Abanyarwanda b’intege nke bakomeje kwigizwayo buhoro buhoro mu mirimo yose ibyara inyungu harimo n’ibikorwa remezo byagafashije abanyarwanda bose.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mutarama 2013 ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2013 hazatangira gushyirwa mu bikorwa gahunda nshya yacyo yo kugenera buri sosiyete itwara abantu aho izajya ikorera ku mirongo ijya hirya no hino mu ntara, ndeste kikaba cyaranatangaje urutonde rwa buri kigo n’aho kigomba kujya gukorera. RURA ikomeza isobanura ko byakozwe mu rwego rwo kurinda ayo masosiyete guhomba ndetse no kuyafasha gutanga serivise nziza. Ibi bikaba biri kuba mu gihe bivugwa ko n’imirongo y’imihanda yose yo mu mujyi wa Kigali igiye kugurwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe, bivuze ko nta wundi muntu uzaba yemerewe kuyitwaramo abagenzi nk’uko byari bisanzwe.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risanga ibi bisobanuro bitangwa na RURA bidafite ishingiro ko ahubwo bifite indi migambi ibyihishe inyuma kubera ko :
1. Mu Rwanda politiki y’ubukungu ishyigikira ubwisanzure no gupiganwa ibyo mu ndimi z’amahanga bakunze kwita « liberalisme économique » ibi mu by’ukuri nibyo byonyine bishobora gufasha mu kunoza umurimo bikaba byanafasha abagenerwabikorwa kwihitiramo ubaha serivise neza ndetse bikanafasha n’abatanga serivise guhora baharanira gukora neza. Ibi rero ntaho bihuriye n’ibyo RURA ivuga ko izaniye abanyarwanda keretse ahubwo niba ikigamijwe ari uguha amasoko abo yishakiye kubera inyungu runaka ititaye kucyagirira abantu benshi akamaro.

2. Iyi gahunda ibangamiye cyane ikananyuranya n’indirimbo ubuyobozi bwa leta bukunze kuririmbira abanyarwanda yo « Kwihangira imirimo » kuko nk’uko RURA ibisobanura kugirango ube wakora ‘kompanyi’ yo gutwara abantu bisaba ko uba nibura ufite imodoka icumi nini zizwi ku izina rya ‘coaster’ kandi abafite ubushobozi bwo kuzigura nyine ni abifite, ibi bisobanuye ko mu Rwanda udafite ubushobozi bwo hejuru nta mwanya afite mu gihugu wo kuba yakoresha ibiringaniye yari afite akagenda azamuka buhoro buhoro.

3. Abadafite ubushobozi buhagije kwo kuba bagura ziriya modoka nini 10 kugirango bakore kompanyi zabo bwite – aha ni nk’abari basanzwe bafite taxi zisanzwe – bategetswe kujyana izo modoka zabo mu ishyirahamwe. Ubu irihari ni iryitwa RFTC aribyo Rwanda Federation of Transport Cooperatives. Iri shyirahamwe nk’uko abatwara za Taxi babivuga rikaba risa n’aho ari iry’umuntu ku giti cye n’abo bafatanyije kuburyo abitwa abanyamuryango baryo nta jambo barigiramo haba kuryinjiramo kuko bariryanwamo ku ngufu babwirwa ko niba batarigiyemo batazongera kubona ubutaka bakoreraho mu Rwanda, haba no mu byemezo birifatirwamo nta ruhare babigiramo kuburyo babona ko rigamije gukomeza kubanyunyuza na duke bari bafite. Ba nyiri amataxi mato bakaba bavuga ko babwiwe ko muri iyi gahunda nshya yo kugurisha inzira zoze z’imihanda n’abifite bisobanuye ko ufite taxi ye azajya ayiha aba bifite bakayikodesha bakazajya bamugenera igihembo kandi akaba abujijwe kugira aho ajyana iyi modoka ye haba mu kiraka, ku itabaro cg indi serivise ye bwite. Ibi bigasa n’aho nta bubasha basigaranye kuri taxi biguriye kugeza n’ubwo nta serivise bashobora kuyikoresha mu buzima bwabo busanzwe.

Kuba ibi byemezo leta ibifata hutihuti itabanje guteguza abo bireba bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange no ku bw’abanyarwanda bari mu miryango iciriritse by’umwihariko kuko ntawakwirengagiza ko mu batunze amamodoka akora taxi abenshi baba bayatunze ku nguzanyo z’amabanki ku buryo politiki y’ivugurura ry’imikoreshereze y’imihanda yakagombye kujya itanganzwa nibura mbere ku buryo na leta ubwayo yagombye kubanza gufata ingamba zo kubuza izo modoka zidakenewe kwinjira mu gihugu, bigatuma abantu bose baba bazi ibyo bakora, kuko niba imodoka zinjiye mu gihugu zigatanga imisoro biba bisobanuye ko zemerewe gukoreshwa mu Rwanda. Iyo rero izo modoka zimaze kwinjizwa mu gihugu gahunda zari zigenewe gukora zigahindurwa hutihuti bitera igihombo ku bazitumije kandi ugasanga za nzego zirebwa no kubungabunga inyungu rusange z’abanyarwanda zicecekeye.

