Abanyarwanda baturuka mu bihugu by'amajyaruguru y'uburayi (Scandinavia) batangije kumugaragaro ishyirahamwe

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

None tariki ya 5 Gashyantare 2016, abanyarwanda baturuka mu bihugu by’amajyaruguru y’uburayi (Scandinavia) batangije kumugaragaro ishyirahamwe (Rwandans’ Association Of Human Rights) rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse n’ahandi.

Mu byo iri shyirahamwe rizibandaho, hari ukwerekana neza isura nyakuri y’ibibera mu Rwanda mu gihe Leta ishishikajwe no kuvuga ko ari amahoro masa kandi abantu bagihunga, abandi bagafungirwa ibidasobanutse, abandi bakaburirwa irengero.

Mu bibazo byugarije abanyarwanda kugeza ubu harimo;

– Kutagira aho bavugira ibibazo byabo kuko abagerageje kugaragaza ibitagenda cyangwa ibitandukanye n’ibyo Leta ishaka bafungwa, cyangwa bakicwa cyangwa bagira amahirwe bagahunga igihugu.

– Kubura urubuga rwa politiki kuko rwafunzwe mu Rwanda, abanyarwanda bakaba batemerewe kugaragaza ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’ibya leta iriho, ibyo bikaba ari yo mpamvu abanyapolitiki bose bagerageje kugaragaza ibitekerezo byabo bishwe, bagafungwa cyangwa bagahunga.

– Itangazamakuru ryigenga ryarafunzwe ku buryo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwite bw’abanyarwanda kuko leta icengeza iterabwoba ryayo mu banyarwanda mu buryo bworoshye hakoreshejwe itangazamakuru rya Leta.

Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwubakiye ku kinyoma cyitwa “ndi umunyarwanda” aho Perezida Kagame ubwe yategetse abo mu bwoko bw’abahutu bose gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze kandi ibyaha bya Genoside ari gatozi ku bantu babikoze aho kuba icyaha cy’inkomoko ku bahutu bose.

Itegeko nshinga ryarahinduwe kugirango Perezida Kagame agume ku butegetsi mu gihe manda ze ebyiri yemererwaga n’itegeko nshinga zizaba zirangiye mu mwaka wa 2017, byitirirwa abaturage ko ari bo bamushaka nyamara tuzi neza ko ari ibihimbano.

Ibi byose rero turondoye haruguru, dusanga ari uguhohotera abanyarwanda no kubavutsa uburenganzira bwabo, tukaba dusanga igihugu gishobora kongera gusubira mu bihe bibi nk’ibyo cyanyuzemo mu gihe ibintu byaba bikomeje gutya bidahindutse.

Bikorewe Stockholm/Sweden tariki ya 3 Mutarama 2016

Abagize komite;

Etienne Havugimana –Umuyobozi

Rita Rukundo- umuyobozi wungirije

Nelson Gatsimbazi – umunyamabanga mukuru akaba n’umugizi (+46723814231)

Macdowell Kalisa – Umubitsi