Abanyarwanda bategetswe gukusanya ingwate Lt Gen KK yatswe n’urukiko!

    Perezida Kagame yatangarije i Gako mu muhango wo kwambika amapeti abasirikare basaga 500 amagambo akomeye  asa nk’aho agabisha abanyarwanda yikomye abarega gufatgisha Lt Gen Karenzi Karake, aho yagize ati:

    “Kutazatatira’ ni ijambo rikubiyemo byinshi, ubureme bwaryo. Nta gutatira, iyo utatiye, uba unyuranyije na buri kintu cyose gikwiriye kuranga u Rwanda gikwiriye kuruha amahoro.”

    “Iyo byagiyemo gutatira indahiro, nk’igihugu cyacu kigendera ku mategeko, icyo gihe arakoreshwa kandi amategeko agira ukuboko kurekure, ukuboko kwayo kugera kure.”

    “Nabatatiye mujya mwumva buriya amaherezo ukuboko kw’amategeko kuzabageraho ni ikibazo cy’umunsi. Aho bazaba bari hose n’igihe bazaba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda bica amategeko yabo kuko ubundi ayabo yari akwiye kuba ababibabuza.”

    Aya magambo aje akurikira ayandi yavugiye mu nteko ishingamategeko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya aho yagize ati:

    “Aba banyarwanda bakoresha kimwe na bariya bahaye inama abafashe Karenzi ni abanyabyaha hano. Umwe muri bo yahawe ubwenegihugu, ni umwongereza w’Umunyarwanda, abantu baramubona kuri Twitter witwa Rene Mugenzi […], hari n’undi wahunze nawe w’umunyabyaha witwa Marara. Bagiye babwira Polisi bati ‘murabizi umuyobozi w’inzego z’ubutasi mu Rwanda ari hano, dufite ubwoba ko aratwica, abandi bati ‘oh, turamufata’.”

    Mu makuru ya Kabiri ya BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, Umunyarwanda akaba n’umwongereza René Mugenzi yahawe ijambo agira icyo avuga ku byo yavuzweho atungwa agatoki na Perezida Paul Kagame ku ihagarikwa rya Lt Gen Karenzi Karake ukuriye ubutasi mu Rwanda.

    Mu gihe Perezida Kagame we yarimo atera ubwoba abandi ntibicaye bo bahagurutse barashaka gucuza abanyarwanda na duke bari basigaranye babategeka guteranyiriza ingwate urukiko rwatse Lt Gen KK ngo ashobore gufungishwa ijisho gusa atari mu buroko angana na Miliyaridi na Miliyoni zisaga ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wagaragaye mu rubanza rwa Lt Gen Karenzi, yemeye gutanga umusanzu we ngo haboneke kariya kayabo, anasaba abandi kwihesha agaciro aya mafaranga agakusanywa. Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Minisitiri Busingye yagize ati: “Dufatanye gukusanya aya mafaranga. Agaciro kacu niwo mutungo wacu w’ingenzi. Nzatanga uwanjye musanzu.”

    Ngo Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF, ku ikubitiro bamwe mu bacuruzi barugize bakusanyije miliyoni 120,600,000 mu kigega “ISHEMA RYACU” cyashyiriweho gukusanya ingwate yo gutanga ngo Lt.Gen Karenzi Karake aburane atari mu buroko.

    Ariko uku kwakwa amafaranga hari benshi batabyishimiye bakaba barambiwe kwakwa imisanzu bya hato na hato, umwe mu batinyutse kuvuga yagize ati:

     ndagushyigikiye ndumva yava mu agaciro development fund, kuko muminsi micye ishize batubwiraga ko hamaze kugeramo miliyali 26, ndumva gukuramo miliyali 1 bakayigwatiriza ntakibazo kibirimo.

    Si aho gusa kuko Ministre w’ububanyik n’amahanga, Louise Mushikiwabo we yari Addis Abeba  mu muryango w’Afrika yunze ubumwe aho yari yagiye gukubita ibipfukamirizo atakambira ibihugu bya Afrika ngo byamagane ifatwa rya Lt Gen Karake.  Louise Mushikiwabo, yavuze ko itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake ari imikino ya politike ya bimwe mu bihugu by’ibihangange byo mu Burayi bigamije guhungabanya umugabane wa Afurika.

    Hagati aho i Kigali no mu zindi ntara imyigaragambyo yakomeje! Uretse ko ubwoba bwatashye abayobozi b’u Rwanda nabo batinya gufatirwa i Burayi, amakuru dufite ni uko Ministre w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yasubutse urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cy’u Budage hagati ya tariki ya 19 na 22 Nyakanga 2015.

    Ubwanditsi

    27.06.2015

    Email:[email protected]