Mu rwego rwo kubuza uburyo ba nyiri amataxi no kubashyira ku ngufu muri izo za koperative nk’uko bitangazwa na ba nyiri amataxi ngo nta cyemezo cyo gutwara abantu (autorisation de transport) wabona utari mu ishyirahamwe kandi kugirango ubone icyo cyemezo ugomba gusorera RURA amafaranga ibihumbi mirongo itanu na kimwe (51000 Frw) ukanasorera koperative ibihumbi mirongo ine n’amafaranga magana inani (40800 Frw) kandi aya mafaranga ahabwa koperative ngo bakaba batazi icyo amara, ariko ngo babwirwa ko ari aya komisiyo (commission) ngo kugirango koperative ijye kubakira ibyangombwa muri RURA kandi nayo baba bayisoreye. Uyu musoro wo kubona ibyangombwa ukaba warazamuwe bikabije kuko mbere ya 1994 wari ibihumbi bitatu (3000 Frw) gusa. Nyuma ya 1994 waje kuba ibihumbi cumi na bitanu (15000 Frw) none ugeze hafi ku bihumbi ijana.
Ibi rero biza bisanga ubwishingizi bw’umwaka bungana n’ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na bine na magana inani (334 800 Frw) yishyurwa icyarimwe ariko ngo hari igihe hishyurwa mu byiciro bitatu birimo bibiri bya mbere bihwanye n’amezi atatu ajyana n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu na birindwi na magana ane (167 400 Frw) asigaye angana n’ayo akishyurirwa rimwe nyuma y’ayo mezi atatu. Iyo icyo cyiciro cya kabiri nyiri taxi ayabuze cyangwa abonye atuzuye ngo ayo yishyuye mbere ahita aba imfabusa.
Ibi bikaba bigaragaza ko abakora aka kazi basa n’aho ntacyo bakorera kuko ngo hari n’amafaranga yishyurwa buri munsi angana n’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku bakorera mu mujyi wa Kigali hamwe n’ibihumbi bibiri na magana inani (2 800 Frw) ku bajya mu ntara kandi ngo uko imodoka ipakiye abagenzi igomba kwishyura amafaranga magana abiri (200 Frw) n’ijana (100 Frw) ry’ikigega Agaciro ngo bakanatanga mu ishyirahamwe amafaranga magana abiri (200 Frw) y’umushoferi na magana abiri (200 Frw) y’umuboyishoferi.
Aya mafaranga yose iyo uyashyize mu mibare ifatika usanga iyo imodoka ntoya yo mu bwoko bwa minibus ikorera mu mujyi wa Kigali iyo ipakiye abagenzi inshuro icumi ku munsi ishobora kwishyura ibihumbi bisaga bitandatu (6 000 Frw) ku munsi nyamara iyo urebye ayo yinjiza yamaze kunywa amavuta usanga atarenga ibihumbi cumi na birindwi (17 000 Frw) gusa ku munsi.
Aya akaba ariyo umushoferi ahembamo umuboyishoferi, akamutunga, akayakemuza ibibazo by’uburwayi imodoka ishobora guhura nabyo byose, agaha nyiri taxi ayo agomba gutanga buri munsi ndetse rimwe na rimwe akayishyuramo amande z’ibihano ashobora gucibwa na polisi dore ko abenshi banavuga ko uko byagenda kose ibyo bihano ngo bitajya bibura ku muntu utwaye ikinyabiziga mu muhanda cyane ibitwara abantu mu buryo bw’ubucuruzi.

Kubirebana n’amakoperative ntibyumvikana ukuntu wahuriza abantu muri koperative imwe kandi badahuje inyungu ntibahuze n’ubushobozi aho usanga umushoferi, nyir’imodoka, n’umuboyishoferi bategekwa kuba mu ishyirahamwe rimwe, ibi nibyo byerekana koko ko ikigamijwe ari ukubakuraho amafaranga kuruta guharanira koko gahunda yo kubateza imbere.
Aya makuru yose arerekana ko mu Rwanda abafite ubushobozi buciriritse bakomeje kurengana no kubuzwa amahirwe yo kuba nabo batera imbere bakoresheje ubushobozi buke baba bafite.

Kubera iyo mpamvu Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga guha umuntu umwe uburenganzira bwo gukorera ahantu wenyine (monopole) bibangamiye politiki y’ubukungu isanzwe ishyirwa imbere na leta ya Kigali by’umwihariko bikaba bishobora kubangamira imitangire myiza ya serivisi kubaturage kuko bibabuza ubwinyagamburiro.

Ishyaka FDU-Inkingi riramagana politiki yo kugurisha n’abantu ku giti cyabo imihanda iba yarakozwe mu misoro y’abanyarwanda bose ikorewe inyungu rusange z’abenegihugu, none ikaba igiye gukoreshwa mu gukungahaza umuntu cg udutsiko tw’abantu aho gufasha mu kuzamura ubukungu bwa buri munyarwanda.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasaba leta ya Kigali cyane cyane minisiteri ishinzwe iby’amakoperative ko idakwiye gukomeza kurebera akarengane kari muri amwe mu makoperative aho ahenshi mu gihugu abaturage bavuga ko bayashyirwamo ku ngufu, ntibayagiremo ijambo mu gufata ibyemezo bibareba, ntibagire n’inyungu babonamo ahubwo bagasa n’ababereyeho gukungahaza udutsiko tw’abantu bayihisha inyuma no gufasha inzego zitandukanye za leta kwitwikira amashyirahamwe zikabona uko zibakuraho utwabo mu misanzu itandukanye aho ahenshi bamenyeshwa ko bakuweho amafaranga runaka batagishijwe inama, bakaba batemerewe kubyanga kubera impamvu z’umutekano wabo.

 

Kigali, kuwa 30 Mutarama 2013

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Vice President w’agateganyo wungirije