’ingenzi zakomeje kutuma bitagerwaho ikaba ari uko kenshi hari abagiye bafata iyambere muguhuza abandi, ariko kubera uko bazwi mu rwego rwa politiki nyarwanda, uko gushaka gushyira hamwe kugapfira mw’iterura, kubera ko aribo barigiye imbere, cyangwa bigaragara neza ko nta kindi bagamije uretse inyungu za politiki ku giti cyabo.

Uburyo bwaba buboneye bwakosora ibikomeje kunanirana mur’urwo kwaba kureba ukuntu abo Abanyarwanda twifuza ko bakorana ku buryo buziguye, cyangwa barushaho umurego mu byiza barikubakorera, twarushaho kubibereka, maze aho kugirango bumveko gufatanya aribo bonyine byagombye guturukaho gusa, bakumva nanone ko aribo dushyigikiye ko bakorana mu kuzahura igihugu.

Ni mur’urwo rwego rero, nakoze urutonde rukurikira. Ibyibanzweho ni ibi bikurikira kugirango ariya mazina yose abe k’urutonde:

  1. Ibikorwa binyuranye ba nyirubwite bakoze mu myaka yaba mike cyangwa myinshi ishize, biganisha ku guharanira inyungu z’uRwanda rwa bose ndetse cyane cyane biganisha ku mpinduka y’imitegekere y’igihugu
  2. Urutonde rw’andi mazina n’isesengura byatangajwe n’ikinyamakuru theRwandan kuri 23/12/14
  3. Ubuhanga cyangwa ubwitange, n’urugero ruhambaye rwo kwishyira mu mwanya w’Abanyarwanda barengana, abari m’urutonde bagaragaje mu bikorwa byabo binyuranye

Komiti Nyobozi

Dr. Theoneste Niyitegeka

Afungiye muri pirizo y’i Cyangugu aho yimuriwe mu ntangiriro za 2014 amaze gukubitwa bitavugwa n’abacunga gereza ubwo yari amaze gutanga ikirego ku kuntu yari afashwe nabi, abinyujije k’umuhagariye mu rukiko; muri 2003 yari mubiyamamarije kuba prezida

Deogratias Mushayidi

Ni umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi. Nawe afunze kuva muri 2010. Kuva yitandukanya na FPR yabayemo umwe mu bakuru bayo, yerekanye mu buryo budashidikanywaho ko yumva ikibazo cy’akarengane Abanyarwanda b’amoko yose bashyizwemo n’ingoma iyobowe na Paul Kagame.

Me Bernard Ntaganda

Nyuma y’igifungo yamazemo imyaka 4, ubu afungiye iwe, ntashobora kuva mu Rwanda ngo ajye kwivuza mu mahanga uburwayi yavanye muri gereza. Ni umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri.

Victoire Ingabire Umuhoza

FPR yamukatiye imyaka 15 cyane cyane kubera gusaba ko Abahutu bishwe mukiswe genocide yo muri 1994 nabo bakwibuka. Ni umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi.

Biragaragara ko abagize iyi Komite Nyobozi hafi ya bose bagifunze uretse Me Bernard Ntaganda wafunguwe ariko uburenganzira bwe bwose ntabusubizwe. Impamvu aribo bagobye kuyobora iyi Komite yo Kuzahura uRwanda nuko aribo bonyine ibikorwa byabo n’ubwitange byerekanako koko bemeye kwitangira abanyarwanda kurusha abandi, cyane cyane mu rwego rwa politiki. Kutazirikana no kutabubahira ubwo bwitange, kwaba nanone kwa kundi kwa bamwe kwo kwikunda tukibagirwa ibyo izi ntwari z’impinduka zagombye kwigomwa kugirango urugendo rwo guhindura imitegekere rube rugeze aho rugeze ubungubu.

Abandi bagize urutonde bashobora kujya mur’iyo Komite yo Kuzahura uRwanda:

Alexis Bakunzibake (PS-Imberakuri)
Frank Habineza (DGPR)
Dr. David Himbara (Umuhanga mu bukungu)
Pacifique Kabalisa (PDP-Imanzi)
Pr. Charles Kambanda (Umuhanga mu mategeko)
Nadine Claire Kasinge (ISHEMA Party)
Marc Matabaro (Umunyamakuru – theRwandan)
Joseph Matata (CLIIR)
General Sylvestre Mudacumura (FDLR)
Rene Claudel Mugenzi (GCHRR)
Dr. Paulin Murayi (UDR)
Simeon Musengimana (Umunyamakuru – Ijwi Rya Rubanda)
Peter Mutabaruka (Yatsindiye igihembo Jeunesse Engagee cya 2014 )
Dr. Emmanuel Mwiseneza (FDU-Inkingi)
Padiri Thomas Nahimana (ISHEMA Party)
Serge Ndayizeye (Umunyamakuru – Radiyo Itahuka)
Dr. Theogene Rudasingwa (RNC)
Jean Paul Romeo Rugero (Hope Ikizere)
Valentine Sendanyoye Rugwabiza (FPR)
Boniface Twagirimana (FDU-Inkingi)

Mubo twabajije gutanga amanota ku bantu bari kur’uru rutonde, maze bakemera kudusubiza ari benshi, bahuriza kuri Joseph Matata, Umuyobozi wa CLIIR, n’umunyamakuru Serge Ndayizeye wo kuri Radiyo Itahuka, mu bantu bagize uruhari ruhanitse mu guteza imbere imihindukire y’ubutegetsi mu Rwanda. Iki gitekerezo cya Komite yo Kuzahura uRwanda, gishobora kutera intambwe, uwari we wese mur’uru rutonde cyangwa n’undi wese bishishikaje agize icyo agitangazaho.

Ndangize ngaruka k’ucyo iyi nyandiko igamije: cyane cyane kugaragariza abasomyi bayo nkeka ko abenshi ari Abanyarwanda, abantu mbona hamwe n’abandi n’abajije, nyuma y’isesengura ryimbitse, no gukurikirana igihe gihagije ibirebana na politiki y’u Rwanda, bashobora kuduteza indi ntambwe mu mihindukire y’ubutegetsi mu Rwanda.

Mu gihe cyashize, duhereye nanone kw’isesengura ry’anketi yariyakoreshejwe na theRwandan, twerekanye abanyapolitiki bari bashyizwe imbere muri opozisiyo nyarwanda. Hari mu kwezi kwa kabiri kwa 2014. Ariko hagati aho hari byinshi byahindutse mu ruhando rw’amashyaka nyarwanda.

Birumvikanako hashobora kuba hari abandi benshi bari gutanga umuganda wabo kugira ngo ibintu bihinduke mu Rwanda, ariko tutashoboye gushyira muri ruriya rutonde. Ubwo abandi nabo bazabikora, dukomeze twese tugende twuzuzanya.

Ndahamyako ukodukomeza kugaragaza abo tubona hari icyo barigukora kigaragara ko kiganisha aheza imibereho y’Abanyarwanda y’igihe kizaza, ari nako tubatera akanyabugabo ngo bakomeze bumvako bashyigikiwe. Nanone uwaba ari mu rutonde yumva atarakwiye kurubaho kubera impamvu ze yihariye, tubaye tumwiseguyeho.

Ambrose_Nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Political Analyst/ Activist
Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK
Email: [email protected]